NIMUZINUKWE GUTERA IVI KURI DHR ya Innocent Twagiramungu kuko ari iy'abahezanguni ba FPR na CDRBwana Samuel Desiré,Nsanze ari ngombwa kugaruka kuri aya magambo yawe wavuze kuko nsanga ari amagambo aremereye mumateka y'igihugu cy'u Rwanda na communication y'abarwanya ibibi aho biri hose. Impamvu nyagarutseho ni uko nsanze yamagana ubugezanguni bwagaragajwe na propriétaire wa DHR ariwe Innocent Twagiramungu wahindutse umukozi wa FPR kuburyo abangamira ikije cyose kivuga nabi FPR na système yayo. Ubundi iyo umuntu yanditse muruhame kuri izi mbuga aba ari responsible w'ibyo yanditse kuko n'iyo havutse ikibazo niwe ubibazwa. Kubera buri modérateur aba adafite kumenya icyo runaka ari bwandike niyo mpamvu kuri buri rubuga, usanga handitse ko buri muntu ari responsible w'ibyo atangaje. Kuri DHR rero bakoresha ubuhezanguni bwo kwiyenza kubanyarwanda bavuka muturere tumwe ndetse bakiyenza no kubazana ibitekereza bibangamira FPR, MRND na CDR.Icyo dushaka kukubwira ariko ni uko mwe muri munzira yo kwibohora mugira n'imikorere igaragaza ko koko ko muzi iyo mujya ndetse mukaba muzi n'abo muhanganye nabo. Inama twabagira n'uko aho kujya kwihonga kuri izo za mouvances na za groupes benezo bagaragaza ubuhezanguni no kuniga demokarasi n'ubwisanzure bwa muntu, nimwifate en charge mwubake za communautés zanyu z'ibiganiro nk'izi za fondationbanyarwanda. Niba uhisemo kwigenga kuki wakomeza kujya gutera ivi mubahezanguni? Iyo umuhezanguni abona utakimukeneye arahinduka. Niryari mwumvise za CDR zarabyaye demokarasi ?Ikindi cyiza kandi n'uko muri abantu bafite ingufu nyinshi cyane. Urabizi ko uri mubambere bashakisha amakuru hirya no hino ukayatangaza. Ndabigushimiye kandi ni ingirakamaro cyane ukomereze aho ndetse habeho n'abandi benshi. Abatangaza ibintu byabo nabo hirya no hino kuri za Blogs bage bibuka gusomesha n'abanyarwanda bo kumbuga babihazane kuko kumbugaho bigibwaho n'impaka bikagera kure kurushaho. Ikindi kandi imbuga nk'izi za fondationbanyarwanda zitandukanye na ziriya za website nka leprophe.fr kuko kuri leprophete bishobora kuzimira umunsi umwe igihe webste itakiriho bitewe n'impamvu runaka. Ariko nk'iyi forum ya Fondationbanyarwanda, iyo uyanditseho uba wizeye ko ari umurage usigiye amateka nko kwandika igitabo. Izi mbuga kandi zahinduye amateka y'u Rwanda na politiki y'u Rwanda kuko hariho abantu bose baba abanyamahanga, inzego za leta zita kubibazo by'u Rwanda, abanyarwanda bo mu Rwanda, abanyarwanda baba mubihugu by'isi,etc.Aho guta igihe rero nimuzirikane izo mbuga zindi ziba zifitwe n'abantu bafite ubwoba ko ubwisanzure bw'abanyarwanda bwatera imbere niyo mpamvu benshi biyenzweho bagahezwa. Ese wari uziko hari ibitekerezo byinshi bitajya bigera kuri DHR baniga bitaratangazwa kubera bishobora guteza imbere imirongo ya politiki itari muri ya yindi y'ubuhezanguni bwa FPR,MRND na CDR? Niba utari ubizi ubimenye ko twe twabonye ubuhamya bwinshi.Wowe n'abandi nimutange ubutumwa hirya no hino ko ushaka ubwisanzure butari ugutera ivi mubahezanguni, bafite aho baganirira ariho kuri forum ya https://fr.groups.yahoo.com/neo/groups/fondationbanyarwanda/ Dore amagambo yawe nagarutseho "Rutayisire ndamushyikiye mu byakora byose. Aragerageza rwose. nta nitora asanzweyemewe. Aratinyuka. Ntabwo ari ba bandi batubwira ngo tujenjeke nyamara Kagame we atabikora. Bafite za groupes zifunze nkibaza icyo bakuramo. Bashaka kuduha discipline mu byo tuvugatuzi ibyo tuvuga n'aho tubikura. Cyakora nkuko nabivuze si ngombwa ko messages ze ziterura ibyahise kera./ Par Samuel Desiré, fondationbanyarwanda, le 26/12/2014Kujenjeka nibyo bitugejeje aha tugikomeza kohereza messages kuri Internet. Tutavuga uko ibibazo biteye. Ugatinya kagame naho uryamye mu cyumba cyawe. Icyo dusaba n'ibitekerezo orginal atari ugokopera Intenet ugasuka ku rubuga. Rutayisire afite ibitekerezo orginal we na DR.Gasana/Par Samuel Desiré, fondationbanyarwanda, le 26/12/2014------------------Mugema
Posted by: Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (3) |
-"Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment