Pages

Monday, 30 September 2013

PREZIDA PAUL KAGAME YATEWE AMABUYE N'AMAGI I TORONTO MULI CANADA


Nk'uko bimaze kuba akamenyero umukuru w'u Rwanda Bwana Paul Kagame uko agiye hanze y'u Rwanda cyane cyane mu bihugu by'i Bulayi n' Amerika akoresha umuhango uhuza abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda ndetse n'abandi baba bamuherekeje, mu gikorwa bise "RWANDA DAY"
 
Kuri uyu wagatandatu taliki ya 28 Nzeli 2013, uwo muhango wabereye mu mujyi wa TORONTO muli CANADA
 
Ni muli urwo rwego rero amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda akorera hanze y'u Rwanda aliyo : Amahoro na RNC, afatanyije n'izindi Sociétés Civile nyarwanda  alizo RIFDP (Réseau International des femmes pour la Démocratie et la Paix) na CRC (Congrès Rwandais du Canada)
Tutibagiwe abanyeCongo, abarundi , abatanzaniya hamwe na bamwe mu banyeCanada kavukire bakoresheje umuhango wo kwamagana Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.
Icyo gikorwa cyo kumwamagana cyamaze amasaha asaga 12 yose, cyaranzwe n'imvururu nyinshi cyane kuburo budasanzwe .
Aliko rero nyuma y'uko Perezida Paul Kagame ahohotewe i OXFORD mu bwogereza ubwo yaterwaga amagi n'amase; abashinzwe gutegura uyu muhango wa RWANDA DAY nabo bali bafashe izindi ngamba zikaze cyane, ku buryo kugeza mw'ijoro ryo kuwa gatanu no mubitabiliye RWANDA DAY batali bazi aho izabera. 
Ubundi kuli gahunda RWANDA DAY yagombaga kubera muli Hotel SHERATON mu mujyi rwa gati wa TORONTO ; aliko bitewe n'ibikorwa by'abateguye iyi myigaragambyo, ubwo bandikiraga ubuyobozi bwa Hotel SHERATON inyandiko ndende isobanura ibikorwa bibi bya Perezida w'u Rwanda, muli iyo nyandiko ndende kandi babwiraga ubuyobozzi bwa hotel ko nibaramuka baretse icyo gikorwa cya RWANDA DAY kikahabera ko ibintu bizadogera ngo bitewe n'imyigaragambyo izahabera. Aha twabibutsako mugihe iyi hotel yabonaga izi nyandiko ali nako abantu benshi batandukanye batelefonaga ubuyobozi bwa Hotel nabo bagenda babasaba ko batagomba kwemera ko RWANDA DAY  ibera aho .
 
