To: Sibomanaxyz999@gmail.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Thu, 30 Jul 2015 09:40:59 -0400
Subject: [fondationbanyarwanda] Fwd: *DHR* gusubiza inyandiko ya Serubuga
IGISUBIZO CYA BIZINDOLI ALBERT KU NYANDIKO YA KOLONELI SERUBUGA
Mperutse gusoma inyandiko wagejeje ku basomyi, aho utangaubuhamya kw'iyicwa ry'abo wita abanyepolitiki bo kuri Letaya mbere.
Kuba umuntu nka we yiyemeza gutanga ubuhamya ku byabaye muri kiriya gihe, ni igikorwa gikomeye, nifujegushimira mbikuye ku mutima. Mu ntangiriro y'iyo nyandikouragira uti : « ikifuzo cyo kumenya uburyo bariyabanyepolitiki bapfuye gifite ishingiro kandi ndagishyigikiyebyimazeyo ». Ngushimiye iyi nkunga uduteye, …Ndagushimira kandi icyubahiro ugaragariza ababyeyi bacun'imiryango basize. Benshi bakakurebeyeho.
Kuri iyi foto igaragaraho Perezida Geregori Kayibanda naTadeyo Bagaragaza, murabonaho kandi ba ministresMunyaneza Augustin, Minani Frodourd, na NyiribakweGodefroid, Abo baministre batatu biciwe muri gereza yaRuhengeli.
Nyamara iyi nyandiko yawe nasomanye igihunga, n'amatsikomenshi yansigiye inyota n'ibibazo byinshi mu mutwe. kumpamvu ebyili. Iya mbere ni ukukukubwira uburyo nagiyensesengura bumwe mu buhamya utanga, iya kabili niukugirango nk'umwe mu bantu bake cyane bafite ukulikwose kuri ariya mahano, ngusabe gusubiza bimwe mu bibazoabantu benshi twibaza
Koko rero, uri umwe mu bari ku isonga ya kudeta yahiritsePerezida Geregori Kayibanda. Kudeta yakurikiwe n'ifatwa,ifungwa, n'iyicarubozo rya ziriya nzirakarengane, ntibagiweurupfu rudasobanutse rwa Kayibanda n'umufasha we.
Nyuma y'iyo kudeta kugeza mu ntangiriro ya za 90 wabayeumugaba wungirije w'ingabo z' U Rwanda. Umwanyawakugiraga nomero ya kabiri mu buyobozi bw'ingaboz'igihugu nyuma ya Yuvenali Habyalimana wali Perezida waRepubulika. Byongeye kandi mukomoka mu karere kamwe(Perefegitura ya Gisenyi, uturere twa Kingogo na Bushiruduhana imbibi).
Ibi byose byaguhaga ubushobozi (le pouvoir et les moyens)nibura bwo kumenya ibintu byose bikomeye bibera mugihugu, niba utabigizemo uruhare rugaragara, ndavuga iyobyabaga bireba imilimo wari ushinzwe nk'umukuruw'ingabo.
Aba ni bamwe muri ba « Camarades du 5 juillet ». SerubugaLawurenti yegeranye na Ruhashya Epimaque
Muri iyi nyandiko yawe, uragira uti byose (ukuli kuri buriyabuhotozi) bikubiye mu nyandiko y'ubugenzacyahayakoreshejwe mu gushinja ababigizemo uruhare. Utikutamenya ibiyikubiyemo ni byo bikurura urwikekwe. Usibyeko utabwira abasomyi aho iyo nyandiko iherereye ngo nabobabashe kuyisoma bisesengurire, bike mu byo twumvise kuriruriya rubanza rwa Lizinde, Biseruka na bagenzi babo, nibaari rwo uvuga, ni uko ba nyir' ukuregwa bemeje ko bataribonyine, ko ahubwo bubahirije amabwiriza bahabwaga naEtat-major, yo yabahaga n'uburyo bwo kurangiza icyogikorwa. Ni ukuvuga muri service wayoboraga. Ndetse harin'inyandiko nabonye zemeza ko bavuze ko amwe muri ayomabwiriza ari wowe ubwawe wayatangaga !
Biraruhije kwumva no kwemera ko umuprokireri na badiregiteri ba gereza, kabone n'iyo baba bakingiwe ikibaban'umukuru w'urwego rw'iperereza, bahindura gerezaifungiyemo abantu nka bariya, akalima kabo, bakabicaurubozo, bose bagashirira kw'icumu, umukuru w'igihugu,umugaba wungirije w'ingabo ntibabimenye. Nawe ubwawentubasha kubisobanura, uribaza uko byagenze. Eseabanyarwanda bemere koko ko igihe Klaveri Ndahayo,Niyonzima Maximiliyani, Atanazi Mbarubukeye, FrodoualdMinani, Gaspard Harelimana, na bagenzi babo uyu munsi wita« les regrettés », bari barimo kwicishwa inzara n'amahirin'abakozi ukuriye, we wari ufite ibindi bibazo bikomeyeuhugiyemo, ku buryo utigeze ubimenya ? Nyamara iyo nkuruyari yasesekaye no muri rubanda !
Byananiye na none kwumva no kwemera ko Kalisa, Gakire,Gasamunyiga Melchior (et non Ferdinand) bapfuye mu gihekitarenze ukwezi, ngo inama ya Etat-major igaterana,iyobowe n'umukuru w'igihugu, aho kwiga ku rupfu rw'abobantu, ngo imenye icyo bazize, ihe imirambo yabo imiryangoyabo, irebe uko yakiza abasigaye, ahubwo igashakisha uburyo inkuru z'impfu zabo zajya zitangazwa, zitanyuze mu byumabya gisirikare ! Ibyo ni ibyo nsoma mu nyandiko yawe ! Niukuvuga ko mwari muzi ko n'abandi bagiye gukurikirahogupfa ? !!! Nyamara ntibari abasaza, nta n'indwara binjiranyemuri gereza ! Nk'uko ubyandika ngo ibyemezo byafashweicyo gihe, ni ibyo kubuza izo nkuru gutangwa zinyuze nyinemuri ibyo byuma, no gukikiza gereza bafungiyemoabasirikare. Ahubwo se black out uvuga intandaro yayo si iyo? Ngo iyo nama yemeje kandi ko ingabo zizajya zibaherekezaiyo basohotse. Ikibazo ni uko uwasohotse atagarutse !Ikigaragara muri ibi byose ni uko nta muntu wigeze aryozwaurupfu rw'abo bagabo muri icyo gihe. !! None se ubwotwagumya kuvuga ko ingabo n'abazikuriye nta ruhare zagizemuri buriya buhotozi? Niba mutaratanze (aha ndavugaHabyalimana Yuvenali na Serubuga Lawurenti) ryokubatsemba, imyitwarire yanyu, ibyemezo mwafashe nymay'urupfu rwa bariya, byagaragaye nko gutanga uruhushya rwogutsemba abasigaye, mu ibanga kandi nta nkomyi.
Gakire Jean, Kalisa Narcisse, Gasamunyiga Melchior,bavugwa mu nyandiko ya Serubuga ko bapfuye hadashizeukwezi kudeta ibaye. Bari bakiri abasore, nta ndwarabinjiranye muri geeza.
Ngo nidusome anketi zakozwe mu rwego rwo kuburanishaLizinde ni zo zizatubwira uko byagenze ! Nkurikije ibyowandika, icyo zigaragaraza, ni uko abo basirikare (abasirikarebo mu rwego rwo hasi barindaga gereza), bamwe nta raporobakoze, abandi bazikora bakandika ngo RAS (ntacyabaye cyokwandikwa), cyangwa se zigahera mu nzira. Ese ibyo ni byobyatwemeza ko wowe n'abagukuriye ntacyo mwari muzi ?None se ibyo wivugira ko mwamenye byo mwabikozeho iki ?Ndavuga urupfu rwa Gakire, Kalisa, n'umunyamakuruGasamunyiga ? Kubuza inkuru gutambuka, kubuza abantukwegera gereza ni icyemezo cyanyu, nk'uko ubyiyandikira.
Nongere mbisubiremo umwanya wari ufite waguhaga niburaubushobozi bwo kumenya ibintu byose bikomeye bibera mugihugu, niba utabigizemo uruhare rugaragara.
Niba koko icyifuzo cyawe ari uguhesha icyubahiro ziriyanzirakarengane, no guharanira ko ukuli kwungaabanyarwanda, dufashe gutsinda igihu cy'ibinyoman'iterabwoba gitwikiriye, benshi bashaka gukomezagutwikiriza buriya bugizi bwa nabi, wemeza ko bwakoreweinzirakarengane, imiryango yazo, Leta y 'u Rwanda n'igihugucyose. Muri urwo rwego nk'umwe mu bayobozi bakurub'inzego z'umutekano w'igihugu waduha ibisubizo by'ibibibazo tudahwema kwibaza?
Udafite igihe cyo kwandika, wadutumaho, ukatubwira ibyouzi, twe tuzabyandika.
Naho ibyerekeye kumenya intandaro y'amakimbirane hagatiy'abakiga n'abanyeduga, ndibwira ko iyicwa ry'abo mwitaabanyepolitiki bo kuri Repubulika ya mbere ari imwe mumpamvu, ariko si yo yonyine : Gucira imiryango yabo mubyaro nyuma yo kuyicuza ibyakayitunze, kwima abana baboamashuli, gukumira, kudindiza, gutesha agaciro byakoreweabaturage bo muri kariya karere, nyuma y'uko ingenzi muri bozihotowe, ibi byose biri kumwe. Ariko mu myumvire yanjyebwite, ntibyakagombye, kuba intandaro y'inzangano hagatiy'abaturage. Bifite ababikoze, ntibyakagombye kwitirirwaabaturage batabibatumye, ndetse nibwira ko nabo byababajenk'abandi bose. Ariko iki ni cyo kibazo k'ingenzi cy' URwanda : abategetsi bagira abaturage bo mu bwoko bwabo,cyangwa uturere bavukamo ingwate za politiki zabo mbibababeshya ko ari bo bakorera. Nabo bakabyemera.
Cyokora niba icyo mwifuza ari uko dukorana n'abantubashyigikiye abakoze ariya mahano, ndetse twashaka nokwibuka abacu bakadutera mabuye, byo ntibishoboka. Gucekacyangwa se kurenzaho sibwo buryo bwo gukemura ibibazo.Ukuli ni ko kwonyine kuzunaga abanyarwanda.
Albert BIZINDOLI
Paris, France
De : albert bizindoli bizalbert64@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Date : jeudi 30 juillet 2015
Objet : *DHR* gusubiza inyandiko ya Serubuga
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Cc : Albert Bizindoli <bizalbert64@yahoo.fr>, Uwimana Eugÿffffe8ne <eugeneu2003@yahoo.fr>, Polycarpe Uwamungu <polycarpe_uwamungu@hotmail.com>, "dyanoph@laposte.net" <dyanoph@laposte.net>, Bosco Nsengiyumva <parisboscab@yahoo.fr>, Eugène KAYIBANDA <cassenet@hotmail.fr>, Pierre Grégoire HARELIMANA <harelimanagreg@hotmail.com>, Andre Minani <minaniandre@yahoo.com>
--
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
Fuseau horaire domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment