Pages

Monday 28 October 2013

FARDC NGO IGOMBA KWISUBIZA BUNAGANA

INTAMBARA IKOMEJE GUCA IBINTU K'UMUPAKA W'U RWANDA NA CONGO. FARDC NGO IGOMBA KWISUBIZA BUNAGANA

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse mu baturage baturiye umupaka wa Congo, aremeza ko imirwano yazindutse ica ibintu hagati ya M23/RDF n'ingabo za Congo, FARDC. Nyuma y'uko ejo tariki ya 27 ukwakira 2013, FARDC yigaruriye uduce twinshi, nka Kibumba, Kiwanja, Tutshuru Centre, ikigo cya Rumangabo, muri iki gitondo, bamaze kwigarurira ka gasozi kitwa Hehu, kari gasigayeho abasirikari bake ba M23/RDF.

INTAMBARA IKOMEJE GUCA IBINTU K'UMUPAKA W'U RWANDA NA CONGO. FARDC NGO IGOMBA KWISUBIZA BUNAGANA. dans Umutekano 198243_206970795995143_7049945_n

FARDC ikoresha ibifaru n'ibibunda bya rutura mu guhashya M23/RDF

Ako gasozi ka Hehu, ubu kageze mu maboko ya FARDC, ni agasozi karekare cyane, ku buryo iyo ugafite uba ushobora kurasa kure cyane, kubera uba ureba iyindi misozi hasi cyane. Gutakaza aka gasozi ka Hehu ni kimwe mu bintu bihangayikishishe RDF, kuko ako gasozi gasa n'akari hejuru y'u Rwanda. Ni ukuvuga ko ariho u Rwanda rwari rurindiye umutekano warwo. Abasikari barokotse mu mirwano yabereye Hehu bahungiye mu ishyamba ry'ikirunga cya Mikeno, aho bari kugennda bambuka gahoro gahoro basubira mu Rwanda.

Mu tundi turere tuberamo imirwano, ingabo za FARDC ziri kugenda zisatira ingabo z'u Rwanda zari zikambitse i Rubare, ubu zikaba zahungiye ahitwa Ntamugenga, Kako na Kalengera. Andi makuru aturuka mu ngabo za FARDC, aravuga ko imigi ya Bunagana na Jomba yatangiye gushiramo abantu, kubera gutinya igitero FARDC ishobora kuhagaba. Bamwe mu basirikari ba M23 nabo ngo batangiye guhunga iyo migi, cyane cyane igihe bari bamaze kumva ko ikigo cya Rumangabo cyamaze gufatwa, ingabo za FARDC ngo zikaba zakinjiyemo sa tanu za mu gitondo, ziherekejwe n'abaturage bagendaga bazikomera amashyi. Ingabo za M23/RDF zahunze i Rumangabo zerekeje ku mupaka n'u Rwanda ahitwa i Runyoni.

Hagati aho abantu benshi bakomeje guhunga imirwano, ibigo nderabuzima bya Bugeshi, Rubavu, Kabatwa na Nyabihu bakomeje kwakira inkomere nyinshi z'abasirikari n'abasivile bakomeretse. Ubu twandika iyi nkuru, ku kigo nderabuzima cya Kabatwa bamaze kwakira umwana w'umukobwa warashwe mu gituza witwa Vestine ufite imyaka 15, akaba yoherejwe ku bitaro bya Gisenyi, kubera ko Kabatwa nta bushobozi ifite bwo kuramira uwo mwana.

Amakuru muri rusange ni ay'icyunamo gusa. Ikaze Iwacu yavuganye n'umwe mu basirikari ba RDF bari ku mupaka wa Kabuhanga, uko abona iby'iyi ntambara maze adusubiza avuga ko badashobora kuyitsinda. Tumubajije impamvu avuga gutyo, yavuze ati:  » nk'urugero samedi nimugoroba homotse abasirikari bacu ijana FDLR zibarasa tureba ntihagira n'umwe urokoka. Ejo ku cyumweru, na none FDLR yiriwe ishwiragiza M23, natwe turasayo n'ibifaru, ubundi s'ukutumishaho amasasu, duhita duhunga ».

Uyu musirikari kandi yatubwiye ko ubu hari gukoreshwa inama z'umutekano mu mirenge yose yegereye umupaka, inama zikaba ziri kuyoborwa n'abajenerali bakuru.

Amakuru aturutse kandi mu baturage batuye ahitwa Mutovu na Nsherima, avuga ko bari guhunga ku bwinshi, kubera ko hagabwe igitero n'abantu bitwaje intwaro, ariko bataramenyekana neza. Turacyakurikirana iby'iyi ntambara bigaragara ko iri hafi kwinjira mu Rwanda.

 Ingabo za Congo zibanza gusenga cyane mbere yo kujya ku rugamba:

Image de prévisualisation YouTube

 

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.unblog.fr

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development