Pages

Saturday, 27 December 2014

Re: [amakurunamateka.com] Umupfakazi Mushikiwabo ati amashyaka nta ngufu afite yaba ari hanze, yaba ari mu mbere.

 

Emmanuel,

Murashaka ko mu Rwanda baceceka,bakagotwa mu bitekerezo,  natwe turi hanze ngo tukamera uko. Ntabwo muzabishobora.

Mushikiwabo niyegure ashyireho ishyaka rye turebe icyo arusha abandi. Kagame iyo adashyiraho FPR Mushikiwabo yajya kubona akazi he?

Kagame wise abahutu ko ari abacanyi imyaka 20 yose kandi akaba akibakurikirana umuvuga aho iki? Kwita abahutu abicanyi biracyabakurikirana. Uzabegere ubabaze bazakubwira.

Kagame akabategeka gusaba imbabazi ku ngufu. Kagame wamureka ukavuga nde ko uretse nanjye amahanga yose amuvuga. None se uzambuza kuvuga ubibi bwe n'ibibi yakoze  n'abandi ubabuze. 

Nabonye yari yarikomye BBC kubera ukuri yatangaje. Nyamara ibyinshi BBC yavuze biri kuri Internet. Kagame yari akwiye rero no gushyiraho Commission yo kwiga information zose ziri kuri Internet cyangwa agasaba za Search Engines bakazihanagura. Menya ko ibyo byose bjya mu mateka y'u Rwanda. Njye mbona ikibazo ari uko BBC yabivuze kandi yari Kagame yari yaramenyereye ko imushyigikiye kuva atera u Rwanda kugeza n'ubu. Ibi tuzabigarukaho mu minsi ili imbere.


From: Emmanuel Gasinzigwa <egasinzigwa@yahoo.fr>
To: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>; Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>; J.C. Tuvugishukuri <psj_survivors@yahoo.com>; Nzinink <nzinink@yahoo.com>; THeobald Rwaka <gakath53@yahoo.com>
Sent: Saturday, 27 December 2014, 16:07
Subject: Re: [amakurunamateka.com] Umupfakazi Mushikiwabo ati amashyaka nta ngufu afite yaba ari hanze, yaba ari mu mbere.

Aho yabeshe ni he? Nkawe atarukwirirwa uduhira izina Kagame n'abatutsi ikindi gitekerezo/programme ugira n'ikihe?
From:"Samuel Desire sam4des@yahoo.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com>
Date:Sat, Dec 27, 2014 at 10:26
Subject:[amakurunamateka.com] Umupfakazi Mushikiwabo ati amashyaka nta ngufu afite yaba ari hanze, yaba ari mu mbere.

 


Umupfakazi Mushikiwabo ati amashyaka nta ngufu afite yaba ari hanze, yaba ari mu mbere. 

Ese we uriya mwanya we afite bawumwambuye yashobora gushyiraho ishyaka rikagira ingufu? Ko nta shayaka yigeze ayobora, ingufu z'amashyaka yazimenya ate? Niba koko azi uko ayo mashyaka akora, niyegura maze ashyieho irye, arushe abayashyizeho mu Rwanda no mu buhungiro.
Kagame na Mushikiwabo ni uko bakomeje kuvuga kuri FDLR dore hashize imyaka 20. Ariko nticyababujije gutera Congo inshuro nyinshi no kwicayo abantu ngo barakurikira FDLR idafite ingufu. Dore ko na nubu badasinzira kuberayo.
Amashyaka ari hanze nari mu mbere akoresha ubushobozi afite, ntakoresha umutungo wa Leta kandi abayoboke bayo ntibategekwa kugira ngo bayayoboke nkuko FPR ibukora mu Rwanda. Ikindi kandi niba ayo mashayaka ntangufu afite, si byari ngombwa gufunga abayayobora mu Rwanda, bamwe bakicwa, abandi barafunze, n'abashatse kuyashyiraho barafunzwe, barangiza ibihano byabo.
Mu mahanga, Kagame ahafite abatutsi ajya gusura yo muri Rwanda day( Kagame day) kubera ko afite ubwoba ko bakwisuganya muri opposition. Abo mvuga bafite za organisations za diaspora ayobora kandi agatera inkunga akoresheje amafranga ya Leta. Abajay muri zo Kagame day barrhirwa byose ari ingendo no gucumbika.
Ambassades z'u Rwanda  hanze zikubye inshuro eshatu zirenga. Ibyo ngo ni ukugira ngo zicunge opposition. Ayo mashayaka Mushikiwabo avuga mu Rwanda se yo ni ayahe ? , ko  ntayo ahari mu guihugu, na limwe rihari ko  Kagame adashaka ko ryakora mu bwisanzure, ko andi adashaka ko atahuka ngo akorere mu Rwanda, ko akomeje gucunga za communications zose ziturutse hanze. Iyo ayo mashyaka atagira ingufu ibyo byose Kagame asesaguraho umuntu wa Leta si byaba ngombwa. Hanyuma se amashyak yo ashamikiye kuri FPR yo yitwa iki ?  Ni amashayaka se avuga rumwe na FPR ? Ni amashayaka se ashamikiye kuri FPR ? Ni amashyaka ase ari muri opposition idafite imbaraga ? Ibyo yavuze hasi aha ntabwo twasobanukiwe ku bireba ayo mashyaka.

