Pages

Saturday 27 December 2014

[amakurunamateka.com] AHO WASANGA IFOTO Y'INKOTANYI KUGITANDA CYA HABYARIMANA: IYI FOTO Y'uko izi inkotanyi zaryamye kugitanda cya Habyarimana izaguma mumateka y'u Rwanda Re: HARI UWAJANDAJANZE NKA NDAGIJIMANA JMV MURI OPPOSITION ????

 

Iyo foto wayisanga kuri iyi link (lien): Kanda kuri iri jambo irafunguka: 


Iyi foto y'inkotanyi  mugitanda cya Habyarimana  ifite ibisobanuro byinshi kandi irimo irazana imyumvire kubantu banyuranye. Kuri bamwe ni urwenya, kubandi ni agahinda; kubandi ni ubutwari. Kuri twe ni amateka. 

------------------------------------------

Le Samedi 27 décembre 2014 18h58, "Lu pour vous memajp2000@yahoo.fr [akagera]" <akagera@yahoogroups.com> a écrit :

IYI FOTO iri hasi y'uko izi inkotanyi zaryamye kugitanda cya Habyarimana izaguma mumateka y'u Rwanda Re: HARI UWAJANDAJANZE NKA NDAGIJIMANA JMV MURI OPPOSITION ????

Lu pour vous: 



------------------------------------

Le Samedi 27 décembre 2014 18h54, Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr> a écrit :


Lu pour vous: 

Hari uwanditse hano hasi (kuri leprophete) ngo Ndagijimana yararushye. Ni indushyi koko kandi azasaza nabi kuko yarajandanze cyane bikomeye mubuzima bwe. Hari undi muntu washinze amashyirahamwe agera kuri uwo mubare mubuzima bwe muri opposition ? Reba uko yajandajanze ashinga amashyirahamwe: FEIDAR ,AJiir, france-rwanda.info, COVIGLA, TRIBUNE FRANCO-RWANDAISE, la pagai, ibukabose, Rengerabose, MDR, FDU,etc... Ashigaje gushinga ishyirahamwe ry'abajya kunnya. Ese ntiyaba ari mubashinze rya shyirahamwe ryitwa "TURIMBWA"? Na kwa kwihisha inyuma ya popularité ya Matata Joseph agamije kumuyobya no kumuca imbaraga nabyo bigomba gucika.Matata ntakwiriye gufatanya n'umujandajanzi nk'uyu. --------------------------------------------- Twagiramungu Faustin alias Rukokoma nawe aba muri ibyo bya service secret bikoresha Cyangugu nk'agakingirizo kugirango bidindize opposition. Ndetse we hari igihe ajya atekereza kwicisha abandi banyapolitiki nka Rutayisire Boniface ariko projets ze zigapfa ubusa kuko Rutayisire Boniface arusha Rukokoma imbaraga ku batutsi ku bahutu no ku bazungu. Nigeze gusoma inyandiko imwamagana kumugaragaro kumbuga. Ndagijimana JMV we ni gasyonga kuko wamugani ntako atagize ngo abangamire cause yo kwamagana abakoze genocide hutu kubera akoreshwa na FPR n'amacuti yayo ariko yarangiza akihisha mubahutu n'abafaransa. Twaramumenye ntazongera ibyo bya Ibukabose abeshyeshya ntibizafata. Ubihakana azarebe za organisations yashinze muri opposition ntiwabara umubare wazo kubera kujarajara kwe hamwe no kujaragizwa na za services secrets. ngizo za FEIDAR ,AJiir, france-rwanda.info, COVIGLA, TRIBUNE FRANCO-RWANDAISE, la pagai, ibukabose, Rengerabose, MDR, FDU,etc... Ashigaje gushinga ishyirahamwe ry'abajya kunnya. Ese ntiyaba ari mubashinze rya shyirahamwe ryitwa "TURIMBWA"? Na kwa kwihisha inyuma ya popularité ya Matata Joseph agamije kumuyobya no kumuca imbaraga nabyo bigomba gucika.Matata ntakwiriye gufatanya n'umujandajanzi nk'uyu. Abanyacyangugu nabo bamujya inyuma cyangwa bakamwumvira ni ibicucu. Apuu abo banyapolitiki bitwikira cyangugu ngo bangirize opposition bagomba kwamaganwa cyane muri 2015. Ariko se umuntu witwa ko yabaye Minisitiri mwa FPR n'ambassadeur mwa Kinani witwa Ndagijimana JMV ararimanganya, akiba, akajarajara agashinga za oganisation zirenga mirongo ingahe akaba no mumashyaka atamenya umubare ? !!!!!! Hari undi munyarwanda wigeze ajarajara nkawe muri opposition? Nyamara akwiriye umudari. Abatangazwa n'imyitwarire ye yo kubangamire abanyapolitiki bitangira abanyarwanda baba bakwiriye kubona ibisubizo muri ayo mateka ye agayitse cyane. Ese ubundi yarize aratsinda cyangwa yarakoperaga gusa? Kuri iyi fote ye areba nk'umuntu ubonye amafaranga akaba giye kuyaterura. Nimurebe iyo foto
Source: leprophete
--------------------------------------

Le Samedi 27 décembre 2014 17h36, "Lu pour vous memajp2000@yahoo.fr [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com> a écrit :

Bwana Rutihunza, 
Ndagirango ngushimire iri jambo ryawe uvuze ko uzitonda. Natwe tuzakorohera ndetse tworohere n'abandi igihe bumva bashatse gushyira mugaciro. 
 
Ikindi kandi turagirango tukumare impungenge ko tutakubuza kuba umunyacyangugu cyangwa kwiyumva uri umunyacyangugu. Oya rwose. Buri muntu afite uburenganzira bwo kuba icyo aricyo ibyo biramureba. Icyo turwanya n'igihe yumva yiheza mubandi kubera kwironda ndetse bikamubera inzitizi bikongera ingorane kubandi ndetse bigasenya igihugu. 
 
Ikindi tugusaba na none ni ugutinyuka ugahana abitwaza ubunyacyangugu bakarenganya abandi nka Ndagijimana JMV  uba mu Bufaransa. Guhera kera yabayeho ashotora Rutayisire Boniface ndetse agashakisha n'uko asenya cause y'abanyarwanda ariyo y'abavictimes bose ya Tubeho Twese ariko biranga biramunanira.
 
Ndetse yigeze no kuvugira munama ya FDU yari yabereye Etangs Noirs Mubu Bubirigi ko Rutayisire Boniface atagomba kubazanaho ibyo by'abavictimes na  genocide hutu. Inama Rutayisire Boniface yari yayitumiwemo na Ingabire afatanije n'abandi bakuru ba FDU bumvaga icyo kibazo kugirango ababwire icyo kibazo hanyuma na FDU igifateho umwanzuro. Ingabire yari inshuti ya Rutayisire Boniface ndetse bari basanzwe baganira cyane nk'urungano. Icyo gihe Ndagijimana JMV afatanije n'abandi tutongeye kuvuga amazina bamaze kuvuga ayo magambo, Rutayisire Boniface yahise yisohokera ababwira ko agiye kubarwaniriza hamwe na Kagame. Abandi nabo basigaye munama yabo ariko nyuma kumbaraga za Ingabire n'abamwumvaga bashyira mumyanzuro ya FDU ko bemera genocide hutu kandi bashyigikiye n'abavictimes bose.
 
