NYUMA Y'IMINSI 51 NYAKUBAHWA PEREZIDA FONDATERI W'ISHYAKA Me Bernard NTAGANDA ATEMERWA GUSURWA, KUWA 4 UKWAKIRA 2013, YEREMEREWE KUBONANA NABO MU MURYANGO WE.
Nshuti za Demokarasi, mpirimbanyi ziharanira impinduka mu Rwanda Imberakuri by'umwihariko amahoro y'Imana abe muri mwe.Nkuko twabagejejeho ko turi kubategurira ikiganiro Nyakubahwa Perezida Fondateri yagiranye nuwemerewe kumusura ku itariki yavuzwe haruguru,uyu munsi twishimiye kukibagezaho cyose uko cyakabaye.
Uwamusuye mbere na mbere yishimiye cyane uburyo yongeye kumubona nyuma y'igihe kinini gishije atemererwa kumubona, ariko yibanze cyane kumubaza uko yari abayeho muri iyo minsi atari yemerewe kugemurirwa.
Me NTAGANDA Bernard yamushubije muri aya magambo ati: » mbere na mbere nishimiye cyane kubona twongeye kubonana nanashima Imana yakomeje kuturinda nange indindira mubihe bikomeye ndimo by'umwihariko guhera twatangira iyi nzira y'umusaraba, ati muri make nawe urabizi uburyo wasiragijwe bakugaraguza agati mugihe waje kunsura, bagucunaguza byongeye bananga ibyo wanzaniye ko ubingezaho byongeye no kugirango umukecuru wange w'Imyaka 93 aze bamuserereze kugeza ubwo arira,bigakubitiraho n'ibibazo rusange biri muri gereza.
Harimo guhagarikira amafaranga yo kwizigamira« pension » ku basaza bafunze kandi bizwi ko ari amafaranga bakoreye kuva kera azabagoboka muzabukuru,kugeza ubwo ubu barwaye badafite kivurira, imyenda yabacikiyeho,ntacyo kurya nibindi bafite, byongeye nuburyo baciriwe imanza n'abarangiza ibihano ntibatahe cyangwa ngo bajyanwe mu nkiko abataraburana, ati ibi byose nubwo nashinze ishyaka kugirango mbirwanye nkanabifungirwa ariko nanubu ndagirango mwese mwumve ko nkiri kurugamba kandi ngomba gusoza ikivi natangiranye n'imberakuri cyo gukiza Abanyarwanda ingoma ibaboshye,ishaka gutwara abanyarwanda nk'umuhora w'amazi utwaye inshishi uzigaritse.
Ati ibi byemezo bikakaye nafashe nabifashe nkuko nafashe icyemezo cyo gutangiza opposition mu gihugu ntawundi urabikora bityo abantu ntimukabibone nko kwiyahura kuko icyi gikorwa cy'iyicarubozo kitanteye ubwoba kuko nzi icyo nkora by'umwihariko icyampagurukije ntangira ibi bikorwa bya politiki ati kandi iyaba abantu bose bumvaga ko bakagombye gutinyuka no gushyira hamwe ntawe uvuze ngo ndakora iki ngapfa cyangwa bakandeba nabi ibi bibazo byose turwana nabyo byarangira vuba.
Mwumve neza ko guharanira uburenganzira bwawe nubwabandi bitandukanye no kwiyahura kuko ibi Imana irabyemera, aribyo nari kwicecekera mbere hose nkaruma gihwa nk'abandi, by'umwihariko nibyo nemereye Abanyarwanda kubajya imbere mukubafasha gukemura ibibazo bibugarije emwe nibibangombwa ko igihe kigera bakamena amaraso yange ubwo bizaba ari ibyo kuko nibitambo bigomba kubaho kugirango impinduka ibeho.
Kukibazo cy'abavuga ko bamusura ntibamubone gereza ikavuga ko ariwe wanze kuza yavunze ko ntawakwanga umusura ati uwagufunze avuga ibyo ashaka kuko uba utari hafi,ati ndetse igihe babyemereye nanjye ntakibazo mfite nshobora gutinda gato kuko hari igihe uba waje ntarimbizi nafashe indi gahunda ariko ntimbuze kubonana nunshaka,ati ayo makuru rero uyakwirakwiza wese ko nanga gusohoka kubushake ni umukozi wa FPR ushaka kwereka abanyarwanda ko ntabitayeho,kandi nabo bazi ibyange neza.
Yongeye kuvuga ati nshuti yange icyo bita uburenganzira ni itegeko kuri ge kugiharanira nubwo nagipfira kuko gupfira ukuri atari amakosa ntawe ugomba kumpatira kurya cyangwa kunywa ibyo muganga yambujije kuko ahubwo mbona aribwo naba niyahuye kuko naba ndiye ibinyica nahawe n'ushaka ko ntabaho nkabirya nzi neza ko ari uburozi kuri jye, ati muri ikigihe kinini maze uburyo nabayeho nawe urabizi ntiwari wemerewe kunjyeraho Imana niyo yabanye najye muri ubwo buzima, ibi rero utazi iri banga abonako bitashoboka ariko birashoboka nkuko nibindi byose bizarangira tukabaho mu Rwanda ruzira abayobozi bazengereza abaturage.
Igihe bamuhaye kirangiye yatumye uwamusuye kubakomeje kumuba hafi guhera yatangira Ishyaka no muri ibi bibazo ari mo abashimira cyane ubwitange bakomeje kumugaragariza mukumutabariza anabasaba gushyira hamwe bakaba umwe ntibatatanye ingufu mugikorwa biyemeje kandi bakagaragarizanya ikizere mubyo bakora ntawishisha undi byongeye bakajyira urukundo kuko abanyarwanda bakeneye Abategetsi basobanukiwe icyo bita urukundo kugirango bahozwe amarira yabajyeze kubirenge ashingiye kukaga bajyiye bahura nako.
Nibyo muri make ntawabivuga byose gusa bigaragara ko akomeje kugira akayihayiho ka politike,tube hafi y'impirimbanyi yacu kugeza itashye kuwa 4 kamena 2014.Mugire URUKUNDO-UBUTABERA n'UMURIMO
Sylver MWIZERWA
Umuvugizi w'Ishyaka PS Imberakuri
No comments:
Post a Comment