--------------------------------------
Amashyaka arwanya leta y'u Rwanda nta mbaraga yigeze- Mushikiwabo
Wakwirirwa uririmba Perezida w'u Rwanda, iyo ni politiki?
- Gukoresha inama bikaba nka ba bana bacuruza za bombo ku mihanda hano mu mujyi, babona abapolisi bakiruka.
- Ntabwo ari u Rwanda rwabaciye intege, n'ubundi ntazo bagiraga.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Louise Mushikiwabo yatangaje ko leta y'u Rwanda itagira impungenge ku kuba hari amashyaka ari hanze yarwo ayirwanya, akemeza ko nta mbaraga afite akurikije uko azi abenshi mu bayagize babanye.
Mu kiganiro Minisitiri Mushikiwabo aherutse kugirana n'abanyamakuru, yagaragaje ko bigoranye kwemera niba aya mashyaka akwiye iryo zina mu by'ukuri uhereye ku miyoborere n'uko abayeho.
Yagize ati "Buriya hari imitwe ya politiki ibaho kuri internet gusa, ikajyaho igashyiraho amaradiyo, nta muntu utashyira iradiyo kuri internet ubungubu. Iyo mubibonye rero ntibikajye bibakanga. Abantu barwanya politiki y'u Rwanda umuntu amenya icyo barwanya ariko akayoberwa icyo bifuza."
Mushikiwabo yavuze ko birirwa barwanya Perezida Kagame aho kurwanya politiki.
Ati "Umutwe wa politiki ugendera kuri "seriousness", ukagira gahunda ukavuga uti 'umutwe wa politiki uyobora guverinoma y'u Rwanda, uno munsi ari wo FPR; ndayirwanya kuri ibi bintu ibi n'ibi bifatika. Ntabwo nemeranya nayo kuri politiki y'ubucuruzi, gahunda y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12 ndabona itabereye abana bacu b'Abanyarwanda mu burezi, naho se wakwirirwa uririmba perezida w'u Rwanda iyo ni politiki?"
Mushikiwabo avuga ko kandi iyo mitwe ya politiki itujuje ibisabwa kuko kugira ngo umutwe wa politiki ukomere, ugomba kugendera ku mbaga, ku bantu benshi kandi bahuje ibitekerezo, bafite gahunda y'ibyo bashaka kubaka.
Avuga ko imitwe ya politiki ifite gahunda y'ibyo isenya, idafite n'ingufu zo kubisenya, iba imeze nk'iri muri "Entertainment" (imyidagaduro) ko iyo nta politiki irimo.
Ati "Mujye munareba n'iri no mu gihugu, aho kugira ngo habe hariho umutwe wa politiki, hakaba hariho umuntu ukuriye umutwe wa politiki, ntabwo ishyaka ari umuntu umwe, ntabwo ishyaka ari izina, ntabwo ishyaka ari umuryango utegamiye kuri leta (ONG)."
Asobanura ko ubusanzwe amashyaka agomba kugira umurongo wa politiki agenderaho, akagira abantu bayishyigikiye, agakora mu buryo bwo kubahiriza amategeko, agakomeza gushakisha abantu bumvikana n'ibyo bitekerezo agashaka abayoboke.
Mushikiwabo avuga ko yabanye na bamwe mu bagize amashyaka hanze y'u Rwanda. Ahereye kuri ibyo ngo azi imbaraga zabo.
Yasoje agira ati "Iriya mitwe ya politiki iba mu mahanga ntabwo ijya inkanga niba ari uko nabanye nabo mu mahanga, abenshi mbazi? Umutwe wa politiki ukoresha inama bikaba nka ba bana bacuruza za bombo ku mihanda hano mu mujyi, babona abapolisi bakiruka! Biriya ntabwo ari umutwe wa politiki. Ntabwo ari u Rwanda rwabaciye intege n'ubundi ntazo bagiraga."
Iri jambo rije rihuza n'irya Evode Uwizeyimana wabanaga na bamwe mu bayobozi b'aya mashyaka wanafatanyije na Faustin Twagiramungu kuyobora ishyaka yashinze, wavuze ko Politiki yabo ari ukunenga ubuyobozi buriho mu Rwanda ariko ntacyo bashingiyeho.
Source Igihe-Kinyarwanda
 



__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development