Pages

Monday 28 October 2013

M23 yatsinzwe urugamba, ingabo zayo zirimo guhungira mu mashyamba yo mu birunga


M23 yatsinzwe urugamba, ingabo zayo zirimo guhungira mu mashyamba yo mu birunga

Yanditswe kuwa 28-10-2013 Yanditswe na KAMANZI

Nyuma y'imirwano ikomeye yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, inyeshyamba za M23 zambuwe umusozi wa Hehu, Kibumba, zamburwa burundu ikigo gikomeye cya gisirikare cya Rumangabo ndetse zikurwa no muri Rutsuru.

Imodoka itwaye ingabo za M23, (Net foto)

Imodoka itwaye ingabo za M23, (Net foto)

Mu ma saa Yine na mirongo ine n'itanu (10h45) nibwo ingabo za M23 zaganjijwe cyane zitangira gukwira imishwaro zihunga.

Umunyamakuru w'UMUSEKE wari ku musozi wa Hehu, umwe muyaberagaho imirwano, aravuga ko M23 yirukanye mu bice byinshi yayoboraga kuburyo isa n'iyatsinzwe burundu.

Ingabo zayo ngo zirimo guhungira mu mashyamba yo mu birunga zigerageza kujya mu bice bya za Bunagana na Runyoni basigaranye.

Kugeza ubu ingabo za M23 ngo zirimo kurwana no gukiza amagara yazo, iby'imirwano byarangiye.

Ku rundi ruhande ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) "FARDC" zirishimira intsinzi, mu gihe abanyapolitiki b'i Kinshasa bo bavuga ko kugeza ubu nta mpamvu y'imishyikirano y'i Kampala mu gihe bamaze gutsinda M23.

Amakuru aturuka ku rugamba aravuga ko muri iyi ntambara M23 yatsinzwe no kuba yari ifite umubare muto ugereranije n'ingabo za guverinoma ya DRC.

Gusa ku rundi ruhande ariko hari n'abavuga ko iyi ntsinzi FARDC iyikesha ubufasha yahawe n'ingabo ziri mu itsinda ry'ubutabazi "Intervention brigade" cyane cyane ingabo za Tanzania na FDLR.

Kugeza ubu uruhande rwa M23 ntacyo buravuga ku nsinzwi yarwo, uretse itangazo basohoye rifite nomero N°063/M23/2013" rivuga ko M23 yamaze kuva i Kiwanja kugira ngo hasigare hacungwa na MONUSCO

M23 itsinzwe urugamba mu gihe ibiganiro na Leta ya Congo byari bigeze kure, ubu abantu benshi baribaza ikigiye gukurikira dore ko hari ibihugu bimwe na bimwe byemeraga ko ibyo M23 irwanirira ari ukuri ari nayo mpamvu byashyigikiye ko habaho ibiganiro iyihuza na Leta.

Maisha Patrick
UMUSEKE.RW

2 comments:

  1. Ariko M23 yaretse gukomeza gushukwa n'u Rwanda ubu njye ndi i Rwanda kandi nzi ko ngo bagiye kongera kubafasha bagasubira mu ntambara aho buklera abanyarwanda natwe turaharenganira, amahanga nasabe leta y'U rwanda isenye uriya mutwe ugamije kutumara

    ReplyDelete
  2. Nibyo koko FDLR ioshobora kuba nayo iri kwitegura gutera u Rwanda, ibyo nibyo twumva; ariko iyo urebye ubona ntacyo bitubwiye nyamara abasirikare turi kuhashirira, abanyarwanda barushaho kwicwa n'inzara, abana b'u Rwanda biga byanyirarureshwa ngo turi kwitegura intambara, ndatanga inama mvuga ngo: FDLR nibayisabe itahe ihabwe uburenganzira bwo kugira uruhare mu miyoborere y'igihugu kuko n'ubundi abakoze genocide nibo bri gufata ibyemezo kuburyo bugaragara, ikindi abo nabo ni abanyarwanda gusa baba FDRL, haba na FPR bose tuzabashyira mu rubanza kuko bakomeje gutuma abana b'abanyarwanda bashirira imahanga. Niobareke Congo baze dufatane ibyemezo. Ndasaba Kagama n'abamwegereye nti va muri ibyo ubu dukeneye amahoro wikomeza kubeshya ahubwo fata umwanzuro wo kuregera abanyagihugu ureke kudushora mu ntambara na FDLR ibi ndabibabwiye rwo nitujya mu ntambara tuzatsindwa rugikubita njye ndakuramo akanjye karenjye ndeke abafite agatuza miukomeze muhanyanyaze. Watandukanye n'abo mwazanye wishumbusha ingabo warwanyaga none nazo zamaze gukora imigambi yazo yo gufasha ababo rwihishwa izazica se zose uzimare iminsi mibi iraje. Emera ushyikirane na FDLR kuko bizatuma natwe tguma kubaho mu mutekano.

    ReplyDelete

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development