Pages

Monday, 31 August 2015

[amakurunamateka] Re: RWANDA DAY MU BUHOLANDI, LEONARD NYANGOMA YARI I KIGALI KU WA 26-08 muri camp Kami mu gutegura intambara.

 

"Amakuru IKAZE IWACU ikesha bamwe mu basirikari ba RDF avuga ko za nyeshyamba zateye Uburundi tariki ya 10-07-2015, zari zifite intumbero yo gushinga ibirindiro mw'ishyamba ryo mu Kibira, ariko ku bw'amahirwe make yazo, ingabo z'Uburundi zaratabaye. Izi nyeshyamba zari kompanyi 3, zari ziherekejwe n'umuhanga mu byo gutumanaho wo muri RDF. Ingabo z'Uburundi zashoboye kwivugana hafi ikompanyi yose y'izo nyeshyamba, abandi barahunze, ndetse bagera n'aho bari bagamije kujya, ubu bafite ibirindiro mu Kibira. Ubu bava muri ibi birindiro bakajya gutega abasirikari b'Uburundi imitego, banakira abaje babagana bavuye mu ngabo z'Uburundi, n'abandi basore bashya bagenda bashakwa hirya no hino.

Ntushobora gutsinda intambara igihe uhora mu kurinda ibirindiro byawe. Ni nako Paul Kagame akunze kuvuga: « sinzigera nemera ko intambara iza mu Rwanda, nzajya mpora nyitangira kandi nyihagarikire ku butanga bw'ikindi gihugu ». Niba Nkurunziza yibwira ko azatsinda intambara akoresheje uburyo bwo kurinda ibirindiro bye (defensive mechanism) aribeshya cyane.

Iyo Kagame yamaze kwishyiramo ikintu cyane cyane iyo ari ukwica, aruhuka aruko abigezeho. Umugambi Kagame yihaye ni ukuvana Nkurunziza ku butegetsi binyuze mu nzira zose, kandi ntazigera asinzira atabigezeho", Uwimana Joseph, Ikazeiwacu.fr 

http://ikazeiwacu.fr/2015/08/30/rwanda-burundi-rwanda-day-mu-buholandi-leonard-nyangoma-yari-i-kigali-ku-wa-26-08-2015/

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

On Aug 31, 2015, at 5:49 AM, itwagira71 itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

RWANDA-BURUNDI: RWANDA DAY MU BUHOLANDI, LEONARD NYANGOMA YARI I KIGALI KU WA 26-08-2015.

Mu cyumweru gishize abanyarwanda biboneye ubwirasi n'ubwikunde bw'abayobozi ba FPR mu nzego z'ibanze. Twabonye amafoto y'umusaza wo mu cyahoze ari Gikongoro (Gasarenda), uba mu mwobo nk'inyamaswa, ariko nubwo ari uriya musaza amafoto ye yageze hanze, hari ibihumbi by'abanyarwanda bariho kuriya. Ikindi twabonye ni uburyo ingirwabayobozi bo mu nzego z'ibanze biraye mu baturage ngo bari kugenzura isuku, maze inzirakarengane z'abakene mu karere ka Gicumbi, bakanikwa ku gasozi, bagakorerwa ibyamfurambi ngo bari kubakarabya.

Inzu za Kagame nizo FPR yita iterambere ry'u Rwanda

Inzu za Kagame nizo FPR yita iterambere ry'u Rwanda

Icyo tugomba kumenya nuko bariya bantu bose batawe muri yombi, ari abantu bakora imirimo nko guhinga, ubwubatsi, kwikorera imizigo n'indi mirimo ivunanye kandi yanduza abayikora. Abanyarwanda kandi bagomba kumenya ko ukwezi kose gushize amazi yari yarabuze mu karere ka Gicumbi, aho ijerikani y'amazi yaguraga amafaranga hagati ya 300-500. Uku gutesha abaturage agaciro byatangiriye i Kigali muri 2007, none ubu byakwiriye igihugu cyose. Ikintu gikomeye cyane nuko uku guteshwa agaciro no gufatwa nk'inyamaswa bihora bikorerwa abahutu kugira ngo bumve ko bagomba gupfukamira ubutegetsi.

