Pages

Friday 7 June 2013

U Rwanda ntiruzitabira inama yatumijwe n’u Bufaransa


U Rwanda ntiruzitabira inama yatumijwe n'u Bufaransa

Mu nama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iherutse kubera Addis Ababa muri Ethiopia, ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 50 uwo muryango umaze ushinzwe, Perezida w'u Bufaransa François Hollande yohereje ubutumire ku bakuru b'ibihugu, abasaba kuzitabira inama izavuga ku mahoro n'umutekano. Ibyo kandi byahuriranye n'uko Perezida wa Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete mu ijambo rye yasabye ko Leta y'u Rwanda yagirana ibiganiro bitaziguye n'umutwe wa FDLR. Ari ubutumire bwa Hollande ari n'icyifuzo cya Kikwete Perezida Kagame yabiteye utwatsi.

KAGAME VS HOLLANDE

Impamvu nyamukuru yatumye Perezida Hollande atekereza gutumiza iyi nama, ahanini ni ukubera uruhare rw'u Bufaransa mu bibazo byo muri Mali.

Nk'uko tubikesha Jeune Afrique, mu nama y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa, icyifuzo cya Perezida Kikwete cy'uko u Rwanda rwagirana ibiganiro bitaziguye na FDLR cyamaganiwe kure na Perezida Paul Kagame.

Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, wamaganiye kure igitekerezo cya Perezida Kikwete, ko imvugo ye yuzuye ubushinyaguzi nta mpamvu yo kugirana ibiganiro n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda. Ibuka kandi yasabye ko Perezida Kikwete yakwisubiraho agasaba Abanyarwanda imbabazi kuko imvugo ye yakomerekeji benshi cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kikwete yatangaje ibyo, nyamara ingabo za Tanzania ziri mu mutwe udasanzwe ushinzwe kugarura amahoro mu karere by'umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, aho ugomba guhangana n'imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu karere inakora ibyaha bibangamiye inyoko muntu. Ingabo zigize uwo mutwe ziyobowe n'Umusirikare mukuru w'Umutanzaniya.

Perezida Kagame ntiyemeye kuzitabira inama yatumijwe na Perezida w'u Bufaransa François Hollande, iziga ku kugarura amahoro n'umutekano muri Afurika, iteganijwe kuba ku wa & Ukuboza 2013 i Paris. Jeune Afrique itangaza ko umwe mu nkoramutima za Perezida Kagame yatangaje ko uwo ari umwanya wo gukomeza gutera ingabo mu bitugu abakoloni. Ati « Twe si ikibazo kitureba. »

Source: igihe

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development