Pages

Sunday, 27 October 2013

CONGO: INTAMBARA YO KUBOHOZA RUTSHURU IRARIMBANYIJE


INTAMBARA YO KUBOHOZA RUTSHURU IRARIMBANYIJE.

27 octobre 2013

Umutekano

13:30: Abaturage ba Kiwanja n'abahegereye, bose bamaze kumenya inkuru nziza ko za nkoramaraso za M23/RDF zatsinzwe none ubu bahuruye, buzuye umugi ngo barakora iminsi mikuru yo kwishimira kuba bongeye kubona ubwigenge bari baravukijwe n'inyeshyamba za FPR.

INTAMBARA YO KUBOHOZA RUTSHURU IRARIMBANYIJE. dans Umutekano 487950_660797597274384_799482620_n

Dore uko abaturage bari kwisukiranya mu mihanda ya Kiwanja

12:40: Abasoda ba M23/RDF bari basigaye mu mugi i Kiwanja, batashoboye guhunga, ubu amasasu yabashiranye, none bari kwishyira mu maboko ya FARDC ku bushake, abandi bari kwijyana ku kigo cya MONUSCO kiri i Kiwanja. MONUSCO nayo iri kugenda itanga amatangazo mu mihanda ikoresheje za mikoro zirangurura, ihamagarira abo bakihishe kuva mu bwihisho, bakitanga muri MONUSCO cyangwa ku birindiro bya FARDC bibegereye.

Mwumve uko uyobora MONUSCO muri Kivu y'amajyaruguru yavuze: 

944307_660786760608801_63719421_n dans Umutekano

Hano abaturage bari baje kwakira FARDC muri Kiwanja

529388_660793943941416_1748233659_n

FARDC yatambukanye ishema muri Kiwanja

11:30: Kiwanja yamaze gufatwa na FARDC, ubu bari mu bikorwa byo guhiga abasirikari bakwiragiye hirya no hino mu mugi wa Kiwanja, bakirasa udusasu duke basigaranye, abandi bahunze berekeza Bunagana. Ingabo za MONUSCO ziri gutwara mu makamyo abaturage bari mu mihanda bakabahungisha babajyana kure y'aho imirwano irikubera. MONUSCO kandi yihanangirije M23/RDF kutibeshya ngo ikore ku baturage, ngo niramuka ibikoze ngo yemere no kwirengera ingaruka. Twabibutsa ko Kiwanja yari imaze umwaka wose yarigaruriwe na M23/RDF.

1380393_10202964249614085_762688375_n

Uku niko M23/RDF yabyinaga intsinzi i Kiwanja umwaka ushize, none bahavuye barira!

Abandi basoda ba M23/RDF twaraye tubabwiye bagotewe ku gasozi ka Hehu, na n'ubu ntibarashobora kuvayo, kandi ingabo z'u Rwanda zabuze uko zabatabara. Ingabo za Congo ubu zagose ako gasozi mu mpande zose kandi zahashinze intwaro za rutura.

Muri rusange morali iri hasi cyane muri RDF. Ikaze Iwacu yavuganye n'umusirikari wa RDF ufite ipeti rya Capitaine, maze atubwira uko ari kubona urugamba muri aya magambo: « Cyokora nababwira ko atari FARDC turi kurwana, ni FDLR tu, urebye ibyabereye Kibumba wakumirwa, bararasa ntibahusha. Urusasu n'umuntu kabisa! Abasoda babo 10 birukankije compagnie yacu, ni hatari da »

Mu gitondo cya kare nka sa kumi n'imwe nibwo rwatangiye kwambikana i Kiwanja. Ama batayo 3 y'ingabo z'u Rwanda zari zaraje gutera inkunga zene wazo za M23 zarashwe urufaya, none ubu zatangiye kurwana ikinyumanyuma. Guhera nka sambiri sa mu gitondo, ingabo za Congo zatangiye kurasa ubutaruhuka, ibisasu bya rutura ku kigo cya M23/RDF kiri ahitwa Nyongera. Bigaragara ko M23/RDF bacitse intege cyane, ku buryo icyo kigo ari ikibazo cy'igihe gusa, bakakivamo bakiruka.

1383526_1385404658363520_1917978052_n

Aba ofosiye ba FARDC, bari gupanga urugamba

Mu duce twa Tongo, Rugari, Kibututu na Kitoboko naho nuko, FARDC zakije umuriro kuri M23/RDF. Ku muhanda Kiwanja werekeza Mabenga, haracyari abasirikari b'u Rwanda bakiri kwihagararaho. Naho ku muhanda Kiwanja-Ishasha, ingabo za Congo zigeze ku birometero 7 bya Kiwanja. 

Nkuko ejo ingabo za Congo zerekanye ko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi, n'uyu munsi, tariki ya 27 ukwakira, 2013, zikomeje kwereka M23 na RDF ko kuba cyera barajyaga babatsinda, aruko hari abari babafatiye amaboko inyuma. Burya si Buno! Amakuru dukesha intumwa zacu ziri aho imirwano ibera, aravuga ko abaturage ubona batangiye kugira akanyamuneza, bategereje inkuru nziza igihe bazumva FARDC zicaye ku mupaka wa Bunagana.

Twiyibutse ibyabaye ejo:

Image de prévisualisation YouTube

Biracyazaaa…

 

Uwimana Joseph

Ikazeiwacu.unblog.fr

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development