Pages

Friday 21 June 2013

"Nanyura ikuzimu, nanyura mu ijuru, ngomba gusubira i Rwanda"- Faustin Twagiramungu


"Nanyura ikuzimu, nanyura mu ijuru, ngomba gusubira i Rwanda"- Faustin Twagiramungu



Intego yo gutahuka akaza gukorera mu Rwanda kuri Twagiramungu Faustin umunyapolitiki w'umunyarwanda wigeze kuba Minisitiri w'Intebe ntiyabashije kugerwaho kubera kubura uburenganzira bwo gukandagira ku butaka bw'u Rwanda (Visa), ariko ngo uko byagenda kose azataha.
Byari biteganyijwe ko Faustin Twagiramungu agera mu Rwanda kuri uyu wa 21 Kamena hamwe na mugenzi we Gérard Karangwa Semushi w'ishyaka rya PDP Imanzi, ariko Twagiramungu nta bwo yafashe indege kuko atarabona Visa.
Twagiramungu (iburyo) yifuriza urugendo ruhire Karangwa/Foto : Internet
Faustin Twagiramungu yatangarije BBC ati : "Nzakomeza ngerageze nshakishe uburyo nzasubira mu Rwanda. Igihugu cy'u rwanda ni iguhugu navukiyemo, nakoreyemo Politiki. Niba banyimye Visa ntago bazanyima Uruhushya rw'inzira (Passport) rwo kunyinjiza mu gihugu mvukamo, kereka nibansha mu gihugu."
Faustin Twagiramungu yari yatangaje ko azatahuka akaza gukorera Politiki ye mu Rwanda bitarenze tariki ya 21 Kamena 2013.
Twagiramungu w'imyaka 68, we yatangarije BBC ko yasabye Visa akoresheje Passport y'u Bubiligi, ngo kuko Passport ye y'u Rwanda yari yararengeje igihe.
Twagiramungu yakomeje abwira BBC ko atazi impamvu yatumye atabona visa, ngo kuko n'abandi banyarwanda bose baba mu mahanga banafite ubwenegihugu bwa ho bakoresha impushya z'inzira (Passports) z'ibyo bihugu.
Yatanze urugero kuri mugenzi we Gérard Karangwa Semushi, wasabye visa akoreshe passport y'u Buholandi ngo agahita ayihabwa nyuma y'iminsi 3 gusa.
Twagiramungu ngo ntazi ibyo bakiri kumwigaho cyangwa kumupererezaho, ngo kuko nta cyaha yishinja. Ngo si umujura, ngo si umwicanyi ngo nta n'ikindi cyaha yishinja, maze yongeraho ati : "Jyewe ngomba gusubira mu Rwanda. Nanyura ikuzimu, nanyura mu ijuru, Ngomba kujya mu Rwanda."
Uyu munyapoliti ushaka gutaha mu Rwanda, ngo aje kwandikisha ishyaka rye RDI-Rwanda Rwiza (Initiative pour le rêve rwandais) rikaza rigakora nk'indi mitwe ya Politiki yemewe n'amategeko.
Twagiramungu yeguye ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe mu mwaka w'1995, akaba yarakunze kurangwa n'ibitekerezo binyuranye n'iby'abo bakoranye mu buyobozi bukuru bw'igihugu.
Mu kwezi kwa gatatu yatangaje ko ataje kwiyamamaza mu matora y'abadepite ateganyijwe muri Nzeri, ngo kuko yegereje ngo ndetse igihe kikaba cyarabarenganye cyo kwitegura.
Mu ntangiriro z'uku kwezi, abazwa icyo atekereza ku itaha rya Twagiramungu, Tito Rutaremara Umuvugizi w'umutwe wa Politiki FPR Inkotanyi yari yatangaje ko ahawe ikaze kimwe n'izindu mpunzi zose zishaka gutahuka.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development