Pages

Thursday, 10 October 2013

Rwanda: Urubuga Ikazeiwacu rwatumwe gucengera Opozisiyo !

Urubuga Ikazeiwacu rwatumwe gucengera Opozisiyo !

Parution: Thursday 10 October 2013, 10:39 
Par:Umuhanuzi 



Abanyarwanda bamaze iminsi basoma inyandiko zifite ukwazo ziteye zisohoka ku rubuga rushya rwitwa Ikazeiwacu.unblog.fr . Twagerageje gukurikirana iby'uru rubuga dusanga hari ibimenyetso byinshi byerekana ko rukorera FPR-Inkotanyi. Ni rumwe muri za mbuga zikorera kuri interneti amagana n'amagana(rushyashya.net ; imirasire.com.... ) Kagame yasabye intore ze gutangiza ngo kugira ngo bahangane n'ibitekerezo bya Opozisiyo bimaze gushegesha Ubutegetsi butindi bwa Paul Kagame n'Agatsiko ke. Dore bimwe muri ibyo bimenyetso :

 

1.Umuyobozi w'Ikazeiwacu akorera mu mwobo

 

Nk'uko tubimenyereye , intore FPR ikoresha amahano zikunze kwiturira mu mugono kugira ngo rubanda itazimenya ikaziryoza amabi zikora. Biteye isoni kubona umuntu w'umugabo, wiyemera ngo afite ibitekerezo by'ukuri arwanira ishyaka, atinya kujya ahagaragara ngo asinyire ibyo yandika n'ibyo avuga. Uwihishahisha aba afite icyo ahisha . Ariko icyo Umwanditsi w'Ikazeiwacu yirengagiza ni uko n'uwendeye nyina mu nyenga yashyize akamenyekana.

 

2.Urubuga Ikazeiwacu rwatangiye rwigaragaza nk'urukorera Opozisiyo :

 

Muri ya mayeri yagikotanyi , uwatangije urubuga Ikazeiwacu yabonye kubanza kwiyeekana nk'ushyigikiye Opozisiyo aribyo byamuha icyanzu kigari cyo kugonanisha abanyarwanda cyane cyane abitangiye gukora politiki muri opozisiyo. Reka si ukujijisha asebya Kagame n'umugore we asya atanzitse ; si ukwikundisha ku mashyaka amwe n'amwe ya opozisiyo ngo agendereye kuyereka abanzi bayo ; yihindura umuvugizi w'amashyaka ngo yibwe imishinga ...ibyo byose ari pasiporo Umuyobozi w'Ikazeiwacu yishakira yo kugira ngo ajijishe abanyarwanda bagire ngo ababajwe n'akarengane bagiririrwa. Byahe byo kajya. Umugambi afite ni mubisha. Guhera ubu ntituzahwema kuwamagana.

 

 

3.Umuyobozi w'Ikazeiwacu yigira NYIRANDABIZI (nk'izindi ntore zose!) kandi nyamara ari INJIJI BUTWI : arashinja abantu nta kimenyetso na kimwe ashingiyeho( nk'uko bigenda mu nkiko zo mu Rwanda), akabeshya ibitarabayeho (falsification des faits), akagira ngo utugambo turimo uburozi bw'ikinyoma kigambiriye guteranya nitwo kuri (mbese nk'uko Inkotanyi nyazo zibigenza) . Bene abo bafite umutwe ucagase , nibo Kagame akunze gukoresha dore ko atakinatinya kubashyira mu nteko ishingamategeko ku mugaragaro kugira ngo bajye basinyira ibyo ababwiye gusa, ahasigaye bamuhe amashyi n'impundu. Benabo nibo buzuye mu nzego zifata ibyemezo mu gisilikari kugira ngo bajye batoteza, bafunge kandi bice uwo adakunze cyangwa ahararutswe. Muri iki gihe benabo ba Mutwurimwumuyaga  nibo amaze no kuzuza mu itangazamakuru kugira ngo bajye basebya, baharabike, bambike ibara uwo bakeka ko abangamiye ubutegetsi bwa Shebuja. Umuyobozi w'urubuga Ikazeiwacu ni umwe muri abo . Mu minsi itarambiranye tuzamuturumbura mu mwobo yihishemo i Bulayi , tumushyire ahagaragara ahasigaye rubanda igire icyo imuvugaho, nawe agire ibyo asobanura. Mu by'ukuri indaki arimo ubu twarangije kuyigota nimutegereze gato gusa mugiye kumumenya uwo ari we.

 

4.Uyu mutindi yariye amafaranga ya Kagame akaba afite Misiyo izwi neza :

 

N'ubwo abanza kwicisha hirya no hino byo kujijisha, dore misiyo ikinyamakuru Ikazeiwacu cyahawe na FPR :

 

(1)Kurangaza Abanyarwanda muri rusange bazahajwe n'ingoyi, by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abahutu, kibashuka ngo nibiryamire basinzire kuko « hari abandi babibabereyemo », ngo bafitwe imitwe ya gisilikari ibakunze cyane izababohoza ku ngoyi ya Kagame na FPR ye .

 

(2)Kurangaza abayobozi b'amashyaka ya Opozisiyo kugira ngo bareke kuganira ku bibazo nyakuri bireba igihugu cyacu maze bajye birirwa mu dutiku tudafitiye akamaro u Rwanda n'Abanyarwanda.

 

(3)Guhuma amaso abayobozi ba opozisiyo no kubahatira kwishyira hamwe batabanje gushishoza ngo banoze umurongo baheraho bashyira hamwe : bityo FPR nk'uko ibifitemo uburambe ibone uko icengeza amashumi yayo mu Mpuzamashyaka ya opozisiyo, bayisandaze itararenga umutaru, nk'uko byagiye bigenda muri iyi myaka guhera muri 1992 kugeza ubu .

 

    (4)Kwikoma abayobozi b'amashyaka ya Opozisiyo bashyira mu gaciro bikaba bigaragara ko batapfa kwemera kwinjizwa mu kigare batazi iyo kigana. Ubusanzwe bene abo FPR iyo ibashyikiriye irabarasa( Gatabazi, Gapyisi, ....)

     

    (5)Gusebya abo bayobozi b'amashyaka ya opozisiyo hagamijwe kubaca intege no gutesha rubanda moral.

     

    Biragaragara ko umunyapolitiki Nyir'urubuga Ikazeiwacu yatumwe ku buryo bw'umwihariko ari Padiri Thomas Nahimana, umuyobozi w'Ishyaka Ishema. Uwo mugabo ngo ahora akurikirana ibiganiro padiri atanga hirya no hino ubundi agafata telefoni akirirwa ahamagara abantu banyuranye abacengezamo urugambo rw'ikinyoma no guharabikana .

     

    Muri rusange ibirego ashinja padiri ni umuti w'amenyo :

     

    (1)Ngo Padiri afitiye ishyari « FDLR » ngo niyo mpamvu yirirwa ayituka ngo irimo abasilikari b'abicanyi.

     

    (2)Ngo padiri Thomas yitwara nk'uwarangije kuba umukuru w'igihugu , agasuzugura abandi .

     

    (3)Ngo Umuyobozi w'Ishyaka Ishema arashaka kuba umu Leader w'abanyarwanda ku ngufu : Noneho se padiri izi ngufu azikuye he ko Intore n'abagaragu bazo banezezwaga no kwirirwa baririmba ko nta ngufu padiri yifitiye kuko atitwaje imbunda , akaba yigisha gusa revolisiyo idasesa amaraso (ngo idashoboka!) ?

     

    (Soma inkuru : http://ikazeiwacu.unblog.fr/2013/10/09/niki-gituma-opposition-nyarwanda-ikorera-hanze-itagira-ingufu/ )

     

     

    UMWANZURO

     

    Turasaba Abanyarwanda kuba maso bakamenya gutahura bwangu amayeri y'umwanzi, dore ko ari menshi . Ubu noneho Agatsiko kakereye gucengera itangazamakuru nk'uko kabigenje mu 1990-1994, maze abadashishoza bagasubiranamo kakahava. Icyo katazi ni uko iyi turufu yarangije kuba impitagihe, amayeri yako yo kwiyoberanya no guteranya abantu tukaba tuyazi nka karahanyuze. Ikinyamakuru IKAZEIWACU n'Umuyobozi wacyo bari mu kazi gatindi ko kugambanira Abanyarwanda, muzabishishoze neza muzahita mubitahura. Muri make mwitondere inyandiko z'abantu bakora bufuku badashaka kwigaragaza ! Baratinya iki niba bari mu kuri ? FPR n'amashumi yayo niko bakora.

     

    Ubwanditsi bw'urubuga Umuhanuzi

    No comments:

    Post a Comment

    -“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

    -« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

    -“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

    -“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

    -“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

    READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

    Popular Posts

    WebMD Health Channel - Sex & Relationships

    Love Lectures

    How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

    David DeAngelo - Dating Questions For Men

    Christian Carter - Dating Questions For Women

    Women - The Huffington Post

    Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development