Pages

Thursday 18 October 2012

Rwanda: Ibihe Kagame agezemo ntibimworoheye na gato: mu gihe abatavuga rumwe na we rugeretse, amaraporo ashobora guherekezwa n’iyongerwa ry’ibihano ndetse no mu rukiko rugeretse

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2012/10/17/ibihe-kagaem-agezemo-ntibimworoheye-na-gato-mu-gihe-abatavuga-rumwe-na-we-rugeretse-amaraporo-ashobora-guherekezwa-n%E2%80%99iyongerwa-ry%E2%80%99ibihano-ndetse-no-mu-rukiko-rugeretse/

Ibihe Kagame agezemo ntibimworoheye na gato: mu gihe abatavuga rumwe na we rugeretse, amaraporo ashobora guherekezwa n'iyongerwa ry'ibihano ndetse no mu rukiko rugeretse

paul-kagame-010.jpgMu gihe Kagame amaze iminsi avugwaho kwibasira, gufunga, kwica, kuzimiza no gutera ubwoba ku buryo butandukanye abatavuga rumwe na we, ubu noneho baratangaza ko ngo n'imyigaragambyo nibiba ngombwa izakorwa mu gihe izindi nzira zizaba zinaniranye. Ibi byatangajwe n'umunyamabanga mukuru wa FDU Inkingi ariwe Sylvain Sibomana aho yatangarije umunyamakuru wa BBC gahuzamiryango ko ngo ishyaka rye ritazakomeza ko abarwanashyaka baryo bashirira mu buroko bazira ibitekerezo byabo. Ni nyuma y'uko ngo abagera ku munani bakomoka mu karere ka Rutsiro bafungiwe bazira kuba baraganiriye n'umunyamabanga mukuru w'iryo shyaka ngo bakanenga ibitagenda neza bikabaviramo gufatwa bagafungwa. Uyu munsi ngo bakaba batanze impuruza muri za ambassade zikomeye ziri mu Rwanda bakanahurira n'abagera kuri 50 ku biro by'uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda bakerekana ko batishimiye ibibakorerwa bikorwa na Kagame n'ishyaka rye rya FPR.

Mu gihe ariko ibi byabaga, akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi mu gashami gashinzwe gutanga ibihano nako kasohoye raporo ishinja Kagame na Museveni gufasha inyeshyamba za M23 zica ibintu mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Iri tangazwa ry'iyi raporo rikaba rije mu gihe taliki 18 Ukwakira 2012 hazabaho gutora umunyamuryango w'akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi uhagarariye Afrika. Kagame akaba ari we wenyine muri Afrika wiyamamarije uwo mwanya ariko akaba anafite amahirwe macye cyane kugirango ahabwe uriya mwanya ndetse uwanavuga ko ibimenyetso by'uko ashobora kudakandagiza ibirenge bye muri ako kanama ntiyaba yibeshye cyane.

Mu gihe nanone ibi birimo kubaho ari nako byisukiranya umunsi ku wundi, umushinjacyaha w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye Fatou Bensuda aratangaza ko arimo gukora iperereza ku byaha byakozwe na Kagame ndetse akaba adashidikanya ko ibyo aregwa byaba bifite gihamya zihagije ku buryo ngo n'ubwo kumukurikira byaba bigoranye ariko ngo leta ya Kabila Kanambe iramutse ishyizeho urukiko rwo gukurikirana bene ibyo byaha ngo Kagame yahita afatwa mu gihe yari akibiivuga. Umuntu akaba yakwibaza icyo leta ya Kabila itegereje kugirango hacike umuco wo kudahana wokamye u Rwanda.

Ibyo aribyo byose biragaragara ko Kagame ageze ku muteremuko nk'uko yigeze abivuga ariko ikibazo ni nta n'amaferi afite ngo uwo muteremuko utamuhitana.

Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development