12-08-2015 - Saa 07:14 na Thamimu Hakizimana |
Uzayisaba Beatha w'imyaka 32 utuye mu Mudugudu wa Kokobe, Akagari ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali yatawe n'umugabo babyaranye abana batatu none yibera mu nzu isakaye igice kubera ubukene.
Uzayisaba yabanye na Kubwimana Felecien nk'umugore n'umugabo bashakanya mu buryo budakurikije amategeko, ari na bwo babyaranye abana batatu.
Kubwimana yahise yisangira undi mugore, Uzayisaba n'abana be bahita bajya kuba mu nzu yubakishije icyondo, ishaje ndetse isakaye igice kimwe, itagira ubwiherero.
Yagize ati "Iyi nzu naje kubamo na yo ni ye, nayijemo nyuma y'uko antaye akigira ku wundi mugore bafitanye abana batatu kubera ko nta bushobozi bwo gukomeza kuyishyura (iyo babagamo) nari mfite".
Uzayisenga usanzwe utunzwe no gucuruza avoka ku gataro, avuga ko kuva umugabo yamuta abayeho nabi kuko nta n'indezo y'abana amuha.
Ati "Ndifuza ko yajya afasha abana be nk'uko buri mu byeyi abigenza, ikindi akanabaha umunani wabo wenda jye akandeka kuko abana bose barangana. Kuki se bariya babana abitaho abanjye ntashake kubamenya?"
Yakomeje avuga ko avuga yifuza ko ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyakabanda bwamufasha bugasaba uwo mugabo kujya afasha bana be aho gushaka kubirukana mu kibanza cye ababeshya ko ari icy'umugore we wa mbere.
Uzayisaba akomeza asaba ko uwo mugabo Kubwimana yakwibutswa ko abana bose bafite uburenganzira bungana ku mutungo w'umubyeyi wabo.
Kubwimana ngo amananiza ni yo atuma atererana urubyaro rwe
Aganira na IGIHE ku murongo wa telefoni, Kubwimana yemeye ko aba bana batatu ari abe, avuga ko impavu adafasha uwo abo bana n'umugore bababyaranye ari uko Uzayisaba ahora amushyiraho amananiza.
Ibyo byemezwa no kuba umugore bari kumwe ubu bafitanye abana batatu, bakaba bamaze imyaka 15 bashakanye.
Ubuyobozi buvugaho iki?
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabanda, Karangwa Johnston, avuga ko agiye gukurikirana ikikibazo nyuma y'aho amenyeye ko Uzayisaba Beatha afite umugabo ufite ubushobozi, kuko mbere yari yamubwiye ko atishoboye gusa.
Ati "Mbere yari yambwiye ko agira ikibazo cy'ubushobozi buke bwo kurihira abana amafaranga y'ishuri, musaba ko nibajya gutangira yazaza ku murenge tukamufasha, ariko kuba menye ko afite umugabo wishoboye ngiye kubikurikirana".
Karangwa yongeyeho ko kuba ababyeyi bombi bemeranya ko aba bana ari ababo nta kabuza bafite uburenganzira ku mitungo yabo anabasaba kujyana ku Murenge kugira ngo bashyirwe mu bitabo by'irangamimerere.
Kubwimana yitwaza ko imitungo ye ibaruye ku mugore w'isezerano, ari na yo mpamvu avuga ko iyo nzu ikodeshwa atari iye.
Itegeko no 22/99 ryo ku wa 12 Ugushyingo 1999 ryerekeranye n'imicungire y'umutungo w'abashakanye, impano n'izungura, rigena uburenganzira bungana ku munani uhabwa abana mu rugo.
Ingingo yaryo ya 43 rigira riti "Abana bose , nta vangura hagati y'abahungu n' abakobwa, abariho n'abahagarariye abakomoka ku bana bapfuye mbere y'ababyeyi, uretse abaciwe kubera kwitwara nabi cyangwa guhemuka, bagira uburenganzira ku munani."
Iyi ngingi ikaba inaha uburenganzira abana ba Uzayisaba ku mutungo wa Kubwimana, bityo akaba akwiye gusaranganya abana be bose uko ari batanu igice cye mu mutungo asangiye n'umugore w'isezerano.
Thamimu Hakizimana
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment