http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwami-kigeli-yemeye-gutahuka-hari?page=article_mobile
Umwami Kigeli yemeye gutahuka; hari ibyo asaba
Kigeli V Ndahindurwa wahoze ari umwami w'u Rwanda yemeye gutaha mu Rwanda, biciye ku muvugizi we Boniface Benzige mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika.
Benzige yagize ati "Umwami yifuza gutaha kandi arabishaka rwose, kandi ahora na we abivuga. Ariko hagomba kwigwa uburyo byakorwa mu nzira nziza. Azataha byo ni ngombwa, hagomba kubaho kwitegura uburyo yataha n'ibijyanye n'umutekano we."
Bimwe mu bigomba kwitabwaho cyane ngo ni ukwiga ku buryo umutekano we wanozwa.
Mu kiganiro Umwami Kigeli yagiranye n'intumwa zaturutse mu Rwanda ziyobowe na Pasiteri Ezra Mpyisi wabaye umujyanama w'Umwami Mutara III Rudahigwa, yemerewe ibintu bitandukanye bizamubeshaho.
Iri tsinda ryasabaga Umwami ko yataha nk'abandi Banyarwanda bose, bongeraho ko yafata pansiyo bakamugenera ibikenewe byose, inzu imodoka, amafaranga yo kumutunga n'ibindi.
Benzige yavuze ko ku ruhande rw'Umwami basabye ko ibyerekeye itahuka rye ryamenyeshwa Abanyarwanda bigakorwa ku mugaragaro; yanifuje ko ikibazo cy'impunzi zose ziri hanze cyakwigwaho zigataha mu mahoro.
Kubimenyesha Abanyarwanda ngo bishobora gucishwa mu binyamakuru. " Ntashaka ko biba mu ibanga bigomba kuvugwa bikagaragara, ntashaka ko biba mu bwihisho."
Iri tsinda ngo ryemeye ko u Rwanda rugiye kwiga kuri iki kibazo rikazatanga igisubizo.
Uretse iri tsinda kandi, ngo Umwami Kigali V Ndahindurwa yigeze no kwivuganira na Perezida Kagame, nk'uko Benzige yakomeje abitangaza.
Bivugwa ko kugeza ubu itsinda ryaganiriye n'Umwami nta gisuzubizo ryari ryamuha ku byo baganiriye n'ibyo yarisabye.
Benzige yasoje agira ati "Icyo nakongeraho ni uko mumenyesha Abanyarwanda y'uko Umwami yifuza gutaha igihe cyose, kandi akunda u Rwanda akunda n'Abanyarwanda, nta kintu yumva cyamutandukanya nabo."
-------------------------------
Yanditswe kuya 18-12-2014 - saa 08:16' na Deus Ntakirutimana
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment