Pages

Friday 6 September 2013

RWANDA: DEMOKARASI FDU-INKINGI ISHAKA NI IYIHE?


RWANDA: DEMOKARASI FDU-INKINGI ISHAKA NI IYIHE?

Byanditswe na Ndereyehe Karoli
Komiseri Ushinze Politiki n'Igenamigambi muri FDU-Inkingi
Mu gihe abanyarwanda biteguye ingirwa-matora y'abadepite ateganyijwe kuba tariki ya 16 Nzeri 2013, numvise ari ngombwa kugaruka ku kiganiro nagiriye kuri Radio- Itahuka [1] ku ya 08/07/2013.
1.    Demokarasi dushaka ni imeze ite?
Ni:
-       Iha uburenganzira umuntu wese bwo gutanga ibitekerezo bye mu bwubahane, adatukana, adahutajwe;
-       Iha umuturarwanda uburenganzira bwo kwihitiramo umuyobora atabihatiwe, agatora uzamurengera n' uzarengera inyungu ze;
-       Iha uburenganzira umuturarwanda uburenganzira bwo kutongera gutora uwamuhemukiye ntiyubahirize amasezerano yatanze;
-       Iha urubuga abatavuga rumwe n'ubutegetsi buriho kugira ngo nabo bagaragaze ukwo bakwitwara cyanga icyo bakora baramutse bagiye ku butegetsi;
-       Idafungishiriza abantu akamama ngo ibahimbire ibyaha kubera kutavuga rumwe n' uri ku butegetsi;.
-       Iha urubuga itangaza-makuru likaba ijisho rya rubanda, likanenga ibitagenda lidatukanye, litagize uwo libeshyera cyanga lihohotera, uhutajwe mu burengenzira bwe akajya mu nkiko;
-       Ireka abacamanza bagaca imanza mu butabera, badashyizweho igitsuri n'uwariwe wese, kabone n' iyo yaba ari umukuru w' igihugu.
-       Itabuza umuhinzi guhinga icyo ashaka;
-       Itabuza umuntu kulirira uwe watabarutse cyanga wishwe;
-       Itavutsa umuntu kwiga cyanga kubona akazi kubera ubwoko bwe cyanga aho akomoka;
-       Itagira umunyarwanda imbohe y'amateka ngo imwegekeho icyaha cy'inkomoko kimuvutsa uburenganzira ubwo ari bwo bwose kubera amateka y' igihugu yaciyemo;
-       Itagira abenegihungu imfungwa mu gihugu cyabo ngo babure ubwinyagambuliro kugisohokamo bigaharirwa abatoneshejwe;
-       Iha buri munnyarwanda ijambo ,
  • akagira uruhare mu gushyiraho amategeko arengera buri munyarwanda aho kuba urukuta rurengera ubutegetsi bukabuza abanyarwanda uburenganzira bwabo;
  • Akagira uruhare mu ngabo no muyindi mitwe ishinzwe umutekano mu gihugu.
-       Idatuma umuntu yigira umwami ngo yiyitiranye n' inzego,
-       Isaba uhagaraliye u Rwanda mu mahanga ko arengera abanyarwanda bose, atari ukureba niba bavuga cyanga batavuga rumwe n' ubutegetsi.
Muri iki gihe iyo Demokarasi ntayiri mu Rwanda.
2.    FDU-Inkingi iteganya iki ngo iyo demokarasi izashinge imizi mu Rwanda[2]
Ni uwuhe mwihariko [3] FDU-Inkingi izanye?
FDU ni Inkingi ya Demokarasi; Inkingi y'Ubumwe bw'Abanyarwanda; Inkingi y'ubutabera; Inkingi y'amajyambere.
Tuzaniye abanyarwanda ubushake bwo gufatanya nabo gushyiraho ubutegetsi bubaha ijambo, tugafatanya gushyiraho ubuyobozi burengera kandi bukarenganura buri muntu, bubungabunga  ubuzima bwa buri muntu, kandi bukamuha uburyo bwo kwivana mu bukene no mu bujiji.
Mbere yo guhitamo, FDU yabanje kwitegereza amateka yaranze ubutegetsi mu gihugu cyacu kuva ku ngoma ya Cyami kugera ku ya Kagame. Ireba n' ibyagiye biba hirya no hino mu bindi bihugu.
a.    Demokarasi yicwa n'iki?
Igitugu ni cyo mwazi wa mbere wa demokarasi. Igitugu kigaragazwa n'izi nenge zikurikira.
  • Ubutegetsi bushingiye ku muntu umwe, ukikijwe n'inkomamashyi, wica agakiza;
  • Ubutegetsi bushingiye kw'ishyaka limwe;
  • Guhindagura itegeko nshinga ku yungu z'uri ku butegetsi;
  • Kugira abaturage ingwate ngo badaharanira uburenganzira bwabo hakoreshejwe:
¨    Iterabwoba lishingiye ku bucamanza bumalira abantu mu munyururu, burengera umutegetsi aho gusugiza ubutabera burengera buri muturarwanda wese;
¨    Guheza abanyarwanda mu bujiji abari ku butegetsi bikubira ubumenyi, kwiharira imyanya mu mashuri, abana babo akaba aribo biga cyanga amashuri yabo akaba ariyo abona abarimu beza, bahembwa neza, bafite ibikoresho n' imfasha nyigisho zihagije,
¨    Kwandika kandi hakigishwa amateka ashingiye gusa ku myumvire y'uri ku butegetsi;
¨    Gutindahaza abaturage, abari ku butegetsi bikubira ubukire n'umutungo w'igihugu ari nako banyunyuza abanyarwanda imitsi babegekaho amakoro, amisoro, no kwirya bakimara kubera imisanzu y' urudaca;
¨    Guhatira abahinzi-borozi guhinga ibyo ubutegetsi bushaka, kandi bikazagurwa n'abacuruzi batoranijwe n'abari ku butegetsi, ku giciro bashaka ngo bavanemo inyungu za mirenge, abaturage bagasa n'abaja nk'abahingiraga abatware mbere ya 1959 ku ngoma ya cyami na gihake…
b.    Amateka atwigisha iki?
  • Igihe cy' ubwami kugeza muri 1959
Umwami yaricaga agakiza, akakunyaga cyanga akagukiza ukwo yishakiye. Uvutse ku mwami akavukana imbuto, akavukira kuzategeka abandi nta kindi abikuyeho uretse kuba akomoka ku mwami. Abantu n'ibintu, inka, ubutaka byose byari iby'umami. Umuntu akaba umuja n'abamukomotseho bose bakazaba abaja ubuziraherezo.  Umutware akwitwa umututsi, uhatswe akitwa umuhutu. Uhatswe ku mwami akamukiza, ugutanze ku mwami bakakwica cyanga bakakunyaga. Abantu bagahuzwa n'ubwoko bakomokamo. Abana b'abatware bihalira amashuri bategurwa kuzasimbura ba se. Ubwo busumbane n'ubuhake byakuweho na Revolution yo muri 1959. Muri revolution abantu barishwe, abandi barahunga. Hari abahuze kubera kutemera ko bava ku butegetsi, abandi bahunga bakiza amagara yabo. Abenshi bahunze muri icyo gihe bari abatutsi.
  • Republika ya mbere, yavutse nyuma ya revolution. Abana ba rubanda giseseka nabo babona amashuri, abayobozi ba Republika ya mbere bagerageza kuvana abahinzi-borozi  mu bujiji n'ubukene. Amashyaka menshi aravuka. Ariko, kubera impamvu zinyuranye agenda akendera; kubera gutera kw'INYENZI [4](«Ingangurarugo yiyemeje kuba ingenzi») amashyaka yari agwiriyemo abatutsi arayoyoka, abayayobora bamwe barapfa, abandi barahunga. Buhoro buhoro amashyaka menshi arashira kugeza aho MDR-Parmehutu ihindukiye ishyaka limwe. Amakimbirane aratangira, abarwanashyaka bamwe bateshwa umurongo, ironda karere ryokama u Rwanda, abantu bagahuzwa n'akarere aho guhuzwa n'ibitekerezo, abategetsi baradamarara bibagirwa rubanda rugufi, kugeza igihe ingoma ihirikiwe n'abasilikari.
  • Republika ya Kabili, iza ivuga ko ije gukiza umwiryane, iza iririmba ubumwe n'amahoro, izana Muvoma "ubwato" abantu bose bagombaga kugenderamo, abantu bagatekereza kimwe , uvuze ibindi akaba umwanzi w'igihugu na Prezida. Cyakora, amashuri ariyongera, amajyambere asakara mu cyaro. Gusa, irondakarere naryo liriyongera, inkomamashi zitangira guhakirizwa ari nako zigira Prezida inama mbi zo kugira ngo zikomeze zihahire zigabirwe; inzego za Muvoma ziba iz'umurimbo, ibyemezo by'ishyaka n'iby'igihugu cyose bigafatirwa ahandi. Ushaka kuba depite ngo ahagaraliye abaturage akabanza kwemerwa na Muvoma, akemeza amategeko anogeye i Bukuru ngo ejo batazamuvana kuri listi. Abana b'abakene ntibatsinde amashuri akabonwa n'abemerewe gusa, cyangwa n'abazi guhakwa. Abantu bamwe bacibwa muri Muvoma abandi barahunga. Impunzi zigeraho zibona icyuho, zanga gutaha mu mahoro kuko muri izo hari izatinyaga cyanga zidakozwa ibya Demokarasi.  Ziza zirasana zicuza u Rwanda imiborogo. Abikanga guta ubutegetsi nabo barwana bagaramye, abatavuga rumwe n'ubutegetsi barahagwa, bamwe bahitamo gufatanya n'abateye igihugu. Abatutsi basigaye mu gihugu baratikizwa, bitwa n'impande zombi abagambanyi. Abanyarwanda barahashilira, baba abahutu baba abatutsi ndetse n'abatwa, bazira abashakaga kwikubira ubutegetsi.
  • Ingirwa Republika ya Kagame yadukana igicuruzwa cya genocide, atari ukugilira impuhwe abana b'u Rwanda bahashiriye, ahubwo ari ukugira ngo bakumire abo badashaka, maze kizabafashe kuramba ku butegetsi. Haduka imvugo isesereza abarokotse, ibabaza ukuntu bo batapfuye, ko bagomba gusubiza sentimenti mu kabati, kuko umureti utari kuribwa amagi atamenetse [5]. FPR iheza MRND ariko iragwa inzego zayo zose, n'uburyo bwo gukora umuganda kandi bari baraje bawamagilira. CDR yo ni kure kubi, MDR irahanyanyaza ariko izira kuba igira icyo ipfana na Parmehutu, barayirwaza bageze aho barayisenya, hasigara amashyaka , nako ibipande by'amashyaka bikolera mu kwaha kwa FPR, yikiriza imbyino FPR iteye. Igisilikari kiyoborwa n'ubwoko bumwe, abahoze mu ngabo zatsinzwe bekemererwa ari uko babaye ibikoresho bya FPR. Abadepite baba abo FPR yemereye, bagasaba Kagame kubabwira icyo yifuza, bakagishyira mu mategeko, bityo bamwubakira urukuta rumurinda. Ubucamanza buba ubwa Kagame, abanyarwanda bimenyereza kwibagirwa ubutabera.  Abahutu baba nka Gahini, baterwa icyasha mu gahanga, babegekaho icyaha cy'Inkomoko, barashinyiriza baririmba ko na Yezu yazize icyaha atigeze akora, ariko biranga biba iby'ubusa. Barahigwa, baricwa karahava, na n'ubu ntirirarenga. Abana bose bemererwa kwiga, ariko amikoro arabakumira, n'abize bakajya mu mashuri atagira ibikoresho, abarimu batavuga icyongereza bagirwa inkandagirabitabo, ubukene burabokama, bityo abari babereye abandi ijisho mu cyaro, babarindagiza nk'ifuni iheze.
Kagame yigira ikigirwamana, ari ingabo , ari ubucamanza, ari n'Inama ishinga mategeko byose biba ibye. Yigwizaho umutungo n'uwamirenge, asahura Kongo karahava ngo arahiga interahamwe, acamo FPR ibice, abatabyemeye barahunga , n'aho bahungiye abasangayo ngo arebe ko yabazimya burundu. Republika ayambika ikamba rya cyami, yicisha uwo ashatse, agafunga uwo ashatse, akabwira abantu ngo bavuge ariko umuvuga nabi aragorwa, ati mwishyire mwizane, ariko ubyina nabi ndaba mubona. Yateranije umugabo n'umugore, ataranya umwana na nyina, aca abantu ku ncuti, ati nzahaguma maze nzarebe….
Ati amashyaka aremewe, ariko abashatse kuyashinga bose akabafunga, abitilira icyaha cy'inkomoko cyanga kugambilira kumuvana ku butegetsi. Afunga Bizimungu, abiyamamaje nawe abo atageze amajanja arabafunga, ababishoboye bagahunga. Ntaganda arafungwa , Mushayidi arashimutwa arafungwa, Ingabire arahohoterwa arafungwa , bose bazira ko bashaka gushinga amashyaka nk'ukwo Itegekonshinga libiteganya. FPR yahindutse akarima ke. Ni umwami muri Republika.
c.     FDU-Inkingi izaharanira byanze bikunze Demokarasi isesuye [6]
  • Demokarasi ni ukuyimenyereza. Guhera muri FDU ubwayo, ni ukwicara ugatekereza, kabone n'iyo waba uryamye, ukarota Demokarasi. Ntawigira intakoreka, winjirana ibitekerezo byawe mu nama ya FDU ugasohokana ibyo inama yemeje; naho ubundi utakara mu nzira.
FDU-Inkingi si ishyaka ligizwe n'inshuti cyanga abakomoka mu muryango umwe, si ishyaka ry'abatekereza kimwe gusa, si irya ba ndiyo bwana; FDU ni ishyaka ry'abahuje imigambi n'ingamba bazana ibitekerezo bitandukanye, bakabiganiraho, bakajya impaka, bakareba icyazatuma bagera kubyo biyemeje; kujya impaka si ukwikiriza gusa; kujya impaka ni ukuvuga ko icyo undi avuze ushobora no kutacyemera, ariko ntutsimbalare ku byawe gusa. Kubwira undi ko ibyo avuze utabyemera si ukuba umwanzi we. FDU-Inkingi ni ishyaka lyemera demokarasi, lyemera ko nta muntu wasimbura inzego z'ishyaka.
  • FDU-Inkingi yemera ko abantu bitorera ababahagaraliye. Ni yo mpamvu, Intumwa za rubanda zigomba kuzajya zihitirwamo na Rubanda, ntakubanza kuzishungura kundi. Abadepite bagatorerwa kujya bashyiraho amategeko arengera abanyarwanda bahagaraliye, batakwita ku byo rubanda yabatumye, ikazareka kwongera kubatora ntawe ubyitambitse imbere.
  • Kugira ngo dusakaze demokarasi mu Rwanda, tuzemera gukorana n'amashyaka menshi, yaba agwiriyemo abahutu, yaba agwiriyemo abatutsi, nibiba ngombwa kandi tube muri opposition. Nitwemelerwa gutegeka n'abaturage, tuzemera abatavuga rumwe natwe, ndetse tubemelere ko bagira " shadow cabinet"; uyobora abatavuga rumwe natwe ahabwe icyubahiro akwiye .
  • Ingabo zizaba ingabo z'igihugu, ziyoborwe n'abahutu n'abatutsi, zibemo abakomoka mu turere twose kugira ngo zizashobore kurinda buri muturarwanda, yaba umuhutu, umututsi, umutwa ndetse n'umunyamahanga. Ni ho zizashobora guhumuliza buri munyarwanda, zitivanze muri Politiki, zilinde ubusugire bw'igihugu, zitaba ingabo z'uri ku butegetsi.
  • Ugukumiye mu burezi aba ashaka kuguheza mu bukene. Ubumenyi ntibuzahalirwa abana b'abategetsi n'aba bakire gusa. Abana b'abahanga bagomba kubona ukwo biga. Amateka ntabarwe n'abari ku ngoma gusa bakurikije ibyo barose cyanga bashaka guhatira rubanda.
Kugira kandi ngo u Rwanda rw'ejo ruzarerwe neza, ruzatozwa demokarasi no guhatanira uburenganzira bw'arwo kuva mu mashuri mato.
  • Ubutabera ni igipimo gikomeye cya Demokarasi. Guca imanza utitaye ku butabera ubu ukurura urwango mu banyarwanda; abantu bakavutswa uburenganzira bwabo. Niyo mpamvu ubutabera butagomba kuvogerwa.
  • Ubukungu n'iby'iza by'igihugu ntibikwiye kwikubirwa n'abantu batageze kw'icumi kw'ijana nk'ukwo bimeze ubu. Ubukungu n'amajyambere adasakaye mu cyaro, ntabwo abana b'abakene bazashobora kwiga, ngo bashobore kwivuza, iterambere litageze ku babyeyi babo. Ukwo ni ukudindiza no guhotora 90% b'u Rwanda rw'ejo n'uburenganzira bw'abantu benshi.
  • Ukurusha umugore akurusha urugo. Abategarugori ni bo baduhekera, bakaturelera, ni bo barimu ba mbere batoza abana bacu ingeso nziza. Demokarasi itita ku bagore, bitari bya bindi byo kubashyira imbere ariko ukabima ijambo, iba yahushije. Kugira kandi ngo umugore ashobore gutera imbere, agomba guhabwa ububasha n'ubushobozi bwo kubona akazi, ariko kandi ntibinabangamire umurimo we wa kibyeyi. Hagomba lero kuzajyaho amategeko arengera abategarugori n'abari ku buryo budasubirwaho. Abagore bagomba lero kuzagira uruhare rukomeye mu buyobozi n'ubutegetsi bw'igihugu, mu nteko ishingamategeko no mu Bucamanza, kugira ngo barebe kandi barengere inyungu za bagenzi babo.
  1. Ko ubutegetsi buhari bwanga bugakumira iyo demokarasi bizagenda bite?
Murahishiwe!
Iki ni cyo kiganiro nzabakolera ubutaha.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development