Uko ibihe byakomeje kugenda rero, Ndagijimana JMB ibintu bimaze kumushobera nibwo yiyemeje kurira iyo train y'ukuri ariko muri gahunda ya kwa kundi ujya mukerekezo ugamije kukizambya. Mwarabibonye ko ibyo nabyo byamunaniye kuko ahora abyina muzunga ahindura amagambo uko bukeye n'uko bwije kukibazo cya genocide hutu. Uzabishaka azarundanye amateka ye kuri icyo kibazo kuko byageze aho Rutayisire Boniface amwamagana kuko Matata Joseph yari yabajijwe impamvu ahindura amagambo kuri genocide noneho abwira Rutayisire Boniface kumugaragaro ko guhindura imvugo kwa Matata joseph byaturukaga buri gihe kuri Ndagijimana JMV witwaza services secrets za FPR n'iz'abafaransa (uruhande rw'impumyi) hamwe n'abanyagifaransa cyo mu Buburigi bose akabakoresha munyungu za FPR kandi yarangiza akajya gushuka abandi bafaransa ko ashyigikiye uruhande rwabo rwumva ikibazo cy'abahutu. Ibyo kandi yabikoraga yihisha inyuma ya groupe ya Cyangugu.
 
Hari n'ibindi byinshi Ndagijimana JMV n'abandi bihishaga inyuma ya Cyangugu bagakoreshwa bagiye bakora bibi bagamije kugira nabi ariko tukanga kubashozaho intambara murwego rwo kwanga gutubura intambara nyinshi icyarimwe. Nubwo byabaga ari bibi twarenzagaho ariko byinshi ntibigire n'icyo bigeraho kuko bikorwa n'abantu ubona ko basa n'abadafite ubwenge buhagije uretse kugira nabi gusa.  ibyo rero byose bigomba guhagarara muri 2015 kandi turasaba abanyacyangugu b'umutima kubyamagana kuko turabizi ko badateye nk'abo bakoreshwa. Abakoreshwa nabo bahindure icyerekezo kuko ababakoreshaga bose byataye igihe intambara ya demokarasi yahinduye isura. Abenshi babwirwako duhanganye nabo dusigaye tubona ibintu kimwe baratugarukiye.  Turasaba abanyacyangugu b'abahutu n'abatutsi n'imvange bavugana neza na Rutayisire Boniface gushyiramo umurego kuko buri gihe bamubaye iruhande kandi buri gihe bagiye baterana intambwe ishimishije.  Ndetse by'umwihariko abakunda ibikorwa bya Rutayisire Boniface bamenye ko no mubanyangugu nabo bamwe muribo harimo nabo abagiye baburira Rutayisire Boniface  ku migambi mibi yose yabaga itegurwa nk'uko abandi banyarwanda bamukunda muri za groupes zose zinyuranye z'abahutu n'abatutsi n'abakiga n'abandi banyarwanda b'ingeri zose hirya no hino ku isi (ndetse no mu Rwanda) ndetse ukongeraho n'abanyamahanga, abo bose  bakunze kubikora buri gihe kuko benshi bamukunda by'umwihariko. Aho niho Rutayisire Boniface arinzwe mbere na mbere na demokarasi n'urukundo rw'abanyarwanda bose baba mumoko yose n'uturere twose. Niba hari umuntu umwe uri protegé par abanyarwanda b'ingeri zose n'abanyamahanga bashyira mugaciro ni Rutayisire Boniface. Imana ikomeze ifashe abo bantu bose barimo n'abanyamahanga kandi tubifurije bose umwaka mwiza wa 2015. Bakomeze uko gushyigikira Rutayisire Boniface kuko bazabaho bazirikanwa mumateka y'isi n'u Rwanda. 
 
Dusabye intwari zikorana na Ndagijamana JMV tuzi zose kandi zagiye zivugana na Rutayisire Boniface ko zimushyigikiye ko nawe akizitekereza ndetse ibihe nibigenda neza  ngo azahura nazo batumire n'uwo Ndagijimana umeze nka Barihima cyangwa Bangamwabo na Nyamwangiyobyavuye.
 
Niba Ndagijimana afite ikibazo cya créativité politique  cyangwa akabura ubutwari bwo kuguma hamwe muri politiki ntabwo ibyo yabirenganiriza Rutayisire Boniface wazanye imishinga myinshi muri opposition.
By'umwihariko turamenyesha abanyangugu bose n'abanyarwanda bose abanyacyangugu babaye mubambere bitabiriye gufatanya na Rutayisire Boniface kuva muntangiro agishyira ijwi hejuru muri opposotion.  Ibyo abakurikira benshi barabizi kuko abafatanije nawe harimo abantu basanzwe hakabamo abakuru b'amadini n'abandi. Ntabwo rero gukosora runaka umwe wihisha muri communauté runaka bivuga ko hari icyahindura urukundo abakunda.
 
Amateka kandi yagaragaje ko iyo haje politiki mbi irenganya Rutayisire Boniface hamwe n'abo bahuje ibibazo n'imyumvire, abanyacyangugu b'abahutu n'abatutsi nabo baza muri iyo groupe. Iyo rero habaye kwamagana abantu nka ba Bucyana Martin babayeho muri Cyangugu bagasenye u Rwanda na politiki yabo mbi, buri wese agomba kubyumva ko ahubwo bikwiriye gukorwa na buri munyacyangugu wese.
 
 
----------------------------------------------------------------------

Le Vendredi 26 décembre 2014 21h22, theobald rutihunza <rutihunzatheo@yahoo.fr> a écrit :

"Nzitonda ari uko politiki yawe n'ibigambo byanyu by'irondakoko n'irondakare bwacitse mu Rwanda."/par Rutihunza

" Umunyacyangugu yatuye aho yabonye ikibanza kandi aturana n'abandi neza nkuko amategeko abimwemerera kandi ari n'uburenganzira bwe./par Rutihunza   
Théobald Rutihunza


-----------------------------------------

On Saturday, December 27, 2014 6:01 AM, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> wrote:


BASOMYI BANDITSI,
Ndagirango nsubize ibibazo cya LU POUR VOUS yabajije kuri uru rubuga:
1. Ubuhezanguni bwashenye u Rwanda kuva rwabaho kugeza uyu munsi bushingira kw'ivangurabwoko, ivangurakarere cyangwa irondakarere, n'irondakazu(nepotisme).
2. u Rwanda ruheruka amahoro arambye hagati y'abahutu n'abatutsi kera cyane ku ngoma y'abami b'abahutu kuko bakiriye abatutsi mu gihugu batabarwanije(nkuko nabo baza mu gihugu abatwa bahasanze batabarwanije). IkIbazo cy'abahutu n'abatutsi cyatangiye ubwo abami b'abatutsi bafashe umugambi mubisha wo guca abami bagenzi babo b'abahutu inyuma bakabagabaho ibitero byo kubica bakabashahura amabya bakayambika ingoma yabo Kalinga. Kuva icyo gihe kugera mu 1959 imvugo yakoreshwaga icyo gihe yari ngo "KALINGA ITAMIRIJE IBINYITA". Dore uko abahezanguni b'abatutsi, abatware 12 b'i Bwami kwa Rudahigwa babyaditse mw'ibaruwa yabo yo kuya 17/5/1957 basubiza ibaruwa ya Kayibanda na bagenzi bari baranditse ku ya 24/03/1957 kandi Umwmi Rudahigwa ntagire icyo abikoraho: "L'histoire dit que Ruganzu a tue beacoup de Bahinza(roitelets). Lui et les autres de nos rois ont tue des Bahinza et ont ainsi conquis les pays des Bahutu don't ces Bahinza etaient rois. On en trouve tout le detail dans l'Inganji Kalinga. Puisque donc nos rois ont conquis les pays des Bahutu en tuant leurs roitelets et ont ainsi asservi les Bahutu, comment maintenant ceux-ci peuvent-ils pretender etre nos frees?(Nous grands bagaragu de l' Ibwami), barangije barasinya bose(CRISP Bruxelles:Rwanda Politique 1958-1960, pages35-36).
3. Umwami Kigeli wasimbuye mukuru we Rudahigwa nawe niko byagenze, ntiyabaye umwami w'abanyarwanda bose. Nawe yiherereranywe n'abatutsi b'abahezanguni maze mu 1960 yanga gushyiraho guverinoma yo gukiza igihugu yasabwe icyo gihe n'amashyaka 4 arimo abatutsi n'abahutu ariyo: Parti du Mouvement de l'Emancipation Hutu, UNAR, RADER na APROSOMA, Gerigori Kayibanda akaba ari we wagombaga kumubera Minisitiri w'Intebe kandi we n'ishyaka rye PARMEHUTU bari babyemeye. Abatutsi b'abahezanguni batashaka isangira ry'ubutegetsi hagati yabo n'abahutu ni bo babyishe, umwami Kigeli V nawe arabyemera kuko yari kumwe nabo.
4. Ku ngoma ya perezida Kayibanda, abahezanguni b'abahutu nabo banze gufatanya no gusangira ubutegetsi n'abatutsi moderes bari bayobowe n'igikomangoma umutware Bwanakweli Prospere wari perezida w'ishyaka RADER(Rasemblement Democratique Rwandais) bari bashyigikiye ibitekerezo bikubiye muri Manifeste des Bahutu yo kuya 234/3/1957 kandi bo ari abatutsi.
5. Ku ngoma ya perezida Habyarimana abahezanguni b'abahutu bari bikubiye muri MRND, CDR na HUTU POWER barwanije imishyikirano y'amasezerano ya Arusha n'ishyirwa mu bikorwa ryayo argument yabo ari ngo "nta mututsi wo kuba Ministre de la Justice", mbese badashaka gusangira ubutegetsi n'abatutsi. Ubu ikigusetsa ni uko ari bo bari kw'isonga mu gusaba imishyikirano umututsi Kagame perezida w'u Rwanda kandi mbere batarashaka ko umututsi yaba na ministre de la Jusytice!!!
6. Ku ngoma ya perezida Kagame na FPR ye iriho ubu mu Rwanda, abatutsi b'abahezanguni banze gukorana n'abahutu bahitamo gushyiraho systeme yo kubeshya abanyarwanda n'amahanga ifite imitwe ibiri: leta yo kumurika mu madirishya irimo abahutu b'umurimbo na leta yo mu bwihisho (leta y'ikuzimu/the underground system government) igizwe n'abatutsi b'abahezanguni gusa ari nayo iyobora igihugu mu by'ukuri.
NGUKO uko igihugu cyacu cyaguye mu nzara z'ubuhezanguni n'abahezanguni babwo, baba abatutsi baba n'abahutu, kuva ku ngoma ya Cyami kugeza ubu. Bose ku mpande zombi babonye igihe gihagije cyo gukemura ibibazo by'igihugu ariko aho kubikemura ahubwo bagiye babyongeera bikaba byinshi uko bwije uko bukeye.
Igihe kirageze rero ko abahezanguni bava ku butegetsi mu Rwanda bagasimburwa n'uruvangitirane rw'abanyarwnda bo mu moko yose  batari abahezanguni barangwa no gukorera hamwe mu buryo buri genuine butarimo ivangurabwoko, irondakarere, uburyarya, imbereka n'ubuhendanyi. Akaba ari bo baha u Rwanda n'abanyarwanda umurongo mushya w'imibereho n'imitegekere by'igihugu cyabo bose hashyizwe imbere amahame y'ubworoherane hagati yabo bose, ubwubahane, gukorera mu kuri, gukorera mu mucyo no gusangira ibyiza by'igihugu cyabo bose nta n'umwe uhejejwe inyuma y'urugi. Imana yo mw'ijuru nitwumve itwime abahutu, itwime abatutsi, iduhe abanyarwanda b'ukuri kuko ari bo twabuze.
(Dr. Gasana Anastase, perezida w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI).

2014-12-26 2:35 GMT-08:00 Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>:
Bwana Gasana, Byiringiro, Samuel n'abandi muganira kuri iyi ngingo ndagirango mbashimire. 
Iyo witegereje neza usanga intambara twagize zishingiye kubuhezanguni "extreme droite" kuko umututsi cyangwa umuhutu ashoza intambara kubandi banyarwanda kubera gushaka kwishyira hejuru yabo, kubaheza cyangwa kubatsemba n'ibindi. 
Ikibabaje kandi usanga ibyo biba byemewe na leta iriho nkaho kuba umuhezanguni aricyo kimenyetso ndangamuntu mungoma zinyuranye twagize. 
Urugero ku Bwami abagaragu b'i Bwami bagaragaje ubuhezanguni bwo kwanga abahutu umwami ntiyavuga. Kungoma ya Habyarimana CDR yaravutse yakirizwa amaboko yombi na MRND  na leta. 
Ese ntibyaba ari ubutegetsi buvukisha za groupes z'aba extremistes? 
CDR yavutse ite? Yahawe ikaze na leta gute? Yahawe ikaze na MRND gute kugeza n'aho wabonaga izasimbura MRNDD yari imaze gusa n'iyoyoka? Murabitekerezaho iki? 
Ese u Rwanda ntirwaba rusenywa no kubura ubushakashatsi bumurikira abaturage ku ivuka n'izamurya rya extreme droite muri sosiyete nyarwanda kugirango bayamagane hakiri kare ?  Ese buri ngoma iretse extreme droite ikavuka ntiba yihimye itabizi? Ese iyo MRND iza kumenya iryo somo iba yararetse CDR ikavuka igakwiza iyo idéologie yo gutsemba uwa mudahuje byatumye abanyarwanda bose n'aba MRND bangara? Murabivugaho iki ? 
-------------------------------------------------------- 
 
Le Vendredi 26 décembre 2014 7h26, "byilin@yahoo.com byilin@yahoo.com [akagera]" <akagera@yahoogroups.com> a écrit :

Dr Gasana, 
Waba wibuka igihe uriya Balthazar Bicamumpaka yabereye ministre w'ubuhinzi (umwaka wanyuma nibura). Uzaba umfashije gushyira ubwenge bwanjye kugihe.
Ndi Semahoro
 
---------------------------------------------------
From: Anastase Gasana
Date: Thu, Dec 25, 2014 9:58 PM
To: Samuel Desire;
Subject:Re: [rwanda_revolution] Cyangugu ni ikibazo :Fpr ni igitebo cy'umunuko n'umunuko w´ubwicanyi
 
Samuel Desire,
1. Ibyo uvuze ni ukuri. Ntawe ugomba gutinya Kagame na FPR ye! Ngo bitagenda bite se! Ndebera nawe iriya mbuto mbi babibye mu butegetsi bw'u Rwanda yo gutukana. Ni agashya kabo. Baca umugani mu kinyarwanda ngo "Umwera uturutse i Bwami( exemple kwa Kagame), bucya wakwiriye hose". Kubera ko Kagame atukana, abategetsi bose bo mu Rwanda bumva bagomba guhiganwa mu gutukana. Uzakore akantu k'ubushakashatsi gato kuri vocabulaire Kagame akoresha mu bitutsi bye iyo atuka abandi banyarwanda nkawe abaziza ko bafite ibitekerezo bya politiki bitandukanye n'ibye. Ibyo gusa. None umugererwa we Mushikiwabo yeshe agahigo ko kongeera repertoire y'ibitutsi bya shebuja Kagame na leta ya FPR ku batavuga rumwe nayo atwita ngo opposition twirirwa tubunza bombo.Kimwe nawe Samuel, ndashima mugenzi wacu Rutayisire Boniface washubije Minisitiri Mushikiwabo atya: " By'umwihariko ndasubiza Fpr yose ko niba turi abana bacuruza bombo turuta Fpr yikoreye igitebo cyuzuye politiki y'ikinyoma n'umunuko w'ubwinyi bwakozwe na Fpr mu Rwanda no muri Congo.
 Twe utuguriye bombo zacu ntatuvirira kuko ducuruza ukuri. Ariko kuri Fpr upfunduye igitebo cyayo akanukirwa n'ibibi bicyuzuye hamwe n'ibinyoma ahita yiruka akayizinukwa burundu. Uko niko inshuti zayo n'abayo bayicitseho ninako bizakomeza kugeza irundutse."
2. Ufite ukuri kandi kutemera ibyo kujenjeka; kuko ari byo byica ibintu bikaba ari nabyo byoroye ibibi byose byabereye kandi na n'ubu bikibera muri kiriya gihugu cyacu. Twe amashyaka PRM/MRP-ABASANGIZI na BANYARWNDA POLITICAL PARTY twiyemeje gukorera mu kuri no gukorera mu mucyo. Abanyarwanda bagomba kubwizanya ukuri. Hari umututsikazi w'umuhezanguni wo muri FPR wari mayor ya Kigali City witwa Kirabo watutse mu ruhame umuhutukazi umukobwa wa  nyakwigendera umuhanzi Rugamba Cyprien uwo mukobwa we akaba yari Directeur wa ORTPN azwiho kuba yarateje ubukererugendo imbebere cyane kurusha abandi bose bayoboye kiriya kigo ku ngoma zose.Kirabo yabwiye umukobwa wa Rugamba n'abandi bantu bumva ngo "ndabona warateye imbere mu gukoresha bariya benewanyu mu guteza ubukerararugendo n'ubukungu bw'igihugu imbere!!!" Ubwo yaramutukaga ngo ni INGAGI kuko ari umuhutukazi. Byarashakuje mu mugi wose ndetse byandikwa no mu binyamakuru bimwe na bimwe bitinyuka. Birazwi ko mu Rwanda kuva abami b'abatutsi birara mu bami b'abahutu bakabica ntacyo bababatwaye,nta mpamvu, hatangiye icyo gihe(1600s) negative ethnicity na racism biteye ubwoba kugeza uyu munsi. Burya rero niba utari ubizi, mu Rwanda ntabwo hari ikibazo cy'amoko(ethnicity) hutu-tutsi gusa, hari n'ikibazo cya racisme kuko abatutsi banenaga abahutu n'abatwa(ntibashoboraga kugira icyo basangira nabo kuburyo iyo umuhutu yabaga agize nk'inyota akajya gusaba amazi mu batutsi uruho bamuhagamo amazi ngo anywe yamaraga kugenda bakarumena ibimene bakabijugunya ahantu kure). Naguha nk'urugero kuri Balthazar Bicamumpaka wabaye Minisitiri w'Ubuhinzi kubwa perezida Kayibanda, kera cyane akiri umufurere ntiyashoboraga kujya muri refectoire ngo asangire n'abandi bafurere ku meza amwe nabo, yariraga mu gikoni cya cuisine y'ikigo cy'abafurere. Ni uko byari bimeze icyo gihe. Nyuma ya revolution ya 1959 ibintu byarahindutse nawe urabyumva. Ariko birazwi ko na n'ubu iyo abatutsi bari ahantu bazi ko nta muhutu uri aho bugufi, bita abahutu INGAGI (ngo kuko ari babi) n'ibindi bivocabulaires racistes ntiriwe mvuga hano. Niba ufite umuntu w'ishuti yawe w'umututsi uzamwegere muganire umusabe kukubwira iyo abatutsi biherereye uko batuka abahutu uzumirwa! Abahutu nabo ni uko iyo biherereye bafite amavocabulaires bakoresha iyo bavuga abatutsi urugero ko abatutsi ari INZOKA kuko ari ba rwica ruhoze. Abatutsi muri rusange iyo ugereranije usanga aribo baba batyaye cyane muri racisme yabo contre les hutu. Abahutu bo barabyoroshya cyane ndetse:urugero marriages mixtes hutu-tutsi usanga ari zo nyinshi, marriages mixtes Tutsi-Hutu ugasanga ari nkene cyane, ari plutot des exceptions a la regle generale. Urebe nk'uriya Kirabo wari mayor wa Kigali wakoze racisme ku mukobwa wa Rugamba amwita INGAGI bigakwira umugi n'u Rwanda rwose, ntabwo perezida Kagame yabimuhaniye ngo bitange urugero ku bandi bose ko iyo racisme igomba guhagarara mu gihugu. Ahubwo yarayoroye amugira Governer/Gouverneur w'Intara y'Uburasirazuba(East Province). Abatutsi usanga basuzugura abahutu babaziza ngo ni bagufi, ngo ntibagira imbavu ndende, ukabumva bitaaka no mu ndirimo ko ari "ab'imbavu ndede" ko ari "abana b'abantu" sous entendu ko abahutu bo atari "abana b'abantu", ko ari ab'ibisimba(ingagi). Ukibaza kuri racisme nk'iyi umunyarwanda umwe agirira undi munyarwanda amuziza ngo ni mugufi ariko yarangiza akajya gupfukama imbere y'abayapani, abashinwa n'abandi banyaziya kandi bo ari bagufi kurusha abenegihugu bagenzi be b'abahutu. Umututsi agasuzugura umuhutu amunnyega amuziza morphologie corporelle y'inda ye igaye ariko akubaha umugande n'umunyakenya bafite inda igaye kurusha iy'umwenegihugu w'umuhutu mugenzi we. Mvuze ibya negative ethnicity na racisme mu Rwanda ishingiye kuri iyo negative ethnicity bwakwira bugacya. Mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI tuzi ko iki iri ikibazo gikomeye cy'ingorabahizi kiri mu byashenye u Rwanda kandi na n'ubu bikirusenya. Twategenije mu mahame remezo yacu ya politiki ko hagomba kuzaba "ibiganiro bitagira umupaka" birangwa no kuvugisha ukuri uku bita ukuri kwambaye ubusa kuko ari uko kuri konyine kuzubaka u Rwanda rushya twese twifuza rutandukanye n'urwo  tuzi rwabayeho, n'ururiho ubu, indangagaciro y'UBWUBAHANE hagati y'abenegihugu nyarwanda bose ikaba imwe mu nkingi za mwikorezi z'urwo Rwanda rushyashya buri munyarwanda wese agendamo yemye akumva ari urwe.
(Dr. Gasana Anastase, Umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
 
