Pages

Wednesday, 26 June 2013

RWANDA: INAMA NGOBOKA-GIHUGU


Rwanda: Duhugukirwe n'Inama Ngoboka-Gihugu iteganijwe mu mahame remezo ya FDU-Inkingi

INAMA NGOBOKA-GIHUGU
DIALOGUE INTER – RWANDAIS HAUTEMENT INCLUSIF (DIRHI)
HIGHLY INCLUSIVE INTER-RWANDAN DIALOGUE (HIIRD)
Ndereyehe Karoli ni umujyanama ushinzwe igenamigambi ya FDU-Inkingi
Tega amatwi ikiganiro uko cyahise kuri Radio Itahuka: Inama Ngoboka Gihugu iteganijwe mu mahame remezo ya FDU http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2013/05/21/inama-ngoboka-gihugu-iteganijwe-mu-mahame-remezo-ya-fdu
1. Ilibuliro
Iyo uri inararibonye, ukitegereza  ukwo ibintu byifashe mu Rwanda usanga ibicu bibungabunga bisa nk'ibirimo imirabo n'inkuba zakubise amahano akagwira u Rwanda kuva muri 1990 akarinda kuduhekura, itsembatsemba n'itsemba bwoko likibasira abana b'u Rwanda likabarimbura. Kagame aracyashora abana b'u Rwanda kwica abantu, mu Rwanda rwa gati, ngaho muri Kongo, mu Buganda, muri Afrika y'epfo, muri Mozambike, ngo abone abo afataho ingwate ababwira ati "ejo nimpfa namwe muzagorwa kuko dufatanije icyaha".
Urwango ruranga rugahemberwa n'ingoma ya FPR iri ku butegetsi. Ntawucyizera umuvandimwe, umwana ntashira nyina amakenga. Umuntu yataka ati mwaratumaze, undi ati wowe se washibutse ku giti! Umuntu yavuga ati reka nanjye mpambe abanjye mu cyubahiro, ngo nawe se warapfushije, ibisimba bigira umutima? Uvuze ati ko mwica amategeko mwishyiliyeho? Bati "vuga uvuye aho ni twe tuzi icyo twayashyiliyeho, maze nukomeza bagufate bagufunge". Murumva ko ari ibyo gufatishwa amaboko yombi bikagarulirwa hafi.
Abanyarwanda bakwiye kwicarana bakaganira , bakareba ukwo bavanaho ubutegetsi bubakandamiza, bagashyiraho ubutegetsi bubabereye, bushingiye ku tegeko Nshiga bumvikanyeho, bukabahumuliza, bubarengera, bukavuza ingoma ya ruca abagome, bugaca inzigo; Ubutegetsi budahoza igihugu mu ntambara zisenya ubukungu buba bugezweho. Iryo tegeko nshingiro si iry'intore, si iry'abari ku butegetsi, ni iry' abanyarwanda b'ingeri zose ntawe uhejwe. Ibyo biganiro FDU-inkingi ni byo yita Inama-Ngoboka gihugu.
Yashoboka ite, iziga iki, ni inde wayizamo, izaba giheki? Ibyo ni byo tugiye kuganiraho.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development