Kigali, kuwa 17 Nzeri 2013.
Ishyaka FDU-Inkingi ribabajwe cyane n'igikorwa kigayitse cya polisi y'uRwandaaho hari abaturage batawe muri yombi bazira kobaribavuye guha ibaruwa Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe bamusaba ko niba hari ubushobozi yagira yabarenganura ku byemezo byabafatiwe kandi babona bibabangamiye. Nk'uko amakuru akomeza abivuga abo baturagebaribagizwe n'urubyiruko rugizwe n'abanyeshuri biga muri za kaminuza bavaniweho inguzanyo zo kwiga ndetse n'abashoferi batwara za Taxi Minibus baherutse kwirukanwa gukorera mu mugi wa Kigali.
Ababaturage bakababaribitoranyijemo abantu babiri ari nabo bajyanye ibaruwa yari igenewe Minisitiri w'Intebe ndetse iyi baruwa ikaba yari yanamenyeshejwe ibiro bya Perezida wa Repubulika y'uRwandandetse na za ministeri zirebwa n'ibibazo bya bariya baturage.
Ubwo izo ntumwa ebyiri (umuntu umwe w'umushoferi, n'umwe w'umunyeshuri muri kaminuza) bavaga gutanga ubwo butumwa bageze muri gare ya Kacyiru bahasanze bamwe mu bo bahuje ikibazobaribanabatumye kubatangira iyo baruwa mu nzego z'ubuyobozi ngo barebe niba hari icyo zabamarira. Mu gihebaribatangiye kubereka ko ubutumwa bwabo bwakiriwe ndetse n'ubuyobozi bwa Minisiteri y'Intebe bukaba bwabatereyeho kashi y'uko ubutumwa bwabo bwakiriwe, batunguwe n'uko polisi yahise iza kubafata ngo ihamagawe n'umwe mu bashinzwe umutekano wari aho muri gare ngo kuko yari yumvise bavuga ko bavuye kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi.
Amakuru aravuga ko polisi yafashe abantu bosebarimuri iyo gare cyane cyane hakibandwa ku basanzwe bazwi ko batari mu ishyaka riri ku butegetsi ngo, kuko bakeka ko aribo bagiriye inama abaturage ngo yo kwandikira inzego z'ubuyobozi zibakuriye ngo barebe ko zabarenganura! Imibare y'abafashwe ndetse n'amazina yabo ntibiramenyekana ariko haravugwa abarenga mirongo ine (40), barimo uhagarariye ishyaka FDU-Inkingi mu mujyi wa Kigali, Bwana Ntavuka Martin, Icyitonderwa Jean-Baptiste wo muri PS-Imberakuri, Ntakirutimana Emmanuel, Hitimana Sammuel na Uwiringiyimana Sosthene. Ikindi ni uko abenshi muri bo bafungiye kuri station ya polisi ya Remera.
Nonese kuba umuturage cyangwa abaturage bakwandikira inzego z'ubuyobozi noneho nabyo bigiye kuba icyaha gihanirwa muRwanda?
Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba ko aba baturage bahita barekurwa nta maniza kuko nta cyaha bakoze. Ni uburenganzira bwabo busesuye bwo kwandikira inzego zibakuriye ku kibazo runaka baba bifuza ko bakemurirwa.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w'agateganyo
No comments:
Post a Comment