--------------------------------------------------------------
 
 
Le Vendredi 26 décembre 2014 2h11, "Mem memajp2000@yahoo.fr [ibukabose]" <ibukabose@yahoogroupes.fr> a écrit :


Ndagushimiye kuri iki gisubizo utanze.   Nibyo koko aritanga, ntatinya nta n'uwo anigana ijambo. 
 
Ibyo uvuze kandi kuri innocent Twagiramungu nibyo kuko yabaye ikigwari cyane muri 2014 mukuniga ibitekerezo no kugaragaza ubuhezanguni.  Kuva aho bavugiye ubu CDR hakurikiyeho campagne yo kumwamaza no gukorana za inerview bibaza ko hari icyo byahindura. Ayo manyanga rero agomba kuyareka agasaba imbabazi ndetse akareka ubu CDR.  Na The Rwandan yamushyize mubanyapolitiki muri ayo manyanga yo kurenzaho kandi atagira ishyaka nabo bakoze amafuti.
Ikigomba kumenyekana nuko muri 2015 agomba gucika kukurenganya abanyarubuga cyangwa agaha abandi bakita kurubuga rwe. Agomba kureka ubu Cdr kuko turavuga ibyo azi natwe tuzi kandi turimo no kumubohaho. Ababyiteramo bitwaje ko bagiye bakoresha urubuga rwe bamenye ko binaga mubyo batazi. Twe ntituzareka iyo ngingo ibintu bidakosowe.  Ntaco byaba bimaze kwamagana Kagame kandi hanze hari abazura ibibi twamagana.  Kuri innocent Twagiramungu naramuka aretse abamushuka azumva ko adasabwa ibikomeye.  Nakomeza gutyo umuriro uzakomeza umwakeho niyo Kagame yahirima. 
Innocent niba ayobotse inzira nziza niwe wa mbere uzabigiramo inyungu. 
 
 
--------------------------------------------------

Le 26 déc. 2014 à 01:07, "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com> a écrit :
 
Kagame aratanga matekego mu gihugu hose no hanze ati abahutu bose ni abicanyi bose bagomba gusaba imbabazi,bakicwa cynagwa se bagafungwa, twe twavuga tuti abatutsi bose ni inzoka, abacunga za groupes bati dufite urwnago ku batutsi maze bakatwamagana.  Ngubwo ubwoba bwo gutinya Kagame kugera mu buriri bwawe ! Ni nde watanga urugero rwiza kurusha Kgame we ufite abakozi bo gushyira mu bikorwa ibyo avuga?
 
Rutayisire ndamushyikiye mu byakora byose. Aragerageza rwose. nta nitora asanzweyemewe. Aratinyuka. Ntabwo ari ba bandi batubwira ngo tujenjeke nyamara Kagame we atabikora.  Bafite za groupes zifunze nkibaza icyo bakuramo. Bashaka kuduha discipline mu byo tuvugatuzi ibyo tuvuga n'aho tubikura.  Cyakora nkuko nabivuze si ngombwa ko messages ze ziterura ibyahise kera.
 
Kujenjeka nibyo bitugejeje aha tugikomeza kohereza messages kuri Internet. Tutavuga uko ibibazo biteye. Ugatinya kagame naho uryamye mu cyumba cyawe. Icyo dusaba n'ibitekerezo orginal atari ugokopera Intenet ugasuka ku rubuga. Rutayisire afite ibitekerezo orginal we na DR.Gasana
 
----------------------------------------------------------------
 
From: "Mem memajp2000@yahoo.fr [rwanda_revolution]" <rwanda_revolution@yahoogroups.com>
To:
 "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> 
; ;
Subject:
 [rwanda_revolution] Cyangugu ni ikibazo :Fpr ni igitebo cy'umunuko n'umunuko w´ubwicanyi
 
Ubwo wumva ko Kagame ari perezida nk´abandi ntaco nakongeraho kuko imibonere yawe itandukanye n'iyabandi kubireba Kagame.   kuba wakwihanganira ibyo yakoze ku buryo wumva akwiriye gufatwa nk´abandi ba perezida bakoze ibibi biciriritse jye ntacyo ntaco navuga abandi nibo ba kubwira.
Ibireba Rutayisire byo byihorere kuko ubanza atajya yandikira abantu nkamwe niko yatangiye kugeza ubu kandi ntiyahwemye kugirira umusaruro.  Biragaragara ko wamurenganije kuko Itangazo rye ryazanye ninyandiko ya Gasana kuburyo impamvu watanze zidahuje n'ukuri. Kuba rero uri mubitwara gutyo bigufitiye musaruro ki ? 
Ubundi iyo mvugo yajyaga igirwa na groupe ya wa munyacyangugu wihisha inyuma y'Izina Balinga Pierre 
Kandi azwiko ari na chef de service muri za rensingements za Fpr hamwe nizikorana bazi. Mbere mumyaka ishize ninawe wanasaga nutanga amabwiriza mu bubirigi mubandi box abo bakora ako kazi. Icyantangaje nuko hari uwambwiye ngo asigaye aganyira abahisi nabagenzi ko ntawigeze amwumva ndetse n'abanyacyangugu ngo ntawamwumvise kuko benshi bikundira Rutayisire Boniface bagafatanya nawe. 
Inama jye nabahandi ni ukureka iyo myitwarire  muri 2015. Kudindiza opposition ngo hatagira usumba cyangugu cyangwa abanyapolitiki bahavuka mushyigikiye ntabwenge  burimo. Ni ubuhumyi. Groupe yanyu ibuze abantu bareba kure.
 
Mubimenye ko  Fpr nihirima hazajyaho inzibacyuho irimo bose nyuma habe amatora uyatsinze ategeke. Muri Urwo ruhando rero Cyangugu uyishyize ukwayo yaba imeze nk'urushishi munzovu za Kiga-Tutsi-Ndugangari.
 
