Pages

Friday 26 October 2012

Imelda Marcos w’u Rwanda: Jeannette Kagame amaze kwigwizaho imitungo itagira ingano

http://www.umuvugizi.com/?p=6893


Imelda Marcos  w'u Rwanda: Jeannette Kagame amaze kwigwizaho imitungo itagira ingano

Jeannette Nyiramongi Kagame afite imyitwarire nk'iya Imelda Marcos wahoze ari umufasha wa Perezida wa Philippines

Umugore wa Perezida Kagame, Jeannette Nyiramongi Kagame, afite imyitwarire nk'iya Imelda Marcos, wahoze ari umufasha wa Perezida wa Philippines, Ferdinand Marcos, wayoboranye igihugu cya Philippines igitugu kuva 1965-1986. Umuryango we wahungiye muri Hawaii unyuze Guam kw'itariki 25/02/1986, Leta yabo imaze kuvanwaho n'imyigaragambyo yamaze imisi ine gusa (Revolution at EDSA). Jeannette Kagame na we amaze kwigwizaho imitungo myinshi, nkuko Imelda Marcos yari ameze, kandi asigaye ari we uyoboye igihugu kuko umugabo we atagifite ijambo.

Kugirango musobanukirwe neza ububasha n'umutungo madame Jeannette Kagame afite, nagirango mbanze nerekane ukuntu aba badamu bombi bahuje imico, haba mu myitwarire, haba mu gutegekesha igitugu, haba mu kwigwizaho imitungo no gusesagura amafaranga y'igihugu. Imelda Marcos yari yarahawe akazina k'ikinyugunyugu gikomeye (Steel Butterfly or the Iron Butterfly). Yari azwiho gukoresha ubutegetsi bw'umugabo we mu kwigwizaho imitungo, ndetse no gukoresha nabi amafaranga ya Leta, agura ibintu bihenze cyane; yari atunze imiguru y'inkweto 2,700. Imelda Marcos yari akunzwe cyane n'abantu yakamiraga, nk'uko na madame Jeanneette Kagame asingizwa n'abo bafatanyije gusahura abanyarwanda. 
Muri 2011, Imelda Marcos yagaragaje umutungo we ungana na million 932-8 pesos (US$ 22 m), ariko intumwa za rubanda z'igihugu cya Philipines ntabwo zamworoheye kugirango asobanure aho yakuye uwo mutungo wose. Imelda Marcos yari uwa kabiri mu banyamafaranga muri Philippines, akurikira intumwa ya rubanda, Manny Pacquiqo.

Nka Imelda Marcos, Jeannette Kagame amaze kwigwizaho umutungo mu buryo bw'uburiganya n'abantu bamukorera, kugirango ajijishe rubanda. Birazwi ko Jeannette Kagame yahuguje imigabane y'umudamu wa Kayumba Nyamwasa, Rosette  Kayumba, imigabane y'ishuri rya Green Hills Academy bari bafatanyije, nyuma y'aho umugabo we agiranye ubwumvikane buke na Perezida Kagame.

Ubu mu Rwanda ubucuruzi bwose bukorwa na Jeannette Kagame cyangwa abo yahaye umugisha. Mu by'ukuri ubutegetsi n'amafaranga (ubukungu) buri mu maboko y'agastiko (Akazu) nk'akahoze ku ngoma ya Habyarimana. Aka Kazu karazutse kuri iyi ngoma ya Kagame, uretse ko akazu ka Kagame ko gafite ubukana kurusha aka Habyarimana. Jeannette afite akazu nka Agatha Kanziga Habyarimana, abandi bantu bari ku rutonde rw'aka kazu ni Gen. Jack Nziza (Maliyamungu wa Idi Amin) na James Musoni, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu.

Uru rutonde rurimo n'abacuruzi bakorera akazu, bakaba basigaye babita Kabuga wa Kagame kubera amafaranga bafite, kandi Jeannette n'umugabo we ari bo bihishe inyuma y'ubwo butunzi. Abo bacuruzi ni abitwa Ntazinda, Rushema, Alexandre, Egide Gatera, Murefu, Ngarambe, n'abandi. Aba bagabo bihariye ubucuzi bwose  mu Rwanda, ku buryo ntacyo wacuruza bataguhaye umugisha cyangwa utari mw'ishyaka rya RPF.

Kugirango Madam Jeannette agere ku rwego rwa Imelda Marcos, waguze ibintu muri New-York bihwanye na Million 5 US$, Rome na Copenhagen  muri 1983, yohereje indege muri Australia kuzana umucanga w'igitare wo kubaka ihotel ye. Yanaguze amazu menshi muri Manhattan mu myaka ya za 1980, aho yaguze inzu yitwa Crown Building ya Million 51 US$, indi i Woolworth (40 Wall Street na US$ 60 M Herald Centre). Ariko amaze kuva ku butegetsi amazu ya New-York bayateje cyamunara, n'ibindi bintu 175 bikubeyemo: Michel Angelo, Botticelli, na Canaletto. Yashubije abantu bamunenga ukuntu asesagura umutungo, maze ababwira ko agomba kuba urumuri cyangwa urugero ku bantu b'abakene.

Imiterere ya Imelda Marcos ntaho itandukaniye n'iya Madam Jeannette Kagame, anyuze muri Eugene Gasana, ambasaderi w'u Rwanda i New-York, avuye mu Budage, aho yari intumwa ya Jeannette, anashinzwe kugurira ibintu bigezweho umuryango wa Kagame. Akaba yaranayoboye ALTEL mw'izina ry'umuryango wa Kagame. Richard Murefu musaza wa Jeannette akaba ari we ushinzwe ubucuruzi butandukanye bwa Jeannette. Murefu yanaguze inganda z'ibyayi mw'izina rya mushiki we.

Bihaye n'isoko ryo gutanga amavuta muri Civil Aviation Authority, bakoresheje Egide Gatera. Murefu na mushiki we ni bo bafite isoko ryo kuzana ibikoresho by'imyidagaduro bakoresheje sosiyete yabo, babinyujije muri Minisiteri y'urubyiruko. Bafite Radio yitwa Contact FM,  ikaba ari yo yonyine ibona amasoko atubutse, ikaba ibarirwa mu ma radiyo akize.

Jeannette Kagame yanashyize abantu benshi mu bucuruci bwose,bakora nk'ijisho rye. Urugero ni Pichette Sayinzoga umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Imari, utanafite uburambe ku kazi, ariko kubera ko ari ijisho rya Jeannette bamushyizeyo kugirango ahishire isesagura ry'umutungo w'igihugu n'AKAZU, akaba ari nawe uyobora Minisiteri y'Ubucuruzi, mu mayeri. Undi muvandimwe wa family ya Kagame ni uwitwa Byusa, akaba ari umuhungu wa mushiki wa Kagame, ni we ushinzwe amakonte yo hanze, aho bashyira umutungo basahuye. Umuryango wa Kagame uri no muri Banki y'Abaturage, aho bashyize murumuna wa Pichette mw'ishami rya Human Resource, akaba akorana na maneko wa Jack Nziza witwa Allan Nsenga, bakaba bakekwaho kuba aribo birukanishije abayobozi ba Banki y'Abaturage, Herman Klaassen, n'uwungirije Jose Habimana, kubera kutumvikana ku busahuzi bwabo. Flora Nsinga umugore wa Murefu, na we bamushyize muri Banki ya Kigali mw'ishami rishinzwe abakozi. Uyu mudamu na James Gatera ni bo bashinzwe gusahura no kurengera inyungu za Jeannette Kagame n'umuryango we.

Urutonde rw'abasahura iki gihugu mw'izina rya Jeannette n'umuryango we ntiwawuvuga ngo uwurangize. Minisitiri w'Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, akaba yarahoze ari umuganga w'amatungo ya Jeannette, ashinzwe gusahurira Jeannette amafaranga y'imfashanyo z'imishinga yo kurwanya indwara zirimo na SIDA (Global Fund). Jeannette na we nka mugenzi we Imelda Marcos, azasobanura ubu bujura mu gihe bazaba bavuye mu butegetsi, kuko na Imelda Marcos ntiyari azi ko ibintu bishobora guhinduka. Yatwawe mu rukiko muri America mu rubanza (Marcos vs. Manglapus). 
Ruganzu Vicent, Sydney.

Byashyizweho na editor on Oct 23 2012. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development