Ibi bikorwa by'ubwibone, ivanguramoko no gukandamiza, biri gukorwa na FPR mu gihe iri kubona ko ubukungu bwifashe nabi mu gihugu. Amafaranga y'u Rwanda ubu yataye agaciro, ubu amacumbi arahenze, ibikoresho by'ubwubatsi birakosha, noneho wagera ku biribwa ho bigahumira ku mirari. Ubu amadolari yarabuze ku isoko i Kigali, abacuruzi bari kurira ayo kwarika, niyo ayo madolari abonetse aba ari guhenda cyane. Nubwo ministeri y'imari ikomeza guhimba imibare ibeshya ko ubukungu buzamuka, u Rwanda ruri mu kaga gakomeye, ndetse hari n'ibikorwa by'ubucuruzi byinshi biri hafi kuzafunga imiryango, ikindi nuko na leta itagifite ubushobozi bwo kuba yasaba n'amadeni mu mahanga, kuko itacyubahiriza amasezerano yo kwishyura amadeni yafashe mu myaka ishize.

Hejuru y'ibi byose hari n'ikibazo cy'abashomeri benshi batari kubona akazi. Urubyiruko rwinshi rurangiza amashuri nta kazi rubona, ahubwo n'akazi gake kabonetse gatangwa binyuze mu kimenyane na ruswa ishingiye ku gitsina. Ubu abakobwa mu Rwanda bishora mu busambanyani kubera ikibazo cy'ubukene. Abanyarwandakazi nibo basigaye ari indaya zigezweho mu mihanda ya Kampala, Nairobi, Arusha, Dar es Salaam, Bujumbura, ubu noneho batangiye no kwisuka mu bihugu byo muri SADC. Birababaje kubona leta y'amabandi ya FPR, ikomeza kubeshya isi yose yishimira izamuka ry'ubukungu, ridafite shinge na rugero.

Abambari ba FPR birirwa baririmba za nzu esheshatu zubatse i Kigali nk'ikimenyetso cy'ubukungu bwifashe neza, ariko ntibigera batinyuka ngo bavuge ko ziriya nzu 6 zose ari iza Paul Kagame n'umuryango we, James Kabarebe n'abo bafatanyije ubucuruzi; kandi bose barabizi neza. 70 % by'ubukungu bw'u Rwanda biri mu maboko y'10 % by'abaturage batuye u Rwanda. Ubusumbane buri mu Rwanda burakabije, imitungo yose yikubiwe n'abatutsi bake bafatanyije n'abahutu batoranyijwe bo kubacungira imitungo. Mu gihe Kagame n'abambari be baba baririmba iterambere bamaze kugeraho kubera gusahura imari y'igihugu, abaturage benshi baryama batariye, abandi barya rimwe ku munsi, ndetse hari n'abamara iminsi myinshi batarya. 

Nubwo ariko u Rwanda rufite ibibazo bikomeye by'ubukungu, umunyagitugu Paul Kagame aherutse gutegeka ministeri y'ububanyi n'amahanga gutegura wa munsi we wo kwiyerekana no gusesagura,« Rwanda day », ngo uzabere mu Burayi. Amakuru agera ku IKAZE IWACU, aturutse ahantu hizewe neza, yemeza ko Kagame yari yahagaritse itegurwa rya Rwanda day, kubera nyine biriya bibazo by'ubukungu, ariko Jack Nziza amaze kumuha amakuru ya Congres y'urubyiruko rwa RNC iherutse kubera i Bruxelles, anamaze kubona amafoto kuri za facebook yerekana uko byagenze, Kagame yahise yisubiraho atageka ko Rwanda day igomba kuba byanze bikunze. 

Bari bateguye ko Paul Kagame azakora ikiganiro mbwirwaruhame i Bruxelles mu Bubiligi, ariko kubera gutinya imyigaragambyo, bahinduye gahunda, ahubwo bimurira uwo mucezo wabo mu Buholandi. Ubu amakuru agera ku IKAZE IWACU avuga ko za ambasade zose z'u Rwanda mu Burayi zahawe amabwiriza na ministeri y'ububanyi n'amahanga ko zigomba gukora ibishoboka byose zikazana abanyarwanda benshi bazakomera intore yabo amashyi.

Ubu abakozi ba za ambasade n'abamaneko bakwiye imishwaro, birirwa bazenguruka mu ngo z'abanyarwanda, babakangurira kuzitabira uwo munsi mukuru wo gusesagura uzabera mu Buholandi.Amatike ya za bus n'ay'indege yatangiye kugurirwa bamwe mu bemeye kuzaza. Aya yose ni amafaranga y'abanyarwanda ari gupfa ubusa kandi baba bayatanze mu misoro, babanje kwiyuha akuya, none agiye gusesagurwa gusa mu kubyinira ubwami bwa Paul Kagame.

Ibi bibazo by'ubukungu bwifashe nabi mu Rwanda twavuze haruguru kandi ntibibuza umunyagitugu Paul Kagame gukoresha akayabo k'amafaranga mu guhungabanya umutekano mu bihugu by'abaturanyi. Arakoresha akayabo mu Burundi, Tanzaniya na RDC, aho aba aneka abategetsi b'ibyo bihugu ngo abone uko azabirenza maze ashyirisheho abazajya bamwumvira.Ariko ku wa kane tariki ya 20-08-2015, Kagame yabonye ko yibeshya cyane ubwo Petero Nkurunziza yarahiriraga kuyobora Uburundi, abo bamaneko be buzuye i Bujumbura, batigeze bamenya n'amakuru na make kuri uwo muhango.  

Tariki ya 18-08-2015, ibiro bya perezida Nkurunziza, byohereje za faxes na za E-mails ku bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, abarundi bakomeye, abadepite, abasenateri n'abandi barundi batoranyijwe, batumirwa mu Kigobe kumva ijambo rikomeye perezida azabagezaho, ariko bose nta numwe wamenye ko iryo jambo kwari ukurahira kwa Nkurunziza. Tariki ya 20-08-2015 mu gitondo, nibwo ibiro bya perezida byahisemo kumenyesha bariya batumiwe ko mu by'ukuri rya jambo batumiriwe ari ukurahira kwa Nkurunziza. I Kigali, umunyagitugu Paul Kagame yamenye ayo makuru mu gitondo, ayabwiwe na Jack Nziza, nawe wari wayabwiwe na Hussein Radjabu, wari wakurikiraniye hafi, ibyaberaga i Bujumbura.

Igihe Nkurunziza yarimo arahira, Paul Kagame nawe yahise atumiza inama ikitaraganya y'abajenerali bakuru. Paul Kagame wari umeze nk'uwasaze yatukaguye abo bicanyi b'abajenerali, ariko cyane cyane yibanda kuri James Kabarebe na Jack Nziza, ababwira ko ntacyo bamaze, ko no kuneka bibananiye.

Amakuru aturuka muri Village Urugwiro aremeza ko Paul Kagame atangiye kuvana icyizere kuri James Kabarebe, kubera ko niwe yari yashinze gutunganya neza opposition yo mu Burundi kugeza ihiritse leta ya Nkurunziza. Ubu rero Kagame ari kubona ko Kabarebe byose byamunaniye. Muri iyo nama Paul Kagame yabwiye abajenerali be ko atakwihanganira ko habaho leta zitamwemera mu Burundi no muri Tanzaniya.

