APARTHEID MU RWANDA: IVANGURABAHUTU MU NZEGO Z'UBUTEGETSI MU RWANDA RIRAKABIJE.
- Kubarura neza imiryango y'abatutsi b'Abega hibandwa cyane ku baturutse i Buganda ( sajya ), hanyuma bagahabwa akazi muri DMI no mu gisirikari na polisi, ndetse mu zindi nzego zikomeye mu gihugu.
- Kubarura abahutu bose bari muri FPR baturutse muri Uganda ( sajya ), no kubatonesha, kubera ko biyumvamo Paul Kagame kurusha abandi batutsi batari Abega.
- Guhagarika gushyingirana kwaba hagati y'abahutu n'abatutsi, cyane cyane hagati y'abatutsi b'Abega n'abahutu.
- Kureka abahutu akaba ari bo baba benshi muri guverinema, bityo bikaboneka ko ari bo bafite ubuyobozi, ariko mu by'ukuri ari amashusho gusa, ari ibikoresho. Aba ba ministres b'abahutu akazi kabo ni ukuba abavugizi b'abaministre nyabo babakorera inyuma.
- Ibigo bikomeye bya leta bigomba kuyoborwa n'abatutsi gusa, kandi bagomba kuba ari abasore n'inkumi barangije za kaminuza bo mu Bega.
- Gutonesha cyane abatutsi uko bishoboka mu nzego zose za leta.
- Gutonesha abana b'abatutsi mu kubona amashuri meza na za buruse: http://ikazeiwacu.fr/2013/08/25/letter-from-the-north-rpf%E2%80%99s-apartheid-education-system/
- Gushyiraho uduce dutuwemo n'abatutsi bonyine, nudutuwemo n'abahutu bonyine. Hano urugero ni uburyo imidudgudu yashyizweho, bigaragara ko ari politiki y'ivangura, aho abakene batujwe hamwe kugira ngo bacungirwe hafi ku buryo bworoshye: http://www.hrw.org/reports/2001/rwanda/rwnvilg-14.htm
- Gukontorora ubwiyongere bw'abaturage ushingiye ku bwoko aho gushingira kuba gusa ari ikiremwamuntu nkuko bizwi hose ku isi. Usanga mu Rwanda leta ikora ibishoboka byose ngo abahutu ntibabyare abana benshi, ariko abatutsi ugasanga aya mabwiriza atabareba: za politiki zo kwifungisha ibyara n'izindi. http://www.bbc.co.uk/news/world-africa-12354464
- Guhuza ubutaka, aho abahutu bizwi ko batunzwe n'ubuhinzi bakwa amasambu yabo, agahabwa abanyabikingi b'abatutsi.
- Ubukungu bwose bw'igihugu bugomba kuba mu maboko y'indobanure nkeya z'abatutsi bo muri FPR: Urugero ni ishingwa ry'ibigo by'ubucuruzi bya FPR nka CRYSTAL VENTURES ibumbiyemo ibindi bigo binini mu Rwanda bifite umutungo utubutse bikabije.
- Kureka abahutu n'abagore akaba aribo bayobora inteko inshinga amategeko na Sena, ariko iyi mitwe yombi ikaba iyoborerwa mu by'ukuri mu biro bya perezida: http://www.ibtimes.com/rwanda-only-government-world-dominated-women-213623
- Gushyiraho ubucamanza buyoborwa na DMI, ibuyobora ikoresheje iterabwoba, no guharabika abo FPR ishaka kwikiza: Abahutu bahita babatizwa « abajenosideri » naho abatutsi barwanya FPR bakitwa « Abajura ».
- Gushyiraho amategeko avangura bamwe mu banyarwanda, maze agatonesha abandi cyane cyane abatutsi: Itegeko ryashyizeho inkiko Gacaca, ryashyize mu kato abahutu batagira ingano. Itegeko rishyiraho ibyiciro by'ubudehe ryatumye hari abanyeshuri baheze iwabo kubera kwimwa buruse ya leta…….
Posted by: Cecile Musabe <cecilemusabe@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment