"MU BWAMI BUGENDERA KW'ITEGEKONSHINGA, INGABO NI IZ'IGIHUGU SI AKARIMA K' UMUNTU
Paul Kagame yagize abatutsi bari mu Rwanda ikiraro cyo gusingira ubutegetsi ahanura indege ya Habyarimana kandi abuza abasirikare b' inkotanyi yarayoboye kubatabara) ".
Akari imurore ni kuri shortwave kuwagatandatu taliki ya 14/09/2013 guhera saa moya za nimugoroba (19h00) ….
Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 14/09/2013 izabagezaho igice cyambere cy'ubuhamya bwa bamwe mu bahoze ari ingabo za FPR/RPA ku bwicanyi Paul Kagame ( wari umugaba w'ingabo za FPR) yakoreye abatutsi b'abagogwe n' uburyo ariwe waciye akagozi ko gutangiza genocide yakorewe abatutsi ubwo yarasaga indege ya Perezida Juvenal Habyarimana agamije kwifatira ubutegetsi ntawe abusangiye nawe arenze ku masezerano ya Arusha.
Paul Kagame yabwiwe n'inkoramutima ze ko abatutsi bari mu gihugu bari bateze amakiriro ku masezerano ya Arusha, ko niyica Perezida Habyarimana Interahamwe za MRND zizirara mu batutsi zikabamara, aranga abirengaho kandi aha amabwiriza ingabo z'inkotanyi yo kudatabara abatutsi bicwaga. Abanyarwanda baca umugani ngo : "NYAMWANGA KWUMVA NTIYANZE KUBONA".
Perezida Paul Kagame agomba kuryozwa uruhare rwe muri genocide yakorewe abatutsi.
Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba (19h00pm-20h00pm) z'Ii Kigali kuri Shortwave ku murongo w' 17870 kHz muri meter band 16, no kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri internet: www.radioinyabutatu.com
Insanganyamatsiko: TUMENYE AKARI IMURORI (ABATUTSI BARI MU RWANDA HAGATI YA 1990-1994 BAGIZWE IKIRARO NA PAUL KAGAME CYO KUMUGEZA KU BUTEGETSI).
Umutumirwa wacu ni: Jackson Munyeragwe wahoze ari mu barindaga umutekano wa perezida Paul Kagame guhera muri 1991.
Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave izajya yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n'andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z'umugoroba.
Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n'abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w'Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y'amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z'Amerika na Kanada).
Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.
Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:
Telephone: +44 20 8123 3482
Email: editor@radioinyabutatu.com
Skype: radioinyabutatu
Mugire Imana.
Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu
Ibiyaga bigari bya Africa
No comments:
Post a Comment