Pages

Tuesday, 23 December 2014

[amakurunamateka] Rwanda: “Sinabona amafaranga yo guha umwana ngo arye ku ishuri kandi mu rugo natwe turya rimwe ku munsi”, Ubuhamya bw’umwarimu

 


"Sinabona amafaranga yo guha umwana ngo arye ku ishuri kandi mu rugo natwe turya rimwe ku munsi", Ubuhamya bw'umwarimu.

Nyuma y'inkuru yo kuwa 18 Ukuboza 2014 yasohotse ku rubuga umuryango.rw yagiraga iti : "Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ikomeje kugenda biguruntege", twaje kubona ubutumwa bw'umwe mu barezi wifuje ko igitekerezo cye cyasohoka nk'inkuru mu rwego rwo kugirango abantu basobanukirwe zimwe mu mbogamizi zikomeje kuyigaragaramo, aha akaba agaragaza ko bikomeje kuba ikibazo igihe abana bamwe bashobora kurya kuko bishyuye amafaranga yo kurya, abandi bakabwirirwa, warangiza ukabashyira mu ishuri rimwe ukabigisha.
Ubu butumwa buragira buti :
Iyi nkuru iranshimishije cyane. Njyewe ndi umurezi nigisha Senior two na Senior three nkaba ndi class teacher wa Senior three. Iyi gahunda yo kugaburira abana, ni nziza cyane iyo wumva ivugwa ariko ingaruka zikomeye igira sinzi niba n'aba bakoze ubushakashatsi barazibonye zose.
Twe tubirimo rwose twasaba ko niba Leta itashobora gufasha abatishoboye, byahagarikwa bakiga uko byari bisanzwe kuko bitera amakimbirane hagati y'abana barya n'abatarya ndetse n'abarimu ndetse hagati y'umuyobozi w'ishuri n'umwarimu. Tekereza nawe kubuza umwana kurya kandi ashonje ndetse akubwira ko atabona amafaranga asabwa, aba yahisemo kuza abizi neza ko nta yo yatanze urumva nawe ikibimutera.
Kumubuza urumva ingaruka zabyo ! numwemerera kandi atarayatanze ndetse bagenzi be babizi nabyo urabyumva ! umuyobozi w'ishuri nawe namenya ko hari umwana wariye atarishyuye, wowe mwarimu uzisobanura wandikirwe n'ibaruwa ugusaba gutanga ubusobanuro. Iyo dusubiye mu ishiri kwigisha nyuma yo kurya kimwe cya kabiri cy'abana kiba cyatashye ukabura uko utanga isomo kuko n'abihanganye baba basinzira. Kuvuga na none ngo abatishoboye bajye bumvikana n'ubuyobozi bw'ishuri, ibyo byaba ari ukubeshyana kuko ntago ishuri ryabona amafaranga cyeretse nibiba nka mitiweli kandi ntibyakunda.
Kandi nanone Leta nifasha abatishoboye bo mu kiciro cya mbere gusa cy'ubudehe ntago ikibazo kizakemuka kuko byakozwe nabi cyane bamwe bagirwa abakire kandi ari abatindi, sinzi uko bizagenda, hari umubyeyi usanga afite abana barenze babiri kubona amafaranga ari hejuru y'ibihumbi bibiri buri cyumweru birakoneye ! Gusa ni gahunda nziza pe ariko ninozwe kuko izaba nziza ari uko abana bose barya.
Kandi n'ubwo bajya babihakana rwose umwana utayabonye ntago batuma yiga neza (abayobozi b'ibigo) ibi ndabivuga nka mwarimu usabwa kubikora ni nacyo gituma bamwe bahitamo kureka kwiga kuko baterwa ipfunwe no guhora basohorwa buri munsi. Nk'ubu hari umubyeyi waje aratubwira ati sinabona amafaranga kuko no mu rugo turya rimwe ku munsi ngo ajye ataha arye ninjoro, niba bidashoboka azabireke (kwiga), kandi ngo ari mu kiciro cya gatatu cy'ubudehe. Navuga byinshi gusa mumbabarire kuko ndondogoye, mumbabariye iki gitekerezo mwagikoramo inkuru kuko byafasha n'abandi gutanga ibitekerezo.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development