Evenements z'ibiriho bibera mu gihugu cy'u Burundi ziteye impungenge. ZIRASA n'urukurikirane rw'ibyagiye biba mu Rwanda hagati ya 1990-1994.
Dore ukuntu izo Evenements zo mu Burundi no mu Rwanda ZISA KANDI NTACYO ZIPFANA:
1. IYICWA rya Gen Adolphe Nshimirimana ryabaye kuri iyi tariki ya none ya 1/8/2015, RIRASA n'iyicwa ry'uwitwa Martin Bucyana wayoboraga Impuzamugambi za CDR wiciwe i Butare tariki ya 22/2/1994. Muribuka ibyakurikiyeho nyuma yaho!
2. Umutwe w'Imbonerakure (bivugwa ko washinzwe n'uyu Gen Adolphe), URASA n'umutwe w'impuzamugambi n'interahamwe bya CDR na MRND. Amahano iyi mitwe yaje gukora muri 1994 murayibuka
3. Abitwa "AbaDeDe" bo mu ishyaka rya CNDD-FDD igice cya Nkurunziza na Adolphe, BARASA n'Aba "POWER" bo ku bwa Karamira, Murego na Mugenzi. Uruhare rw'aba bagabo muri 1994 murarwibuka.
4. Irya Coup d'Etat yiswe iyo guhirika Pita yo muri Mai 2015, IRASA n'ikinamico ryabaye mu mujyi wa Kigali muri rya joro ryo ku wa 04-05/10/1990 ryiswe igitero cy'Inkotanyi mu mujyi wa Kigali. Ibyakurikiyeho murabizi.
5. Uwitwa AGATHON RWASA uherutse gutaba bagenzi be mu nama akishyira hamwe n'AbaDeDe ba Pita, ARASA na ba Murego, Mugenzi n'abandi ba power de l'epoque igihe bishyiraga hamwe na MRND-CDR. Uko byaje kugenda nyuma yaho murabyibuka.
6. Impuzamashyaka ya opposition burundaise yishyize hamwe ejo hashize mu Nama yabo ya ADDIS bise Conseil National de la Resistance, IRASA n'ubufatanye ba MDR, PSD na PL bari bafitanye bwo kurwanya Kinani, ariko uko ubwo bufatanye bwaje gusenyuka murabyibuka.
Duhereye kuri izo ngero nkeya, umuntu yagira ubwoba bw'uko ibizakurikiraho mu Burundi guhera ubu, nabyo bizasa n'ibyabaye mu Rwanda muri 1994.
Hatagize igikorwa hakiri kare, Dore ibishobora gukurikiraho:
a) Imbonerakure n'AbaDeDe bashobora gushaka kwica abatavuga rumwe nabo, bitwaje umujinya w'urupfu rwa Adolphe. Bikamera nk'ibyabaye nyuma y'urupfu rw'umuCDR BUCYANA.
b) alliance ya "Pita na Agato", izagerageza guca ibice bihanganye muri opposition, babashukisha imyanya n'amafaranga. Icyo gihe hakavuka ibisa n'aba Power ku ruhande rumwe n'amajyojyi ku rundi.
b) hashobora kubaho ivuka ry'amaradio n'ibindi binyamakuru de la Haine, bibiba amacakubiri, ibijya gusa na za RTLM, Kangura etc
c) Icyo gihe nta kindi cyaba gisigaye, usibye ubwicanyi bukabije bwakwibasira abatutsi na opposition. Niko byagenze mu Rwanda mbere y'uko haba Genocide.
d) Ibyo byose Communaute Internationale yaba ibirebera gusa, nkuko byagenze muri 1994 mu Rwanda.
e) Abarundi bagize Imana, havuka Umutwe wa gisirikare ukomeye warwana n'AbaDeDe n'imbonerakure ugamije guhagarika ubwicanyi no kubohora u Burundi. Niko byagenze mu Rwanda, Abahungu n'Abakobwa b'Inkotanyi nibo bahagobotse bahagarika Genocide, babohora igihugu bagarura ibintu mu buryo.
Ndifuriza Abarundi Kugira Nabo "INGABO Z'AMARERE" zo kuhagoboka zigatabara hakiri kare!!!
JMutabazi
Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment