Pages

Friday 6 September 2013

Kagame yahuye na Kabila na Kikwete i Kampala


Kagame yahuye na Kabila na Kikwete i Kampala

ICGLR
Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Perezida Kagame yabonanya na ba Perezida Kikwete na Kabila i Kampala kuri uyu wa kane tariki ya 4 Nzeli 2013.
Twabibitsa ko i Kampala harimo kubera inama y'ibihugu byo mu biyaga bigari yatumijwe na Perezida Museveni wa Uganda nyuma y'aho imirwano yubuye muri Congo hagati ya M23 n'ingabo za Congo ndetse n'iraswa ry'ibisasu ku mijyi ya Goma na Gisenyi ibyo bikaba byaratumye Leta y'u Rwanda ikora igikorwa kimeze nko kwerekana ingufu irunda ibitwaro biremereye ku mupaka w'u Rwanda na Congo.
Uretse n'ikibazo cyo muri Congo nyirizina, Perezida Kikwete yasabye Perezida Museveni kumwumvikanisha na Perezida Kagame nyuma y'umwuka mubi hagati y'ibihugu by'u Rwanda na Tanzaniya byaturutse ku nama Perezida Kikwete yagiriye Perezida Kagame yo kuganira n'abo batavuga rumwe muri politiki barimo na FDLR. Ariko na none kuba Tanzaniya yarohereje abasirikare muri Congo ntabwo u Rwanda rwabyishimiye kuko byabujije umutwe wa M23 kugera ku ntego zawo ndetse bituma ucika intege ku rugamba.
Kuri uyu wa kane mbere y'inama y'abakuru b'ibihugu bose Perezida Kagame yabonanye na Perezida Kabila ku buryo imibonano yabo yamaze igihe ndetse bisa nk'ibikereza inama n'abandi bakuru b'ibihugu.
Perezida Kagame kandi yabonanye na Perezida Kikwete imbona nkubone nyuma y'igihe kinini cy'iterana ry'amagambo hagati yabo cyangwa bakoresheje abandi bayobora. Ntawamenya niba babonanye bonyine cyangwa bari kumwe n'umuhuza.
Umubonano w'aba bagabo bombi uje mu gihe ikibazo hagati y'ibihugu byombi kimaze gufata intera kuko hari byinshi bibigaragaza nk'iyirukanwa ry'abanyarwanda muri Tanzaniya, kongera amahoro ku modoka zizana imizigo mu Rwanda zivuye muri Tanzaniya benshi babona ko bigamije gutuma abatumiza cyangwa abohereza ibintu mu mahanga b'abanyarwanda bakoresha icyambu cya Mombasa bakareka Dar es Salaam.
kikwete Kagame
Uko bigaragara amahanga arashaka ko ikibazo cyo muri Congo kirangizwa n'imishyikirano izatuma umutwe wa M23 ugira ibyo ugenerwa ariko udafite ingufu zo kwaka byinshi cyangwa udasuzuguwe ngo ushyirwe ku ruhande. Ibi ariko bishobora kutagira icyo bigeraho kuko mu gihe Leta y'u Rwanda izaba itarareka kwivanga mu bibera muri Congo nta mahoro azabaho muri Congo. Ingero za AFDL, RCD, CNDP zirahari kandi iyi mitwe yose yashyizwe mu buyobozi kandi intambara zarakomeje.
Tugarutse kuri Perezida Kagame na Perezida Kikwete ntawe uramenya niba bashoboye kumvikana bagacoca ibibazo biri hagati yabo ariko ababikurikiranira hafi basanga hakiri kare kuko ikibazo cyafashe indi ntera ku buryo kitakemurwa umunsi umwe.
Iyo nama ya Kampala kandi yitabiriwe na Perezida wa Sudani y'amajyepfo, Bwana Salva Kiir, Nkosazana Dlamini-Zuma umukuru w'umuryango w'Afrika yunze ubumwe na Mary Robinson, intumwa idasanzwe ya ONU ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo.
Marc Matabaro
The Rwandan

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development