Niko byagenze rero  koko ubuyobozi bwa Hotel Sheraton bwafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano  bwali bwagiranye na Leta y'u Rwanda.
Nyuma y'aho rero abashinzwe gutegura RWANDA DAY  bakomeje gushakisha ahandi bakorera RWANDA DAY ,  aliko bitewe n'uko abateguye iyi myigaragambyo nabo bali bazengurutse amahoteli yose yo mu mujyi nka Westin Harbour Castle Hotel , Four seasons Hotel, Grand Hotel na WHR-Worl Hockey Center
 agenda babagezaho inyandiko zitandukanye zisobanura ibikorwa by'iterabwoba n'iyicarubozo ngo bikorwa na leta y'u Rwanda; byatumye koko igikorwa cya RWANDA DAY  kitabera mu mujyi wa TORONTO kuko aho bajyaga hose babateraga utwatsi.
Iyi ikaba aliyo mpamvu igikorwa cya RWANDA DAY   cyaje kubera hanze y'umujyi wa TORONTO.
Nyuma y'uko Paul Kagame ahotewe kuli Université ya OXFORD mu Bwongereza mu gihe bamuteraga amagi n'amase, hiyongereyeho na none no kuba amahoteli yose yo mu mujyi wa TORONTO afite ibyumba biberamo amanama yangaga ko bahakorera icyo gikorwa cya RWANDA DAY ,  leta y'u Rwanda nayo yali yakoze uko ishoboye kuburyo ahandi baje kubona hitaruye umujyi wa TORONTO bahagize ibanga ku buryo n'abagombaga kwitabira uwo muhango batali bahazi, ahubwo bakodesheje amaBus yo kuhabatwara.
Aliko bitewe n'uko abali bateguye iyi myigaragambyo nk'uko babidusobanuliye umwe muli bo Bwana Gasana Gallican (Umunyamabanga mukuru w'ishyaka "AMAHORO") ngo bakoranaga n'inzego z'iperereza za Canada zikaba alizo zabagezagaho uko ibikorwa          byo gushakisha aho RWANDA DAY ibera.
Kugeza saa tatu za mu gitondo, abigaragambyaga bali bataramenya aho RWANDA DAY  ibera aliko bazindukiye kuli Hotel Sheraton kuko Perezida Paul Kagame ngo aliho yali yaraye, bakomeza kwigaragabya nyuma inzego z'iperereza z'umujyi wa TORONTO zahamagaye Bwana Gasana  Gallican zimurangira aho icyo gikorwa kili bubere.
Niko byagenze koko igokorwa cya RWANDA DAY  cyabereye ahantu wavuga ko hadasobanutse munzu ikorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi bw'abahinzi n'aborozi izwi kw'izina rya FLEA MARKET.
Abigarambyaga batangira kuza urusorongo batangira kwigaragambya aliko bahanganye n'abashyigikiye perezida Kagame, kuburyo bamwe bali hakurya y'umuhanda n'abandi hakuno baterana amagambo.
Abigaragambyaga balimo abacongomani bitwa aba "Combattants" bigabanyijemo amatsinda atandukanyu kugirango Perezida Kagame atinjira yidegembya.  Bigeze saa kumi nibwo amamodoka yatangiye kwinjira hanyuma abigaragambya bakajya bahagalika buli modoka ngo barebe ko Kagame alimo, nyuma haje kuza imodoka y'i Jeep ifite amadilishya yijimye bagira ngo ni Kagame uje iyo modoka bayitera amagi ndetse bayimena n'ikirahuri.
Mu gihe bali bahugiye muli iyo rwaserera nibwo perezida Kagame yaje kunyura mu karyango k'inyuma gato cyane.
  
Ubwo abigaragambyaga babaye nk'abarumwe n'inzuki ubwo haje agaco k'abanyeCanada bambaye ubusa kwifatanya n'abigaragambya. Abo bazungu bali biyanditseho ku mibili yabo ndetse no ku mabere bati" Twamaganye Perezida Kagame ngo bitewe n'uko ateza umutekano muke mu karere k'ibiyaga bigali halimo no gufata abagore ku ngufu.
Umuhango wa cya RWANDA DAY  uhumuje abashinzwe umutekano bagerageje gukingira Perezida Kagame umutekano aliko bitewe n'uburakari bwinshi bali bafite abigaragambyaga, imodoka perezida Paul Kagame yalimo bongeye kuyitera amabuye ndetse nayo ikirahuri cyegereye Kagame kiramenaka.
Nyuma y'uyu muhango wo kwigaragambya ku murongo wa telefoni twavuganye n'umwe mu banyarwanda bakoresheje iyi myigaragambyo, Bwana Gasana Gallican atubwira ko kuli bo ali intsinzi ikomeye cyane, ati: Kubona dushobora kumvisha abanyecanada bose ububi bwa Kagame kugezaho bamwima amahoteli yifuzaga ngo kandi afite amafaranga menshi twe ntayo tugira, ngo iyi ni intsinzi ikomeye cyane, kandi ngo no kuba abanyarwanda bo mu moko yose barahuje icyo gikorwa ndetse no kumvisha abanyekongo ko umwanzi wabo atali umunyarwanda bitewe ngo n'ibikorwa bibi Perezida Paul Kagame akorera abanyekongo; ni intsizi idasanzwe ikwiye kwishimirwa no gukomeza gushyigikirwa na buli wese ukunda amahoro.
Ikondera Infos Canada.
__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development