Pages

Saturday 22 June 2013

RWANDA: AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE N’UBUTEGETSI ASHYIGIKIYE UMURYANGO WA SADC KU GITEKEREZO CY’IBIGANIRO BYAKEMURA BURUNDU IBIBAZO BIBANGAMIYE AMAHORO MU KARERE K’IBIYAGA BIGARI BY’AFRIKA


RWANDA: AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE N'UBUTEGETSI ASHYIGIKIYE UMURYANGO WA SADC KU GITEKEREZO CY'IBIGANIRO BYAKEMURA BURUNDU IBIBAZO BIBANGAMIYE AMAHORO MU KARERE K'IBIYAGA BIGARI BY'AFRIKA

Itangazo
Tariki ya 19 Kamena 2013.
Kw'itariki ya 17 Kamena 2013, Abakuru b'ibihugu bigize Umuryango w'Amajyepfo y'Afrika Uharanira Amajyambere [Southern African Development Community (SADC)] bahuriye mu nama idasanzwe yabereye i Maputo muri Mozambiki, bashishikariza u Rwanda n'Ubuganda kugirana ibiganiro n'abarwanya ubutegetsi buri muri ibyo bihugu bakoresheje intwaro kugira ngo bashakire burundu umuti w'ibibazo bibangamiye amahoro n'umutekano mu karere k'ibihugu bituriye ibiyaga bigari byo muri Afrika yo hagati. Ibyo byakozwe hashyigikirwa igitekerezo cyari cyatanzwe na Perezida wa Tanzaniya, Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete, mu nama y'Abakuru b'Umuryango w'Afrika (African Union Summit) kuwa 26 Gicurasi 2013 mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 uwo muryango umaze ushinzwe.
Igihe Bwana Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (ONU), yahuriraga na Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete i Yokohama mu Buyapani kw'itariki ya 2 Kamena 2013, bagarutse kuri icyo kibazo. Bwana Ban Ki-moon avugako ashyigikiye ibikorwa n'imishyikirano rusange byagarura amahoro asesuye muri ako karere, bijyaniranye n'iyoherezwa z'ingabo za Tanzaniya mu Burasirazuba bwa Kongo. Amwizeza ko azabishyikiriza ababishinzwe kandi akanabishyigikira mu nama Rusange y'Umuryango w'Abibumbye izabera i New York mu kwezi kwa cyenda kw'uyu mwaka.
Mu nama ya mbere yabereye i Nairobi ku wa 21 Kamena 2013, yerekeranye n'ikurikirana ry'imikorere n'imikoranire y'amatsinda ashinzwe ibyerekeranye no kubungabunga amahoro n'umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika, abari bayirimo bumvikanye ko ari ngombwa ko ibibazo byose byafatirwa hamwe n'abo birebwa bose kugira hazashobore kubaho amahoro arambye. Bemeje ko bazongera guhurira i New York mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, bagacumbukura ibiganiro mu gihe bazaba bitabiriye inama Rusange y'Umuryango w'Abibumbye izaba ibaye ku ncuro ya 69.
Abashyize umukono kuri iri tangazo, bahagarariye amashyaka atavuga rumwe na leta iyobora u Rwanda muri ikigihe, twitandukanije n'imvugo irimo ubwirasi n'agasuzuguro yagaragajwe na Perezida Paul Kagame asubiza Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete Perezida wa Tanzaniya, igihe yari yagiye mu mihango yo gutanga impamyabushobozi mu ishuri rikuru rya gisirikari kw'itariki ya 10 Kamena 2013. Icyo gihe Paul Kagame yagize ati : "Naricecekeye kubera ko nanze guha agaciro ibyavuzwe kubera ko byavuzwe bitewe n'ubujiji no kudashyira mu gaciro. Abanyarwanda tuzakomeza kubaho uko twe tubishaka".
Abanyarwanda batavuga rumwe n'ubutegetsi buri mu Rwanda muri iki gihe, babarizwa mu mashyaka FDU-Inkingi, RNC, PS-Imberakuri n'Amahoro-PC, bashyigikiye ibyifuzo n'ibyemezo byose byatuma amahoro arambye agaruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu Rwanda, mu Buganda no mu karere ibyo bihugu byose bibarizwamo. Twiyemeje bidasubirwaho kuzatanga umuganda no kuzatera inkunga ikintu cyose cyazana amahoro n'umutekano muri ako karere. Twiyemeje kandi kuzagira uruhare mu mishyikirano iyo ariyo yose yazahuzwa cyangwa ikunganirwa n'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa SADC n'ibindi bigo mpuzamahanga.
Dr. Nkiko Nsengimana
Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi
Lausanne
Switzerland
Ubusuwisi
Alexis Bakunzibake
Visi Perezida wa PS-Imberakuri
Kigali
Rwanda
Etienne Masozera
Perezida w'Amahoro People's Congress
Ottawa
Kanada
Dr. Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa wa Rwanda National Congress (RNC)
Washington DC
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development