Pages

Friday, 18 October 2013

Ese koko Inyabutatu RNC_FDU_Amahoro izabasha kurubohora?

Ese koko Inyabutatu RNC_FDU_Amahoro izabasha kurubohora?

 

Abaharanira guhindura ubutegetsi mu Rwanda bamaze kwiremamo Uburyo n'Ubumoso ku buryo bugaragara! mex_imagefromdoc.php?DOCID=0000001032&DOCUMENTTAB=rportal_documents&TRANSFERTAB=theportal_objecttransfer&DBNAME=usr_web0_1&COREDBNAME=usr_web0_1&LOCALSYS=&APPLNAME=V2010&

Kuri Nyakubahwa Dr Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi.

Nyakubahwa Dr Nkiko. Mu ntangiriro z'umwaka wa 2010, mwafashe icyemezo cyo mu rwego rwa politiki kidasanzwe, mugira mutya mwohereza umuterugori wari umuyobozi w'ishyaka ryanyu mu Rwanda ngo ajye kwiyamamariza kuba Prezida w'u Rwanda, ahangane na Prezida wa FPR ariwe  Paul Kagame. Iki cyemezo cyagaragariye abantu mu mizo ya mbere nk'aho ari umukino wa politiki wo mu rwego rwo hejuru, nyuma icyakora byaje kugaragara ahubwo ko cyari icyemezo cyo ku rwego rw' »abamateurs! » Kubera iyi mpamvu: Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi mu 1994, yerekanye kenshi ko ishobora gukora icyo ishatse mu Rwanda, ikica igafunga ikanyereza, ntibigire impact na gato ku rwego mpuzamahanga. Bityo icyemezo cyo kohereza Madame Ingabire Victoire mu Rwanda,  nyuma yo gutuza kw'amarangamutima abantu biboneye ko ibyo mwakoze byari suicide politique, biti ihi se bikaba acte de desespoir tout court(Igikorwa cy'ubwihebe).

Nyakubahwa Bwana Nsengimana, nyuma y'ibyakurikiye urugendo rwa Madame Ingabire mu Rwanda bijyanye n'ugufungwa kwe, biraboneka ko mutatinze kubona ko mwibeshye, cyane cyane mu gihe mwaba mwaretekereje ko Kagame atatinyuka kugirira ibya mfura mbi umutagarugori, bityo mwibeshye cyane kuri uriya muhungu mutekereza ko yaba akigiramo agasigisigi k'ubumuntu! Nyuma yo kubona ko  mwahushije, cyane cyane ko biboneka ko mutari mwaratekereje kuri scenario ya politiki mwakurikizaho Kagame aramutse yeretse kamere ye Ingabire Victoire, mwihutiye gukora igikorwa ya politiki cyo gutabara ishyaka ryanyu, aribyo umuntu yagereranya no kuzimya umuriro (action de pompier), ari nabwo mutangije ubufatanye n'abari bamaze gushinga ishyaka RNC bahoze ari aba FPR!

Bwana Nsengimana, biragaragara ko ugushyingirana kwanyu na RNC byabaye mariage de raison, ishobora kuba yaravuyemo nyuma mariage y'urukundo nibyo, ariko rero mariage d'interêt quand même. Aba RNC bahoze ari aba FPR mu bibazo barimo bari bakeneye abo bisunga bakava mu kato batewe no kwigizwayo n'icyama ntibagire na none ubasha kuba yabacira akari ari urutega mu banyarwand basanzwe. Namwe kandi nyuma y'aho muboneye ko mwakoze igikorwa cya politki kitagize agaciro, mwagombaga gushaka uko mwaremarema ishyaka ryanyu ryari rimaze gusa n'iricitsee umutwe nyuma ya echec ya Presidente wanyu, Madame Ingabire Victoire.

Nyakubahwa Bwana Nkiko Nsengimana, nta wabagayira igikorwa mwakoze cyo gutabara nyuma yo guhuzagurika gukomeye muri politiki. Ahubwo ndetse igikorwa cyanyu gukwiye kubonwa nk'igikorwa cy'ubutwari, kuko biboneka ko mwigiye amasomo akomeye muri echec mwagize, hanyuma bibaha gutera indi ntambwe nshya, ishingiye  cyane cyane  mu kwegerana n'abanyarwanda b'ingeri zinyuranye, mu gihe mbere abo muhanganye bash0boraga kubashinja ku buryo bworoshye ko inkundura murwana yo kuzahura u Rwanda yaba ishngiye ku irondakoko. Ubu nyuma yo gufatana urunana n'aba RNC ndetse na Congres du Peuple Amahoro, biraboneka ko ibikorwa bya politiki muteganya bizarushaho kugira ireme, aho kuba ibikowa by'abamateurs nk'uko byari biri kugeza mu 2010. Simwe mwahungukiye gusa, kuko n'abahoze ari aba FPR bakunze kubonwa mbere nk'ibicibwa ubu babasha kugira ijambo ryumvikana mu banyarwanda.

Nyakubahwa Bwana Nsengimana, utababwira ati bravo ni uko yaba yirengagiza imiterere ya politiki y'u Rwanda. Bityo tukaba tubakuriye ingofero, tubashima cyane cyane ko mwe n'abo mufatanyije mwafashe icyemezo cyagaragara nk'aho ari impopulaire, ariko muzi neza ko intego nyamukuru igamijwe ifite agaciro ku rwego rwa politiki. Iriya rero ni intambwe ikomeye mwateye, igisigaye kikaba kuyibyaza umusaruro ku buryo bwihuse, bityo abanyarwanda benshi barabategereje, aha ngasanga kandi abandi banyarwanda bakwiye kubatera ingabo mu bitugu kugirango muzagere ku migambi myiza mwiyemeje, gusa nanone uwabibutsatsa ko mugomba kuba amaso kugira ngo mutazongera kugwa muri politiki y'abamateurs nko mu bihe byashize ntiyaba akosheje. Ubu murasabwa kurenga ibihe byo kurebana akana ko mu jisho n'abo mufatanyije, ahubwo mugatangira urwego rwo gushimangira imizi y'umubano. Ibi birasaba kubwizanya ukuri nta bwishishanye, cyane cyane mu bijyanye no gufata ingamba zihamye zo kubohora u Rwanda nk'uko mwabyiyemeje. Ese iyo ntambwe muzabasha kuyitera? Reka tubitege amaso, ubwo mwashoboye ibikomeye n'ibindi nta kabuza bizashoboka!

Murakaramba.

Nkusi (sé)

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development