Imyaka iyo vision ya Cyangugu y'ubwenge buke imaze idindiza opposition mu Bubirigi no mu Bufaransa nabahandi mukabigenderaho nibicike burundu muri 2015. Kubera iyo mikorere itareba kure, bimaze gutuma nta mashyaka yanyu nabanyapolitiki banyu ubona imbere hamwe n'abandi nta bibazo. abariho bose bafitanye ibibazo n'abandi muri opposition bikomeye cyane kuburyo nta avenir yabo bonyine. Abasigaye  nabo bitwara kinyeshuri.
Niba mukeneye ubwironde nimwumve ko mugize ndugangari kandi mukaba muri abanyarwanda. Gukomeza gushyira imbere Ka Cyangugu kangana na secteur  muri politiki ni nko kwirunda kukarwa Ka Nkombo kuburyo kazaremererwa kakabarigitana tukababura muri opposition kandi niko birimo kugenda niba mutaretse ivangura ngo musange abandi.
 
--------------------------------------
Expéditeur: "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr 

Objet: [fondationbanyarwanda] Opposition icuruza bombo iruta FPR ibungana intebo y'ikinyoma n'umunuko w´ubwicanyi
Répondre à: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Itangazo

Banyarwanda Banyarwakazi namwe Nshuti z'u Rwanda, 

Ikinyamakuru The Rwandan cyatangaje ko Louise Mushikiwabo yatangaje amagambo ateye isoni avuga ko opposition nyarwanda ari abana bacuruza bombo naho Fpr ikaba ari amabandi.

Umuntu rero witwa ko ashinzwe diplomatie akaba atubaha abandi banyarwanda biragayitse ni ibyo kwamagana.  Ibi biragaragaza ko akomeje politiki ya shebuja Kagame wita abanyarwanda bose ngo nothing,bule,ibigarasha, n'ibindi.

Ishyaka Banyarwanda rirarangaza ko ryamaganye uwo muco wo gutukana no kutubaha abanyarwanda.

Ubundi ikikubwira ko umuntu yiyubaha ni uko yubaha abo bahanganye.
Kagame na leta ntibubaha abanyarwanda n'abanyamahanga. Ndetse ntibatinya gutuka nababashyize kubutegetsi.

Twe abanyarwanda tugize opposition turahumuriza abanyarwanda n'abatuye isi ko twe tutari ba ntibazirikana. Twubaha utwitangiye wese nudufashije muntambara y'amahoro n'ukuri turwana. Uwo muco tuzawukomeza na nyuma tumaze kugera kuntsinzi duhiritse système ya Fpr.

By'umwihariko ndasubiza Fpr yose ko niba turi abana bacuruza bombo turuta Fpr yikoreye igitebo cyuzuye politiki y'ikinyoma n'umunuko w'ubwinyi bwakozwe na Fpr mu Rwanda no muri Congo.

Twe utuguriye bombo zacu ntatuvirira kuko ducuruza ukuri.  Ariko kuri Fpr upfunduye igitebo cyayo akanukirwa n'ibibi bicyuzuye hamwe n'ibinyoma ahita yiruka akayizinukwa burundu. Uko niko inshuti zayo n'abayo bayicitseho ninako bizakomeza kugeza irundutse.
Ndasaba opposition yose kurushaho gukomeza gushyira hamwe nk´uko twabikoze muri 2014 bikaba bikomeje kubyara umusaruro.
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z ´u Rwanda mbifurije Noheri nziza n'umwaka muhire wa 2015
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 25/12/2014
Rutayisire Boniface 
President w´Ishyaka Banyarwanda na Tubeho Twese
Tel: (32) 488250305
-------------------------------------
 
Le Jeudi 25 décembre 2014 15h45, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
 
UBUHAMYA : IKIBAZO CY'ABAVICTIMES BOSE KUBIREBA  GENOCIDE HUTU NA TUTSI NI AMATEKA AMEZE NK'IKIMODOKA CYANGWA CYA TRAIN, UWO ARIWE WESE ABONA KIGIYE KUMUSIGA AKACYURIRA AKAVUGA UKURI NDETSE AKAGUTEZA IMBERE. UKO NIKO IBINTU BYAGIYE BIGENDA KUBANTU HAFI BOSE MUMYAKA CUMI N'INDI ISHIZE KUBABANZAGA BOSE GUHUNGA KUVUGA UKO KURI. Iyi mibonere nagize kuva muntangiro kugeza ubu nayo yabaye bimwe mubyatanze imbaraga.  Tubishimire imana nabyo.
 
 
Umusogongero : « Kuvuga ko ukumvikana kw'iyi cause  ari ikimodoka cyangwa train buri wese yagiye abibona kuko nutashakaga kuvuga ukuri cyangwa ibitangazamakuru na za leta byahungaga ukuri, bigeza aho biba ngombwa ko byurira icyo kimodoka cyangwa train y'ukuri bigashyigikira n'ukuri ndetse bikaguteza imbere. Buri wese asubize amaso inyuma arasanga uku ari ukuri mbabwiye iyo witegereje abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bahungaga ukuri muntangiro kubera impamvu runaka,  ariko bakagenda bahindura imyumvire bakageza aho bemera uko kuri no kukuvuga »./Par Rutayisire Boniface, Bruxelles, le 25/12/2014 
 
 
Ndagirango nshimire uyu munyarwanda  kuri iyi réaction yakoze hano hasi kubutumwa twatangaje  Ibyo avuga birashoboka ko ubu butumwa buzagira akamaro gakomeye kandi karemereye mumateka y'u Rwanda hagashobora no kugira ikisunika muri opposition nyarwanda  nk'uko byagenze kuri ya memorandum y'amashyaka le 02/4/2014  i Bruxelles yemeje génocide hutu munyandiko ya memo  yayo ndetse bikaba na moteur yababyariye BBC untold story (kuko abayivugiyemo ishyaka ryabo riri mubasinye memo irimo genocide hutu), bikaba byarafashije mugutinyuka kwerura bwa mbere mumateka yaBBC  kuko ntabwo communauté internationale ijya yemera ko isigara inyuma igihe ibona abenegihugu bakataje nka kuriya amashyaka yose arimo amoko yose n'uturere twose yabyemeje.  Mukugera kuri iyo ntambwe ya memorandum  irimo genocide hutu, abari bahari barabyiruka ko byabanje kugorana ho gato ariko byagezweho bitanga n' umusaruro mumateka kandi bizakomeza biwutange.
 
Kubireba ubutumwa bwacu  dukomeje gutanga dufatanije namwe,  dukurikije udukuru duke turiho kubireba ubu butumwa, n'ubwo abo bireba bamwe bakiri muminsi mikuru hirya no hino ku isi, birahwihwiswa ko  bishoboka ko ubu butumwa buzabyara umusaruro mwiza cyaneee  kuko ni ubutumwa buremereye cyane kandi buvuga ukuri kuzahoraho mumateka ndetse kugahora kugaruka mubatuye isi.
 
 Icyo twabwabwira n'uko ubu butumwa bwageze kubo bireba nyirizina hakoreshejwe uburyo bwa communication nagiye nkoresha kenshi no mubihe bishize nkurikije uko bamwe muri bariya babwirwa baba bashaka ko bubageraho kugirango bashobore gufata ibyemezo. Bisaba akazi kenshi yego ariko byarakozwe kandi bikomeje gukorwa ndetse hari n'abantu nkamwe n'abandi bakomeje kubwohereza aho bashoboye hose nabo.
 
Bamwe bagirango ibintu bigarukira kuri internet ntibakajye bibeshya kuko muri aba bayobozi babwirwa  hari bamwe baba bakeneye ibaruwa ifatika muntoki (kuri fax cyangwa ku bundi buryo), kuburyo bitewe n'uko dossier iremereye  isaba kutayishidikanyaho cyangwa ikaba isaba kuyishorera munzego zifata ibyemezo bayibona nk'umwimerere. Kuyishorera bye kugira uwo bijija, abazi uko amadosiye akorwa muri administration iyo ariyo yose yiyubashye murabizi ko dossier ihera hasi  cyangwa igahera hejuru ijya hasi ikazageza aho isubira hejuru kubafata ibyemezo byanyuma  imaze kuba urubuto ruhiye buri wese yaragiye  ashyiraho avis ye. Mubintu nka biriya hari igihe bishobora no gukorwa mukanya gato cyangwa bigaca mumanama nk'uko mwabibonye muri Weakileaks aho abakuru b'ingabo za USA bakoraga amanama bafata ibyemezo kunyandiko yanjye ibagezeho kukibazo runaka igihe kiri kuri gahunda yabo. 
Kubera rero ari iminsi mikuru, benshi muganira cyangwa buri wese yishimira ibiba byaragiye bigerwaho, mbavunguriyeho kugirango kubireba cause y'abavictimes bose buri wese asubize amaso inyuma arebe intambwe nateye (mfatanije namwe  bandi mwayitangiye) kugirango ibe igeze aho isi yose iyumva  abayobozi n'abatuye isi benshi bakaba baragiye bayubaha bakanayifataho ibyemezo bikomeye. Kugirango ibyo byose rero bigerweho ni uko  haba harakozwe akazi kenshi k'ingeri zose gasaba ubwihangane, ubwenge n'ubumenyi bwo kumenya abo ubwira, expérience y'uko ibyemezo bifatwa n'ibindi byose bisaba responsabilité muri gestion ya cause ikomeye nk'iyi irebana  no gukurikirana uko igenda itera imbere,  ibyo byose mubona bikaba byaragezweho uhereye kubusa aho ntawakekaga ko iyo ntambwe ishobora guterwa. Ngirango muntangiro muribuka ko abanyarwenga bo munda y'ingoma babanje kujya bambwira ndi seul contre tous kuko ntawayumva muntangiro ko cause nk'iyi yarenga umutaru kandi na babandi bitwa ba specialists b'u Rwanda nta numwe wayitinyukaga n'ubwo  n'ubu hari abatarubura umutwe. Ibvo kandi byari ukuri koko kuko uwavuga ukuri yabaga yirahiye umuriro wa FPR n'amahanga yose. Muribuka nk'umubirigi witwa Marcel Guerin watanze ubuhamya bigakorwamo film y'ibyo yabonye ava Nasho kugera Kagitumba. Baramuterorije n'ubu ntawamenya iyo ari nta n'ubwo arongera kuzamura ijwi. Hari n'abandi benshi bashakaga kugerageza babona ari umuriro bakiyigirirayo cyangwa bakicecekera.  
Na none ariko ndagirango mbabwire ko ibi muba mutangaza kumbuga n'ahandi kuri za Blog, za facebook n'ahandi  bigira akamaro gakomeye cyaneeeeeee kuko haba hakenewe n'amakuru ari hanze n'impumeko ihari. Buri wese rero akomeze yitange kuko nta kintu gipfa ubusa iyo uvugiye kumugaragaro cyangwa ukandika cyangwa ukabwira mugenzi wawe amakuru cyangwa umuvandimwe wawe, etc. 
Noheri nziza n'umwaka mwiza kuri mwese kandi igihe mubyibuka mujye muzirikana twe tubitangira ibihe byose. Ntihagire uzagira impungenge, intambara y'ukuri kuby'abavictimes bose no kubanisha abanyarwanda bose banganya amahirwe hamwe n'ibindi twashyize imbere, tuzayitsinda abanyarwanda twese dufatanije. Kugeza ubu njye ibyo nabemereye sindabatenguha kandi tugenda dutera intambwe hagaragara umusaruro ushimishije.
 
 Buri wese azirikane ko uramutse wiyicariye  n'undi akiyicarira ntacyagerwaho kuko système yakoze ibyo bibi ndetse n'abandi bakaba  badashaka kuvuga uko ukuri atari byo byabaha cadeau yo kwibohora.  Ngirango nagiye mbabwira kenshi ko iyi ntambara y'amahoro turimo njye njya kuyitangira muri opposition nyarwanda ( cyane cyane kukibazo cy'abavictimes bose n'ubumwe bw'abanyarwanda) nkurikije amakuru nari mfite nari narakozeho ubushakashatsi buhagije imbere mugihugu, n'ubyo icyo gihe byari bibujijwe kuvuga genocide hutu na tutsi ngo ugume ubihagarareho (kuko byari uguhangana n'isi yose n'abanyarwanda), ariko  nabonaga ko iki ari nk'ikimodoka cyangwa train y'amateka azagenda yiyandika kandi buri wese akagenda yumva ukuri ndetse agashyigikira ukuri.
Niko rero byagenze kuko dufatanije twese (ari ababyumvise mbere tugafatanya urugendo ari n'abagenda babyumva aho tugeze,  buri wese arahabona). Uko ibintu byari bimeze mubihumbi bibiri na kane cyangwa mbere yahoo siko bimeze mu bihumbi bibiri na cumi nakane turimo.  Buri wese rero wagize uruhare kuri yi cause kuva igitangira kugeza ubu, yishime kandi amateka azamushima igihe cyose.  
Kuvuga ko ukumvikana kw'iyi cause  ari ikimodoka cyangwa train buri wese yagiye abibona kuko nutashakaga kuvuga ukuri cyangwa ibitangazamakuru na za leta byahungaga ukuri, bigeza aho biba ngombwa ko byurira icyo kimodoka cyangwa train y'ukuri bigashyigikira n'ukuri ndetse bikaguteza imbere. Buri wese asubize amaso inyuma arasanga uku ari ukuri mbabwiye iyo witegereje abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bahungaga ukuri muntangiro kubera impamvu runaka,  ariko bakagenda bahindura imyumvire bakageza aho bemera uko kuri no kukuvuga.  Ngirango murabyibuka ko yaba jye n'abandi twagiye duhwitura BBC n'ibindi byahungaga uko kuri, bimwe muribyo nka BBC na VOA n'abandi bakaba barateye intambwe ndetse BBC yo ikaba imaze gushyiramo imbaraga bikaba binatuma bamaze kuyingura kabiri I Kigali ngo ye kumvikanayo.  N'ibindi bitangazamakuru n'abantu nibarusheho guhaguruka. 
 
  Iyo rero twiyicarira ntakiba cyaragezweho. Ariko nanone ndagirango mbabwire ko n'ubwo ndi mubaderevu b'ibanze b'icyo kimodoka cyangwa train ndetse nkaba naragiye mbitangira mwe abanyarwanda n'abatuye isi kuburyo bukomeye kuri ibyo bibazo, sinifuza ko mukomeza kuduharira akazi kandi aya ari amateka dusangiye. Nimuhaguruke namwe mutwunganire kandi abamaze kwiyemeza iyo nzira namwe  (mwaba abari muri za organizations zindi zinyuranye cyangwa abo turi kumwe) mwe kugeza aho ngo musinzire kugeza ubwo biba ngombwa kuza kubakangura. Izo mbaraga zo kubakangura zagombye gukoreshwa ibindi biteza iyi cause yacu imbere. 
Na buri wese rero nawe niyitange intsinzi izagerwaho bidatinze.
Le 25/12/2014
Rutayisire Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes Tubeho Twese
Tel (32) 488250305 
---------------------------------------------------------
 
 
En date de : Sam 20.12.14, 'J.C. Tuvugishukuri' psj_survivors@yahoo.com [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
 
 Objet: [fondationbanyarwanda] Re: [rwanda_revolution] LETTRE: Demande de prolongation du TPIR :Les Chefs d'Etat seront considérés comme des criminels
 Date: Samedi 20 décembre 2014, 20h42
 
 A  César ce qui est à César.
 Ndabona  Rutayisire na Gasana balimo bakora byiza byagombye kubera
 urugero besnhi bashinzwe cyangwa se bashyizeho organisations
 (politiques ou société civile).Je vous
 encourage, sûrement que bizagira ingaruka dans le sens
 positif du terme.
 Kurwanya
 Kagame na RPF ni ugushyigikira umuhutu cuangwa umututsi
 uwali we wese witandukanya n'ubwicanyi.
 Weekend
 nziza. 
 
 
---------------------------------------------------------------------------
 
 
LETTRE: Demande de prolongation du TPIR :Les Chefs d'Etat seront considérés comme des criminels: 
 
 
 
RUTAYISIRE Boniface
Président de l'association des Victimes TUBEHO TWESE et Comité International pour les Victimes de la Haine Ethnique, Massacres et Génocide (CIVHEMG) et BANYARWANDA
TEL: +32 488 25 03 05 (Belgique)
 
Bruxelles, le 19/12/2014
 
 
A :
Son Excellence le Chef d'Etat Membre des Nations Unies (Tous);
Son Excellences les Membres Permanents du Conseil de Sécurité (Tous);
Son Excellence le Secrétaire Général des Nations Unies;
Son Excellence la Présidente de l'Union Africaine;
Son Excellence le Chef d'Etat Membre de l'Union Européenne (Tous);
Son Excellence le chef d'Etat Membre de l'Union Africaine (Tous);
Son Excellence le Président de la Commission de l'Union Européenne;
Son Excellence le Secrétaire Général de la SADC;
Son Excellence Membre du Sénat des Etats Unis d'Amérique (Tous);
Son Excellence Membre du Parlement de l'Union Européenne (Tous);
Son Excellence le Commissaire des Droits de l'Homme aux Nations Unies (Genève);
Son Excellence le Commissaire chargé des Réfugiés aux Nations Unies, UNCHR (Genève);
Sa Sainteté le Pape François, Souverain Pontife de l'Eglise Catholique;
Son Excellence l'Archevêque de Canterbury, Angleterre;
Mr. le Président de l'Organisation des Droits de l'Homme Amnesty International, Londres;
Mr. le Président de l'Organisation des Droits de l'Homme Human Rights Watch, New York;
Mr. le Président de la Fédération Internationale des Droits de l'Homme, FIDH, Paris;
Mr. le Directeur Général de la BBC, Londres.
 
 
 
Objet : Demande de prolongation du TPIR et du MTPI (Mécanisme pour les Tribunaux Pénaux Internationaux) pour  juger les criminels génocidaires Tutsis du FPR et APR. Vu les informations diffusées à ce sujet et la gravité des crimes, les Chefs d'Etat et les  Chefs des Gouvernements des pays membres de l'ONU d'aujourd'hui (surtout les pays amis du Rwanda)  vont être considérés dans l'histoire du monde  comme des grands criminels et complices du FPR si le TPIR ferme ses portes sans juger les  criminels génocidaires Tutsis du FPR. Reduire le nombre des casques bleus au Congo ( qui ne font rien là bas) pour financer les jugements des génocidaires du FPR par le TPIR, cela peut contribuer positivement à la sécurité du Congo et de toute la région la région des grands lacs d'Afrique
 
Excellences,
 
Vu que le Rwanda a besoin encore la justice internationale pour punir les Hutus et les Tutsis  qui ont commis les crimes de génocide au Rwanda;
Vu que l'ONU veut mettre fin à la présence des FDLR au Congo;
Vu que l'ONU et ses instances affirment qu'au sein du FDLR il y a des personnes qui doivent être jugées par  le TPIR pour les crimes de génocides;
 
Vu que le monde entier reconnaît actuellement que certaines personnes du FPR et APR ont commis des crimes de génocide hutu et tutsi en 1994 dans la période couverte par le mandat du TPIR
 
Nous, en tant qu'une organisation qui défend et représente des victimes depuis plus de dix ans, nous nous adressons à vous pour demander la prolongation du TPIR et  du MTPIR (Mécanisme pour les Tribunaux pénaux  Internationaux ) pour pouvoir juger les criminels Tutsis du FPR.
 
Si le TPIR ferme ses portes sans juger les criminels du FPR, il y aura des lourdes conséquences pour le Rwanda et toute la région des grands lacs d'Afrique.
Si le TPIR ne juge pas les criminels du FPR, il s'agit d'une autorisation directe à tous les éléments du FPR pour qu'ils puissent continuer à commettre le génocide contre les Hutus comme ils le font depuis plusieurs années. 
 
L'ampleur des crimes commis par le FPR dépasse l'entendement.  si le TPIR ferme ses portes sans juger les criminels du FPR, les Chefs des gouvernement et les Chefs d'Etat ainsi que les  Responsables des autres instances des pays membres de l'ONU qui sont au pouvoir aujourd'hui (surtout les pays amis du Rwanda et les pays membres du conseil de sécurité) vont être considérés dans l'histoire de l'humanité comme des grands criminels et complices du FPR. Il n'y a aucun Etat au monde qui a commis des crimes des génocides comparables aux crimes commis par le FPR au Rwanda et au Congo RDC.  L'ONU ne fait que la destruction du Rwanda et des Rwandais depuis des années et des années et les pays membres de l'ONU ne réagissent pas pour punir les criminels Tutsis du FPR. C'est très honteux pour toute humanité. Un monde d'aujourd'hui qui a des dirigeants qui ne font que soutenir la sauvagerie, la criminalité et les génocides, il s'agit du retour du monde à la préhistoire. Je mande à tous les citoyens du monde (qui se sentent encore humains) de réagir. 
 






__._,_.___

Posted by: Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (6)
_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development