Kuri icyi cyumweru taliki ya 8/09/2013 umuyobozi w'umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru. Icyo kiganiro cyabereye k'ubuyobozi bw'uwo mutwe buri ahitwa Bunagana k'umupaka wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n'igihugu cya Uganda. Umuyobozi w'umutwe wa M23 yavuze ko abarwanyi bawo bazashyira intwaro hasi bakaba abaturage basanzwe aho kwinjizwa mu ngabo za Congo.
Muri icyo kiganiro, umuyobozi w'umutwe wa M23 asa n'ugaragaza ko umutwe ayoboye nta mahirwe ufite yo kuzakomeza kubaho mu bihe bizaza, ibi bigaragazwa n'aho yagize ati : « n'ubwo ibyo dusaba leta ya Congo yabikora byose ntabwo duteze kuzongera kuvanga abarwanyi b'umutwe wacu n'ingabo za Congo, ahubwo tuzahitamo gushyira intwaro hasi twibere abasivili ». Bisimwa yavuze ko gufata icyo cyemezo cyo kutivanga n'ingabo za Congo babitewe ni uko mu gihe umutwe wa CNDP ugaragara ko ariwo wahindutse M23 wavanze abarwanyi bawo mu 2009 n'ingabo za Congo, ngo hari abarwanyi ba CNDP baburiwe irengero abandi bakajya bapfa mu buryo butazwi nyuma yo kuvanga ingabo! Nyamara icyi cyemezo cyo kuvanga ingabo nicyo umutwe wa M23 wari utsimbarayeho mu mishyikirano ugirana na leta ya Congo !
Kubyerekeranye no kuvanga abarwanyi b'uyu mutwe mu ngabo za Congo ntabwo bishyigikiwe na leta ya Congo kimwe n'imiryango mpuzamahanga ndetse n'ibihugu by'inshuti za Congo nk'Ububiligi. Abaturage ba Congo bo bagaragaje ko badashobora na rimwe kwemera ko ingabo za Congo zishobora kwinjizwamo abarwanyi ba M23 babiciye ababo nta mpamvu. Leta y'Ububiligi yo isanga igisilikare cya Congo kitwara nabi bitewe ni uko kiba cyavanzwemo abarwanyi bavuye mu mitwe inyuranye badafite ikinyabupfura n'imyitwarire myiza.
Umuyobozi w'umutwe wa M23 yavuze ko mubiganiro bazagirana na Leta ya Congo bazayisaba kurwanya FDLR no kugarura impunzi z'abakongomani mu byabo ; abo bakongomani bagahungiye mu bihugu bikikije Congo kimwe n'imbere mu gihugu kubera intambara z'urudaca abo barwanyi bo mu bwoko bw'abatutsi b'abakongomani bagiye bashora kuri leta ya Congo bavuga ko barwanira uburenganzira bw'abaturage bo mu bwoko bwabo !
Umuyobozi wa M23 nta gisubizo yatanze cy'uburyo leta ya Congo izakoresha mukurwanya FDLR mu gihe Congo yahamagaye u Rwanda, ikitabaza ingabo za ONU zigera 17000, ikifatanya n'abarwanyi ba M23, bagashyiraho gahunda ziswe : umoja wetu-Kimya 1- kimya 2, ndetse u Rwanda rugahisha abasilikare barwo muri Congo muri gahunda yo kwica impunzi zose z'abanyarwanda, amahanga yose akaba yarahigiye hasi no hejuru umuntu wese uvuze FDLR ; ariko ibyo byose bikaba byarananiwe kurimbura FDLR ;iyo mirwano yose n'ubwo bwicanyi Kagame yatewemo inkunga bikaba byaramufashije kwica abakongomani barenga miliyoni 8!
Dutegereje kuzareba imyanzuro y'imishyikirano M23 izageraho na leta ya Congo n'uburyo abarwanyi b'uwo mutwe bazajya kubana n'abaturage bamariye imiryango ! Umutwe wa M23 watangaje ko wohereje abazawuhagararira mu mishyikirano i Kampala bagera k'umunani. M23 ivuga ko yasubiye inyuma kurugamba bitewe ni uko yabonaga intambara bashoye ku ngabo za Congo ishobora kwica abakongomani benshi !
Burya rero urugamba rwiza kandi rugira intsinzi iramba ni politiki ! Kurasa gusa utazi icyo urasira amaherezo birangira nabi !
Ubwanditsi
No comments:
Post a Comment