Pages

Friday 21 August 2015

[amakurunamateka] RWANDA: KWAMBIKA UBUSA UMUNTU W’UMUGABO MU RUHAME NI IHOHOTERWA NDETSE NI URUKOZASONI, NI NO KUBANGAMIRA UBURENGANZIRA BWA MUNTU

 


✇ Dove Magazine

Kwambika ubusa umuntu w'umugabo mu ruhame ni ihohoterwa ndetse ni urukozasoni, ni no kubangamira uburenganzira bwa muntu

By CHIEF EDITOR — August 21st 2015 at 03:19

Ibi ni ibivugwa n'abaturage nyuma y'uko bamwe mu baturage bo mukarere ka Gicumbi bafashwe bakambikwa ubusa bakogerezwa mu ruhame hatitawe ku bwambure bwabo, ibintu byababaje abaturage bakavugako ko ari igikorwa cy'urukozasoni ndetse n'ihohoterwa ryakorewe aba baturage.

Ari abiyemereraga ko koko bafite umwanda, ndetse n'abatarigeze babyemera, nyuma yo kwemezwa n'ubuyobozi bw'akarere ko basa nabi bukababwira ko bagomba kwogerezwa mu ruhame, aba baturage bamaganiye icyo cyemezo kure, batakamba bavuga ko kwaba ari ukubakoza isoni ariko biranga biba iby'ubusa.

Mbere yo kwamburwa ubusa mu ruhame, aba baturage babwiwe n' Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mujawamariya Thereza, wari uhagarariye icyo gikorwa ko bagomba gufotorwa maze amafoto yabo agashyirwa ku biro bityo uzagerageza kwikosora akazajya akurwa kurutonde umuyobozi utaranatinye kwita abo baturage abanyamwanda ruhame.

Itegeko rirusha ibuye kuremera, aba baturage batari bafite andi mahitamo, bamaze gufatirwa umwanzuro bategetse kwiyambura ubusa bityo batangira kozanya, umwe atsirita undi hatitawe ku ubwambure bwabo, igikorwa bamwe mu baturage batazuyaje kuvuga ko ari ihohotera ryakorewe aba baturage.

Igikorwa kitishimiwe n'abaturage bo muri Gicumbi bavuga ko ari ugutesha agaciro ikiremwamuntu, ndetse no guhonyora nkana uburenganzira bwabo, kuko kubwabo kwambika ubusa aba baturage mu ruhame ngo bozwe atariwo muti wo gutoza abaturage isuku, kuko bemeza ko hagakozwe ubukangurambaga bwigisha abaturage kugira isuku, hatabayeho gukoza isoni umuntu mu ruhame.

Gusa abaturage ntibatinya gutunga agatoki kubura amazi muri aka karere kuba intandaro yo kugira umwanda kuko bemeza ko kubona amazi ar ingume, bityo bagasaba ko icyo kibazo cyashakirwa umuti.

Twababwira ko amafoto mubona y'abantu bari kwozwa ari ayo twifashishije atari ay'i Gicumbi.


Jean Claude Siborurema
SRC:IMIRASIRE

The post Kwambika ubusa umuntu w'umugabo mu ruhame ni ihohoterwa ndetse ni urukozasoni, ni no kubangamira uburenganzira bwa muntu appeared first on Dove Magazine.



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://amakurunamateka.blogspot.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development