Pages

Wednesday 26 June 2013

IMIBANIRE Y’ABANYARWANDA N’URUHARE LETA IFITE MUKUBARYANISHA


IMIBANIRE Y'ABANYARWANDA N'URUHARE LETA IFITE MUKUBARYANISHA

Tubisabwe n'umwe mu basomyi bacu witwa Dutizubugingo, nifuza kugira igitekerezo ntanga ku mibanire y'abanyarwanda mur'iki gihe n'uruhare Leta ifite mu kubaryanisha, mu byukuri ntibyoroshye kwicara ngo ntange igitekerezo cyuzuye neza ariko nkuko yabyifuje ndagerageza gukora ku bice byose yifuje kumenya kugirango turebere hamwe ishushorusange y'imibanire yacu twebwe abanyarwanda uhereye mu 1994 nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi n'intambara yahitanye abanyarwanda batari bakeya kugeza uyu munsi.
Rwanda red map
U Rwanda ni igihugu kitigeze kigira amahoro arambye bituurutse ku makosa akomeye yagiye akorwa n'abanyapolitike (aha ndavuga bamwe bagena bakanoyobora uko ubuzima bw'igihugu n'abaturage bagomba kubaho), uhereye kera rukiramutswa ubutegetsi bwa cyami kugeza ku mahano yagiye arugwirira ndetse akomeje kurugwirira kugeza uyu munsi, muriyi nyandiko tukaba tugiye gusesengura imibanire y'abanyarwanda muri rusange turebara hamwe inzego zose z'ubuzima nuko zibayeho kugeza ubu, ntawuyobewe ko imibanire mibi yashoye abanyarwanda mu bwicanyi n'amakimbirane yateje intambara yahitanye ibintu n'abantu benshi yateguwe, igakwirakwizwa ndetse igashyirwa mu bikorwa n'abanyepolitike babi bagiye u Rwanda, kuko bigaragagara ko iyo aba batabaye maso bashora abantu benshi mu makosa, kuko batasibye kwiyerekana nk'abantu bavuga rikijyana kandi bareberwaho urugero, rwiza cyangwa rubi, ibi kandi u Rwanda rukaba rubisangiye n'ibihugu byinshi byo kw'isi aho bitizwa umurindi n'ubujiji buri mu bantu.
Nyuma y'amahano atandukanye rero yagiye agwirira igihugu mbere y' 1994 na nyuma yayo, dore uko mbona imibanire rusange y'abanyarwanda nyuma ya 1994 kugeza uyu munsi: U Rwanda nkigihugu cyahuye n'ibihe bibi, rwagize ibibazo byinshi bitandukanye, aho rwari ruvuye mu ntambara itoroshye, yakorewemo ubugome butoroshye ndetse abayirokotse n'abayibayemo cyangwa abazabakomokaho bikazabagiraho ingaruka z'igihe kirekire nanjye ntashobora kumenya neza, kuko bizajya mu mateka yacu, amateka mabi ataduhesha ishema cyangwa agaciro ako ariko kose, amateka ababaje kandi yasenye ibintu, ubuzima bw'abantu ndetse agasiga intimba n'ibikomere byinshi mu mitima ya benshi, urwo Rwanda rero mu kwiyubaka nyuma y'iki gihe twavuga ko nabyo ubwabyo biri mu mbogamizi z'imibanire y'abaturage barwo kuko abarutuye bari barimo ibice bitandukanye, bidahuje umuco, amateka, akababaro n'ubuzima; mur'ibi bice nkaba navugamo AMOKO ATANDUKANYE kandi atumvikana na gato (abahutu, abatutsi n'abatwa), mu bwoko bw'ABATUTSI harimo ibice byinshi bidahuje, aho dufite ABAROKOTSE JENOSIDE bari basanzwe mu Rwanda, tukagira ABAVUYE HANZE bafite imico itandukanye bitewe n'aho baje baturuka, tukagira ABARI BAHANGANYE KU RUGAMBA na Leta ya Habyarima nabo bafite imyitwarire yabo idahuye n'iyaba bose kubera ibikomere n'ubuzima bw'intambara butandukanye. Mu BAHUTU naho twari dufitemo ibice bibiri bitandukanye kandi bidashobora kwumvikana, harimo INTAGONDWA ziganjemo abari bashyigikiye umugambi wo kurimbura abatutsi, hakaba n'abandi BASHYIRA mu gaciro barwanyaga uyu mugambi kandi bifuza imibanire myiza y'abanyarwanda muri rusange, aba nabo bakaba bari bafite ibikomere bitandukanye byagiye bibasigara ku mutima kubera kwicirwa imiryango muri izi ntambara nagiye mvuga, kandi batarebanaga neza n'ibi bice byose navuze haruguru bitewe n'URWIKEKWE NO KWITANA BAMWANA KU BIBAZO BITANDUKANYE BYAGWIRIRIYE U RWANDA. Ntitwibagirwe kandi ABATWA bakomeje kuba hagati nk'ururimi kandi batazi aho bijya naho biva kuko ntaruhare rugaragara mu makimbirane avugwa mu Rwanda ku mpamvu nakwita y'imibereho mibi bisanganiwe bagihangana nayo.
Dushingiye kur'izi ngeri zitandukanye z'abanyarwanda bagize umubare munini w'abatuye u Rwanda, ukongera n'abanyamahanga bikinze mu bibazo byarwo bagahinduka abanyarwanda mu buryo budasanzwe (nkabagiye bafasha FPR kurwana urugamba nyuma bakitwa abanyarwanda ndetse kugeza uyu munsi bakaba barahindutse abanyarwanda) kandi badahuje uburere, indangagaciro n'imyemerere, ukongeraho ikibazo cy'isenyuka ry'igihugu, kitari gifite inzego zihamye z'ubuyobozi cyagombaga kwihutira kugarura umutekano no gusana ibyangiritse kandi gitangiriye kuri zero, twavuga ko urugamba rwari rukomeye kandi rutoroshye n'ubwo bavuga ko ahari ubushake haba n'ubushobozi… Abanyarwanda barangajwe imbere n'abategetsi bari bagiyeho icyo gihe bagerageje kurubyutsa, kurusana no kurusubiza mu buzima busanzwe buranga igihugu, bashyiraho inzego z'ubutegetsi, bagerageza gshyiraho gahunda zitandukanye ndetse kugeza ubu bakaba batabura gushimirwa ko n'uwajya gushaka aho ahera arwubaka neza atabura aho ahera kuko hari byinshi bashoboye kugeraho kandi bafatanyije bose, kuko igihugu kitbakwa n'umuntu umwe cyangwa itsinda rimwe ry'abantu, ahubwo cy'ubakwa n'umusanzu wa buri wese, mu rwego urwarirwo rwose, mu bushobozi bwe ndetse no mu bushake butandukanye, bityo nkaba nshimira abo bose bagiye babigiramo uruhare rukomeye.
Uyu munsi rero biroroshye kwicara umuntu agasesengura imibanire y'abanyarwanda bari mu gihugu imbere, ndetse n'iyabanyarwanda bari hanze yarwo ku mpamvu zabo zitandukanye. Ibi kandi bikaba byakoroha aruko tubanje kurebera hamwe kamere muntu muri rusange, kuko ubwayo itari shyashya, niyo mpamvu habaho n'imvugo zivugako nta byera ngo nde, abantu aho tuva tukagera, nta na rimwe duhuza ibitekerezo, ubushobozi, intego, ubushake, inyungu ndetse n'imico. Ibi bikaba bikwereka ko ahari abantu hatabura uruntu runtu, mu bintu Leta iriho yagerageje gukora mu kubanisha abanyarwanda nuko babanje gushyiraho INZEGO n'AMATEGEKO bigenga ubuzima rusange bw'igihugu n'abanyagihugu (abanyarwanda kavukire n'abimukira bahawe ubwenegihugu muburyo butandukanye), mu kubikora rero niho hagombaga kuva UMUTI URAMBYE w'ubushyamirane n'ibibazo byakomeje kwugariza abaturage doreko byose byatewe n'imiyoborere mibi yuzuye ubuswa, indanini, ruswa n'ubushobozi buke bw'abategetsi mu nzego zitandukanye.
Muti Ese abanyarwanda uyu munsi babanye neza? Igisubizo sinakibona tutabanje kurebera hamwe uko babayeho muby'ukuri. Iyo urebye mu buzima busanzwe uri nk'umunyamahanga, ntiwabasha kuvuga ko abanyarwanda batabanye neza, kuko ntawe numva mu Rwanda wica undi amujijije ubwoko, ntawuhohotera undi amujijije ko badahuje ikintu runaka, kuko Leta itigeze ihamagarira abantu kubikora ahubwo ibibabuza mu ma disikuru atandukanye avugwa ku mugaragaro, ni mur'urwo rwego mu gushakira ikibazo cy'irondamoko umuti, abanyepolitiki bo barebye bagasanga GUKURA UBWOKO MW'IRANGAMUNTU byaba kimwe mu bisubizo, bashyiraho AMATEGEKO ATANDUKANYE ahana uwo wese ushaka guhungabanya uburenganzira ba mugenzi we yitwaje ubwoko, akarere, idini, ishyaka cyangwa irindi vangura iryo ariryo ryose; aha twavuga  AMATEGEKO AHANA IBYAHA MURI RUSANGE, AKUMIRA AKANRWANYA IVANGURA, AMATEGEKO AKUMIRA AKANAHANA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE ndetse n'inzego zitandukanye: INKO GACACA, URWEGO RW'UMUVUNYI, INKIKO, UBUYOBOZI BWITE BWA LETA BUKEMURA IBIBAZO BITANDUKANYE n'izindi ngamba nyinshi tutarondora.
Impuguke mu gukemura amakimbirane zemeza ko ibibazo byabaturage bishobora gukemurwa cyangwa bigaterwa na Leta bitewe n'ubushake bwa politike izo Leta ziba zifite bwo kubikumira no kubirwanya zitajenjetse, hiyambajwe amategeko akoze neza n'inzego za Leta zigenga kandi zifite imbaraga ziruta iz'abategetsi ku giti cyabo, ibi rero bikaba ariryo shingiro ry'ibibazo byose abaturage bagirana, haba mu Rwanda cyangwa mubindi bihugu hose kw'isi. Nkurikije ibigaragarira amaso rero nsanga Leta y'u Rwanda iriho ubu iyobowe na Perezida Kagame yarananiwe kwita ku nkingi zikomeye zigize igihugu arizo UBUTABERA, KWUBAKA INZEGO ZA LETA ZIGENGA ndetse no GUSHYIRAHO AMATEGEKO YIZWE NEZA KANDI AFITIYE ABANTU BOSE AKAMARO, kuko amateka atwereka ko ibihugu twita ko bikomeye usanga byubahariza aya mahame y'imiterere y'inzego za Leta, kandi bikagenda bitandukana bitewe n'amateka n'umuco w'ibyo bihugu.
Tugarutse ku Rwanda rero, Leta ya Kagame yazambije ibintu ubwo bashakaga kugoreka amateka bashaka kuyubaka uko babyumva kandi mu nyungu zabo, kuko icyo yihutiye kwubakira umusingi w'igihugu ku nkingi zinyuranye n'izavuzwe haruguru, atangira kwerekana abahutu bose nk'abicanyi, kwereka abatutsi bose nk'abarokotse kandi ko bashobora kwicwa igihe cyose baramutse bajejenjetse, yubakiye politiki ye n'ibindi bihugu ku kubishinja kuba indorerezi n'abagambanyi mu mahano yose yagwiririye u Rwanda kuko igihe cyose bishatse kugira icyo bivuga bibangamiye inyungu ze yihutira kubyibutsa intege nke zabyo mu mahano yagwirirye u Rwanda bityo akabibuza kugira icyo binenga kuko ariwe wiyerekana nk'umucunguzi warwo bityo bikamuha ubudahangarwa n'ububasha bwo guhitiramo abanyarwanda uko babaho, Kagame kandi n'agatsiko ke bakoresheje ubuhendabana bashukashuka ABAROKOTSE JENOSIDE babereka ko aribo mubyeyi basigaranye wenyine ugomba kubamenyera uko babaho, maze mu gahinda, kwiheba n'intimba zibatera intenge nke akabumvisha ko FARG izabakemurira ibibazo, ibi bibibagiza UBURENGANZIRA bwo kurega Leta y'u Rwanda icyaha cyo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, ikirego cyagombaga kwakirwa n'inkiko kandi hagasuzumwa indishyi n'impozamarira bitubutse bagombaga kugenerwa, doreko ahandi bagombaga kuba bararishywe amafaranga atubutse, kubw'ibikomere batewe, abakomugajwe bakavurwa kandi bagahabwa ibizabatunga bihagije, abana bato bakarihirwa ndetse bagahabwa ubuzima bwiza bwisumbuye kubwo FARG igenda ibashukisha ibanje kubasiragiza mu ma barura adashira, aba kandi kubera imiterere y'ibibazo bahuye nabo bagombaga guhabwa UBUTABERA bwuzuye, ababiciye doreko abenshi banazwi cyangwa ababishe, doreko hari besnhi bagiye barokorwa n'ibitangaza by'Imana, bagombaga guhanwa hakurikijwe amategeko, kuko nibwo ibikomere bafite byajyaga kworoha kuruta uko bababeshyeshyeje GACACA n'imanza za nyirarureshwa zagiye zikurikirwa n'IMBABAZI zidasobanutse, zitizwe neza kandi zifite ingaruka nyinshi ku mibereho y'aba bavandimwe bacitse kw'icumu, ahubwo bakaba bakomeje kwica urusorongo n'izo nkoramaraso zarekuwe ngo zigiriwe imbabazi zidasobanutse,.
Tukiri ku bibazo byakemuwe nabi navuga ko imyitwarire ya Leta ya Kagame mu bibazo by' ABAROKOTSE yagiye igaragaza ubuswa n'uburiganya bivanze kuko aho guha ubutabera abanyarwanda bashyigikiye ku mugaragaro umuco wo kudahana kuko batinyaga ingaruka byabagiraho nabo ubwabo, iyo bemera ko ubutabera bukora, abategetsi ntibari kwigabiza amasambu y'aba BAROKOTSE n'imitungo yabo, ahubwo ubu abanyarwanda baba bamaze kurenga IMIBABARO n'INTIMBA baterwa na Jenoside yakorewe abaturi. Imogamizi yindi ikomeye ni UGUSHYIRA ABAHUTU BOSE MU GATEBO KAMWE aho gukoresha amahame yanditse mw'itegekonshinga avugako ICYAHA ARI GATOZI, ibi byatumye babuzwa uburenganzira bwo gukurikirana ibyaha by'intambara n'ubwicanyi bakorewe n'abantu ku giti cyabo, bagiye bashyirwa mu majwi kandi b'abasirikare ba FPR, kuko muri aba BAHUTU harimo abagiye bicwa kandi ntacyaha bahamijwe n'urukiko bityo, nkuko ABAROKOTSE JENOSIDE bagombaga guhabwa ubutabera n'IMFUBYI Z'ABAHUTU zagombaga guhabwa ubutabera n'indishyi ntihabeho guhuguza abantu uburenganzira bwabo bw'ibanze no kubasiga icyaharusange batakoze kandi bibujijwe n'itegekonshinga, ibi mvuze haruguru iyo bikorwa ibibazo biri mu Rwanda bijyanye n'ivanguramoko biba byarakemutse burundu kandi LETA IKARYOZWA AMAKOSA IKORERA ABANYARWANDA, abategetsi BAGAHABWA ISOMO RYO KUZAJYA BATUNGANYA INSHINGANO ZABO kandi mu buryo bwabagiraho inkurikizi, kuko ABICANYI KUMPANDE ZOSE bishe abanyarwanda baba barimo guhanirwa amakosa bakoreye abanyarwanda (abahutu b'abicanyi bagahanwa kimwe n'abatutsi b'abicanyi).
Gucamo ibice abanyarwanda bamwe ubita abahemukiwe abandi ubita abicanyi, ni IMYITWARIRE NDENGAKAMERE ITAKAGOMBYE KURANGA UMUTEGETSI, kuko iyo ubaye umuyobozi inshingano ya mbere iba ariyo guhuza abaturage, kabone n'ubwo wowe ubwawe waba utabishyigikiye, iyo ubaye umutegetsi rero ntushobore KURENGA AMARANGAMUTIMA YAWE uba ukoze icyaha cyo guhemukira no kugambanira igihugu kuko uba ugisenya uhereye mu mizi, UBUMWE niwo musingi ukomeye ibihugu byose byubakiyeho kandi ntibikorwa mu magambo ahubwo bikorwa mu bikorwa. Aha niho nahera nsubiza ko, mu mahame rusange, nta mwenegihugu uhinduka UMWANZI wacyo, iyo bibaye biba bisobanura ko umuyobozi/umutegetsi adashoboye kwubahiriza amategeko asanzwe, kuko ahantu hose iyo umuntu akoze amakosa, inzego zibishinzwe zimufata zikamushyikiriza INKIKO agacibwa urubanza, iyo ahamijwe icyaha arahanwa cyangwa akagororwa, kandi iyo agizwe umwere nabyo byubahwa uko, kabone nubwo yaba yakosheje, bityo ihame rusange ry'amategeko riteganya ko: "UMUNTU AKOMEZA KUBA UMWERE kugeza ahamijwe icyaha n'urukiko" Ibi ariko mu Rwanda ntibyubahirizwa ahubwo bo babikoresha macuri: "UMUNTU ABA UMUNYABYAHA KUGEZA AGIZWE UMWERE n'UBUTEGETSI", niba mushaka kubyumva nimufate urugero rwa FDLR yitirirwa abicanyi, kandi ntarubanza tuzi baciriwe mu rukiko, ibi bihamya neza ko Leta ya Kagame idashobora kubaho idafite umwanzi, ikibabaje rero umwanzi w'u Rwanda ni umunyarwanda, bisobanuyeko inshingano yo guharanira ubumwe bw'abanyarwanda bayitatiye bityo  KAGAME N'AGATSIKO KE BASHINZWE GUTEZA UMWIRYANE MU BANYARWANDA, kuko bazambije imikorere y'inzego zose, bo ubwabo bahinduka inkiko n'abacamanza.
Indi ngingo igaragaza imibanire mibi y'abaturage ni IVANGURAMOKO RIVUGURUYE rirangwa na RUSWA, INDA NINI, no KUTAGENDERA KU MATEGEKO, ibi bintu nibyo muzi w'imibanire myiza cyangwa mibi mu banyarwanda, ariko njye nahamyako aribyo ubu bibangamiye ahanini abaturage, kuko Leta y'ubu yasibye amoko mu ndangamuntu maze yimika ruswa z'ubwoko bunyuranye, aho mu nzego za Leta abantu bashyirwa mu myanya HASHINGIWE KU BWOKO, AKARERE, INKOMOKO, IMYEMERERE ndetse N'INYUNGU nyirukugushyira mu mwanya agufiteho bitandukanye no gushingira ku BUSHOBOZI BW'UMUNTU, ibi rero nicyo bita IVANGURAMOKO RIVUGURUYE rirangwa n'ibyavuzwe haruguru, kandi niryo rituma ubutegetsi bukomeza kwiharira ibyiza byose, bagashyiraho SYSTEM bakoresha ibafasha kugera ku ntego zabo nkuko byagiye bikorwa kugeza ubu. Niyo mpamvu mubona abadashoboye aribo bayobora igihugu, abicanyi bagahembwa kugorororerwa imyanya ikomeye, abaswa kandi b'inkomamashyi bakagirwa ibikomerezwa, amategeko akagorekwa ndetse akoranwa ubuswa bwinshi hagamijwe guha ububasha Kagame, maze akatuyoborana igitugu gitangaje ntihagire n'ubibaza, kuko iyo murebye neza, Kagame ntaba agomba no kubarizwa hariya ari ahubwo iyo tuzakugira inzego aba yarabajijwe ibyo yakoreye u Rwanda mugihe yayoboraga urugamba, rukaza guhitana abanyarwanda benshi. Ntabwo aba basirikare bakuru mubona nka ba Jack Nziza baba bicaye hariya bica abanyarwanda nkuko babishe kuva ku rugamba bakubita abana bize udufuni, kwica abahutu mu Rwanda no muri Congo, kurasa bagerageza kwica Kayumba nkuko amajwi yagiye abyumvikanisha n'ibindi (aha ndagirango mbereke ko bica buriwese ubangamiye inyungu zabo batitaye ku bwoko akomokamo), ntabwo tuba dufite ITEGEKONSHINGA rituma Kagame asenya inzego zose agahinduka UMUNYAGITUGU nkuko ameze ubu, kuko abaridukoreye, bakoze kuburyo Kagame aba Perezida, akaba Umucuruzi (rea FPR), akaba UMUKORESHA W'ABANYARWANDA (doreko ariwe uhitamo abategtsi mu nzego zose, bityo bakaba bakorera inyungu ze aho gukorera abaturage, ndetse akaba ariwe uhitamo uzamurwa n'umanurwa kandi yakagombye kuba ari umukozi wa Leta) igitangaje ariko bikaba ari AMAKOSA AKOMEYE akomeje gushoramo abanyarwanda kandi twese tumurebera.
Nkaba nakwanzura iki gice ngira nti, mu buzima busanzwe abanyarwanda bose ntibabanye neza kubera bagifite ibibazo by'imibereho mibi, bityo igihe cyose umuntu amerewe nabi kandi abandi bamerewe neza, bashakira ibibazo mu macakubiri no gushaka "gitera", aha niho bakunze kugwa mu mutego wo kwitwaza amoko, ariko igihe cyose baba bafite UBURENGANZIRA BUNGANA, AMATEGEKO YUBAHIRIZWA kimwe kandi NTAKARENGANE bazi neza (abanyarwanda) ko ICYO BAPFANA KIRUTA ICYO BAPFA, cyaneko Leta yatweretse ko yo itagira ubwoko, akazu karimo ABANYARWANDA BAKE n'ABANYAMAHANGA BAKE ( aha twavuga abatutsi bakeya bavuye mu bugande, abazungu babafasha mu bikorwa b'ibisha byabo, abahutu bake bemera gukoma amashyi kandi badafite icyo bakiza n'icyo bica ndetse n'abanyafurika barimo abagande badafitanye isano n'u Rwanda kimwe n'andi mabandi ahuriye ku bujura, niba mukeneye amazina, murebe Kagame n'abantu be, Tony Blair, Clinton, Andrew MWENDA, uwahoze ari perezida wa Georgia usigaye akuriye BK yigaruriwe na Kagame n'abandi benshi). Bityo abahutu benshi, abatutsi benshi n'abatwa babayeho mu bukene burenze igipimo bicwa n'Umunyagitugu Kagame afatinyije n'abo navuze haruguru, ntabwo yitaye ku bibazo by'abamugajwe n'intambara barwanira uburenganzira bw'abaturage, ntashishikajwe n'abatutsi bose, ndetse asigaye abica cyane kurusha uko yica abahutu, hatangwa akazi hashingiwe kucyo upfana n'uguha akazi aho hakurikizwa isano, kuba waravuye i Bugande (kandi nabo sibose) kuko abo amaze kumenesha abenshi bavuye mu bugande, hakurikizwa kuba wemera kumuririmba, hagakurikizwa ubwoko aho umuhutu ahabwa akazi ngo abeshye abantu ko hari imibanire myiza nyamara ntabubasha bafite na buke, asahura umutungo wa Leta akawugira uwe bwite bityo abanyarwanda benshi bakicwa n'ubukene n'ibindi byinshi bishobora gusubiza igihugu mw'icuraburindi, mbese aha agaciro inyungu ze, agaheza hanze abanyarwanda abita amazina menshi mabi yo kubaharabika ngo ni abicanyi n'ibindi kandi ntawe tuzi yashyikirije urukiko mubahoze muriyo mitwe. Ibi byose bikaba bikomeje kwiyongera KU MIBEREHO MIBI n'UBUJIJI abantu bisanganiwe bityo abanyotewe ubutegetsi bakaba babyuririraho barema ivangura mu banyarwanda bibaniye neza mu bibi no mu byiza, doreko badasoresha umuhutu ngo bareke umututsi cyangwa umutwa, mwese muyaha nyirububasha agashyira mugifu cye n'imiryango ye, n'abana be ndetse n'abanyamahanga bafatanyije.
Ikintera ubwoba ahubwo kikaba ari imibanire y'abanyarwanda bari hanze kuko nibo bakirangwa n'ibitekerezo bishaje by'ubugome kuko abenshi bakigendera kw'ivangura batojwe bakiri bato, abenshi muri aba bakigendera kw'ivangura akaba ari abakomoka ku bahoze ari ibikomerezwa mu Rwanda mbere ya 1994 bagiye bataye inyungu nyinshi bahabwaga n'imyanya bari bafite mu gihugu, cyangwa se abandi bakabiterwa no kuba bafite ibyaha by'ubwicanyi bakoreye abanyarwanda bityo ipfunwe bafite rikaba rituma bahitamo gukomeza kuba babi bangisha n'abandi ubundi bwoko kuko bituma babonwa nk'abahemukiwe nyamara ari ibirura byihishe mu ruhu rw'intama, aba ninabo usanga bumvako bashaka gufata ubutegetsi kugirango bisonere ibyaha by'ubugome bakoze, kuko baziko igihe cyose badafite ububasha bwo gufata ibyemezo bashobora kuzabibazwa igihe cyose, doreko bahorana ikidodo ku mutima, aba bakaba biganje mu bwoko bw'abahutu ku ruhande rumwe, ariko dufite n'izindi ntagondwa z'abatutsi zoherezwa mu mahanga kandi zigize agatsiko kayoboye Leta, ziba zigiye guhiga abanyarwanda zigamije kubacamo ibice ngo BATZISHYIRA HAMWE BAGAHIRIKA INGOMA IBAKAMIRA, aba bigize abarinzi b'ingoma y'igitugu biganjemo MANEKO zihindura impunzi ZIGAMIJE KWICA, KUGURIRA no KUBIBA AMACAKUBIRI mu banyarwanda bari hanze barimo ibyiciro byinshi, kugirango babace integer, zo kuzabaza impamvu badahabwa uburenganzira bwo kubaho mu bwisanzure.
Abantu bari hanze bakaba barangwa n'akajagari ko kwironda cyane doreko BAVANGURA AMOKO, UTURERE, NDETSE BIKARENGA BIKAGERA NO MU NKOMOKO, nyamara bose iyo bahuje cyangwa bagerageje kubaza uburenganzira bwabo Leta iriho, bitwa INTERAHAMWE, ABICANYI, IBIGARASHA, IMPUNZI N'IBIVUME kubera kwa kwibeshya kuranga MANEKO za Kagame n'agatsiko ke, bagamije kubambura ubumuntu no kubacecekesha, ibi nabyo bikaba bigaragaza ko imibanire y'abanyarwanda bo hanze n'ab'imbere mu gihugu irimo icyuho gikomeye gituma babaho mu buzima butandukanye babamo, ubushobozi bwo gusesengura ndetse no KUGWA MU MUTEGO wo GUCIBWAMO IBICE BAGAMIJE KUBAYOBORESHA IGITUGU.
UKURI KWANJYE: Abaturage bari imbere mu gihugu, kubera gusangira ubuzima, ububi n'ubwiza, no kuba babona akarengane gatandukanye bagirirwa, bumva ko ICYO BAPFANA KIRUTA ICYO BAPFA, bityo umwanzi wabo ni UBUTEGTSI BUBI, kuko bubica kimwe butarobanuye, nubwo muby'ukuri nkuko batanganya ubwinshi ari nako batanga ingaruka zabyo, Leta iriho yakoze ikintu itagitekereho, ubu hagize ubushakashatsi umuntu akora yasanga AMOKO YARAHINDUTSE, ubu DUFITE UBWOKO BW'ABASAJJYA/ABAGANDE buganje kandi bufatanyije n'abanyamahnga nakomojeho haruguru, HAKABA UBWOKO BW'ABAROKOTSE, HAKABAHO ABATUTSI BAVUYE HANZE, ABAHUTU N'ABASANGWABUTAKA. Murumvako uko igihe kigenda niko Leta ya Kagame mugushaka kwigurutsa inshingano yo kurengera ba NYAMUKE n'abamerewe nabi yatobye amateka, ivanaho ubwoko mu ndangamuntu, ariko iyo tugeze mu gushyingirana ho AMOKO AGARUKWAHO ndetse HAKABAHO IVANGURA RISESUYE kuko NTAMUTUTSI WIFUZA GUSHYINGIRA UMUHUTU kubera gutinya gutotezwa, kwigizwayo iyo ari umukozi wa Leta, nyamara baririmba ubwiyunge buri munsi. Abari hanze bo ibyabo ni imvange kuko bose badahuje ibibazo n'impamvu ibatera guhunga, hari ABAHUNGA IBYO BAKOZE (responsabilite penale), ABAHUNGA AKARENGANE (batari bake) n'ABAHUNGA IMIBEREHO MIBI kandi bakomeje kwiyongera cyane, NTABWO ABANYARWANDA BARI HANZE BOSE ARI ABICANYI NKUKO LETA IBYIGISHA "INTORE".
Ibi bibazo ariko byose byatorerwa umuti HABAYEHO UBUSHAKE, hagashyirwaho amategeko adatandukanya abanyarwanda, hakubahirizwa ihame ry'uko abantu bangana imbere y'amategeko ndetse hagashyirwaho itegekonshinga rishya riha ububasha abaturage, rikomeza inzego za Leta, kandi rirwanya akarengane ako ariko kose rinabngabunga imibereho myiza n'inyungu by aba nyamuke, abanyantengenke ndetse n'abatishoboye bose, ntihabeho ubusumbane bukabije.
Kanyarwanda.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development