Léonard Nyangoma i Kigali mu nama yo gutegura intambara ku Burundi

Tariki ya 26-08-2015Léonard Nyangoma, perezida wa CNARED, yageze i Kanombe, ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali ahagana mu ma satanu z'ijoro (23:00), mu ndege ya Turkish airlines yari ivuye Istambul. Nyangoma yari aherekejwe n'abandi barundi 2 hamwe n'abamaneko bo muri ambasade y'u Rwanda muri Turkey. Mu ngendo zose Léonard Nyangoma akorera mu Rwanda, acumbika mu nzu ya James Kabarebe iri iruhande rwa CAIMAN RESTAURANT i KIBAGABAGA, hagati ya KG 10 Ave na KG 294 ST, ni inzu icunzwe na za camera (CCTV) ku marembo, kandi izengurutswe n'urugo hose (clôture).

Léonard Nyangoma, perezida wa CNARED

Léonard Nyangoma, perezida wa CNARED

Iyi nzu ya Kabarebe, ubusanzwe ikodeshwa na ministeri y'ingabo, mu bihe byahise yagiye ikoreshwa mu gucumbikira abamaneko bo mu Buganda n'abandi bavuye mu bihugu bitandukanye by'Afrika bikorana na RDF. Aya makuru IKAZE IWACU ikesha umu ofisiye mukuru wo muri DMI, utarashatse ko amazina atangazwa kubera umutekano we akomeza avuga ko tariki ya 27-08-2015habaye inama yamaze amasaha menshi cyane ibera mu kigo cya gisirikari cya KAMI.

Iyi nama yahuje Gen James Kabarebe, Gen Jack Nziza, Gen Fred Ibingira, Col Francis Mutiganda, Brig Gen Joseph Damali, Gen Godefroid Niyombare, Col Bernard Busokoza, Col Jacques Nzomukunda, Gen Moise, Hussein Radjabu na Leonard Nyangoma. Iyi nama yamaze amasaha arenga 8. Aya makuru akomeza avuga ko iyi nama yari iyo gutegura intambara ku Burundi; kandi akenshi inama nk'izi iyo zirangiye abari bazirimo bakunze gusohokamo bamwenyura.

Amakuru IKAZE IWACU ikesha bamwe mu basirikari ba RDF avuga ko za nyeshyamba zateye Uburundi tariki ya10-07-2015, zari zifite intumbero yo gushinga ibirindiro mw'ishyamba ryo mu Kibira, ariko ku bw'amahirwe make yazo, ingabo z'Uburundi zaratabaye. Izi nyeshyamba zari kompanyi 3, zari ziherekejwe n'umuhanga mu byo gutumanaho wo muri RDF. Ingabo z'Uburundi zashoboye kwivugana hafi ikompanyi yose y'izo nyeshyamba, abandi barahunze, ndetse bagera n'aho bari bagamije kujya, ubu bafite ibirindiro mu Kibira. Ubu bava muri ibi birindiro bakajya gutega abasirikari b'Uburundi imitego, banakira abaje babagana bavuye mu ngabo z'Uburundi, n'abandi basore bashya bagenda bashakwa hirya no hino.

Ntushobora gutsinda intambara igihe uhora mu kurinda ibirindiro byawe. Ni nako Paul Kagame akunze kuvuga: « sinzigera nemera ko intambara iza mu Rwanda, nzajya mpora nyitangira kandi nyihagarikire ku butanga bw'ikindi gihugu ». Niba Nkurunziza yibwira ko azatsinda intambara akoresheje uburyo bwo kurinda ibirindiro bye (defensive mechanism) aribeshya cyane.

Iyo Kagame yamaze kwishyiramo ikintu cyane cyane iyo ari ukwica, aruhuka aruko abigezeho. Umugambi Kagame yihaye ni ukuvana Nkurunziza ku butegetsi binyuze mu nzira zose, kandi ntazigera asinzira atabigezeho. AGAPFA KABURIWE N'IMPONGO.

 

Uwimana Joseph

Ikazeiwacu.fr

  •  
  •  

arrow20 commentaires

Laisser un commentaire

 

 


Envoyé depuis mon appareil Samsung

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://amakurunamateka.blogspot.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development