U Rwanda rugiye kongera gutera Congo rwitwaje FDLR hirengagijwe ko irimo gushyira intwaro hasi
Amakuru agera kuri the Rwandan ava muri bamwe mu basirikare ba RDF aravuga ko ubu inshyiteguro yo gutera igihugu cya Congo irimbanije, ndetse ngo haka habura gusa amategeko aturutse kwa Perezida Kagame ngo rwambikane.
Aya makuru akomeza avuga ko hari ikibazo nyamukuru kigiye gutera iyi ntambara ari ubukungu naho gutera FDLR bikazaba ari urwitwazo.
Mu gutera Congo amakuru dufite avuga ko urwitwazo ruzaba kujya kurwanya FDLR nyuma ya tariki ya 2 Gashyantare 2015 niba ingabo za MONUSCO cyane cyane Brigade igizwe n'ingabo za Afrika y'Epfo, Tanzaniya na Malawi zizaba zitaratangira kurasa kuri FDLR.
Bimwe mu bimenyetso simusiga by'intambara itutumba ni byinshi ariko twavugamo bimwe na bimwe:
-Perezida Kagame yakoreye urugendo mu gihugu cy'Angola mu rwego rwo kumenya aho igihugu cya Angola gihagaze. N'ubwo Angola iri muri SADC (umuryango uhuza ibihugu by'Afrika y'amajyepfo) ndetse ikaba yaragaragaye mu ntambara hafi ya zose zabaye muri Congo, ntabwo yagaragaye mu ntambara yo kurwanya umutwe wa M23 (n'ubwo wenda hari mu bundi buryo yaba yarahaye Leta ya Congo inkunga). Bigaragare ko Angola ifite ubushake buke bwo kohereza ingabo cyangwa kwivanga mu ntambara ibera kure y'imipaka yayo. Kuri Perezida Kagame kumenya aho Angola ihagaze ni ngombwa cyane dore ko Angola ari yo yabujije u Rwanda kongera gufata Congo mu ntambara y'injyanamuntu yabereye mu burengerazuba bwa Congo mu duce twegereye Kitona.
-Kugura intwaro nyinshi kwa Leta y'u Rwanda, nabibutsa ko muri zo ntwaro harimo iza karahabutaka zihanura indege bikaba bivugwa ko mu karere zaba ari izo rwego rugezweho
- Buri gihe Perezida Kagame iyo agiye mu ntambara arabivuga, twibuke ibyo yavuze mu gusoza inama ya 12 y'umushyikirano kuri uyu wa 19 Ukuboza 2014 aho yavuze ko atanatinya kurwana n'ibihugu by'amahanga
-Abarwanyi ba M23 batangiye gutoroka, ndetse uko bigaragara n'uko igihugu cya Uganda kibacumbikiye gishobora kujijisha ko bagitorotse bagasubira muri Congo aho bahita bafatanya n'ingabo z'u Rwanda mu ntambara.
-Mu kiganiro n'abanyamakuru Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushiwabo yatangaje ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko FDLR izaba yashyize intwaro hasi mbere y'umunsi ntarengwa wo ku ya 02 Mutarama 2015, ngo byaba ku ruhande rwa FDLR ndetse no ku ruhande rwa MONUSCO. Muri icyo kiganiro Ministre Mushikiwabo yagereranije FDLR n'umutwe w'amabandi ndetse anavuga ko opposition imeze nka ba bana bacuruza bombo mu muhanda babona polisi bakiruka n'ubwo umuhuzabikorwa w'ihuriro nyarwanda RNC, Dr Rudasingwa yamunyomoje. Muri iki kiganiro yakoresheje amagambo twakwita ko yerekana ko intambara iri hafi ubwo yavugaga ko Leta ye yarangiza ikibazo cya FDLR ubwayo
-Ikibazo cy'ubukungu butifashe neza aho ubu Leta y'u Rwanda irimo kwifashisha impapuro z'agaciro ngo irebe ko bwacya kabiri bikaba rero ari ngombwa ko intambara yubura kugira ngo hongere haboneke amabuye y'agaciro Perezida Kagame ajyana gucuruza hanze akoresheje indege ye yikinze inyuma y'ingendo nk'umukuru w'igihugu
-Urugendo rwa Perezida Jacob Zuma w'Afrika y'Epfo muri Tanzaniya no muri Uganda, uru rugendo rusa nk'urwo kureba uko byagenda Kagame aramutse ateye Congo na none (Tanzaniya) nokwihanangiriza no gutuma Museveni kuri Kagame (Uganda).
Ariko na none muri iyi ntambara urwitwazo rw'uko FDLR yageza ku ya 02 Mutarama 2014 itarashyira intwaro hasi maze bakayitera rushobora kubura urufatiro kuko FDLR yasohoye ibaruwa itumira ibihugu n'imiryango mpuzamahanga mu muhango wo gushyira intwaro hasi kuri uyu wa 28 Ukuboza 2014 ahitwa Buleusa muri Kivu y'amajyaruguru n'ahitwa Kalala muri Kivu y'amajyepfo.
Marc Matabaro
The Rwandan
Email: therwandan@ymail.com
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-"Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment