Pages

Saturday 22 June 2013

Uganda: ambasaderi Frank Mugambage yagaragaje ko ishyamba ryanze kumuvamo


Mu kiganiro n'abanyamakuru bo muri Uganda, ambasaderi Frank Mugambage yagaragaje ko ishyamba ryanze kumuvamo!

Imyitwarire Ambasaderi Mugambage yagaragarije abanyamakuru bo muri Uganda ni gihamya ko u Rwanda rufite icyuho kinini muri "Diplomacy"
Ku wa 18 kamena 2013, ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Gen Frank Mugambage, yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru batandukanye bakorera muri Uganda. Muri icyo kiganiro abanyamakuru bifuzaga kumenya ukuri ku bimaze igihe bivugwa ku bana b'abanyeshuli 16 b'abanyarwanda, baherutse guhunga u Rwanda, bavuga ko icyatumye bahunga ari uko bimwe indangamanota zabo z'umwaka wa gatandatu y'amashuri yisumbuye, ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame bukaba bwarashakaga no kubinjiza mu mutwe w'inyeshyamba za M23.
Ubwo ikiganiro cyari gitangiye, umunyamakuru wa «Redpepper» yabajije ambasaderi Frank Mugambage niba koko ibyamuvuzweho by'uko akuriye umutwe w'abicanyi ugamije kwica impunzi z'abanyarwanda zihungira muri Uganda, ari ukuri.
Nyuma y'iki kibazo yabajijwe, ambasaderi Frank Mugambage yahise amera nk'ukubiswe n'inkuba, atangira kubira ibyuya, ari na ko atuka uyu munyamakuru, kugeza n'aho amushubije ko adashobora kwihanganira umuntu nk'uwo ubaza ibibazo biterekeranye «that's rubbish», mu rurimi rw'icyongereza. Bwana Frank Mugambage, wagaragaye ko iki kibazo cyamumennye umutwe, yageze n'aho ahaguruka, atangira gutunga urutoki umunyamakuru wari ukimubajije. Ibindi bibazo yabajijwe, Mugambage yabishubije asa n'uwabuze ibyicaro, ari na ko yibutsaga abanyamakuru bari aho ko agifite ubudahangarwa bujyanye n'akazi akora (diplomatic immunity), nk'aho bari babiyobewe.
Undi munyamakuru yabajije Gen Mugambage ikibazo cyenda kumera nk'icya mbere, agira, ati : «Ambasade y'u Rwanda muri Uganda yaba isigaye yarahindutse indiri ya mabuso/igihome y'abatavuga rumwe na Leta y'u Rwanda, bahungira muri Uganda ?» Mu gusubiza iki kibazo, na cyo cyatumye abura aho akwirwa, bwana Frank Mugambage ntiyigeze agira icyo akivugaho, ahubwo yahise arakara wa mujinya w'umuranduranzuzi, agira, ati : «Bene ibyo bibazo by'agatakaragasi nta mwanya nabitaho mbisubiza. Icyo nzi cyo nuko ndi «His Excellency, ambasador Frank Mugambage, uhagarariye inyungu z'u Rwanda muri Uganda».
Iki kibazo cy'ingorabahizi cy'abanyeshuri bahungiye muri Uganda kubera ko batinyaga gushorwa mu mutwe w'abarwanyi b'inyeshyamba za M23, abanyamakuru bakorera muri Uganda bakigarutseho inshuro nyinshi, nyamara ambasaderi Mugambage akomeza kugikwepakwepa. Kugirango arebe uburyo yahivana, Gen Mugambage yikuye mu isoni avuga ko «u Rwanda ubu rurimo gukorana na Leta ya Uganda kugirango abo bana baherutse guhunga u Rwanda basubizwe iwabo bidatinze».
Nyuma gato y'iki kiganiro n'abanyamakuru, ikiganiro cyakuruye impaka nyinshi, ku mugoroba televiziyo hafi ya zose zo muri Uganda ndetse na radio zaho, bagarutse kuri iyi nkuru, bavuga ko «ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda yitwaye nabi mu gihe yasubizaga abanyamakuru». Mu rurimi rw'ikigande, babyise ngo : «yavude mumbera», bisobanuye ngo «yari yataye umutwe».
Amiel Nkuliza, Sweden.
Byashyizweho na editor on Jun 20 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development