Pages

Tuesday 30 October 2012

Rwanda: Nk’ uko twari tubitegereje, uyu munsi Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi wa FDU-Inkingi, yakatiwe igifungo cy'agasomborotso cy'imyaka umunani.

Nk' uko twari tubitegereje, uyu munsi Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi wa FDU-Inkingi, yakatiwe igifungo cy'agasomborotso cy'imyaka umunani.


Ikimenyetso kiragaragaye: mu Rwanda nta  butabera buharangwa!


Ntawe ugishidikanya ko ubucamanza mu Rwanda bubogamiye ku butegetsi bwa Perezida Pahulo Kagame ko kandi budashishikajwe n'ubutabera. Mu gihe urubanza rumaze, ntitwahwemye kubereka ko Urukiko Rukuru, rutigeze rwemera ibimenyetso byagiye bitangwa n'ababuranira Madame Victoire Ingabire, bagaragaza ko ari umwere mu byo aregwa. Ahubwo Urukiko Rukuru rwihaye ubushobozi budafite, bwo kwakira ibirego by'ibikorwa  bishobora kuba byarabaye mbere y'uko itegeko ribihana rijyaho, cyangwa se kwakira ibirego rudafitiye ubushobozi.


Byagaragaye ko impapuro zitemewe zavuye mu Buholandi, zigenewe kwerekana imikoranire hagati ya Madame Victoire Ingabire n'umutwe w'inyeshyamba FDLR, ari impimbano. Umushinjacyaha ntiyigeze ashyira ahagaragara ibimenyetso bihama Madame Victoire Ingabire. Kuba Urukiko Rukuru rwaragiye rwirengagiza ibyo rugezwaho n'ababuranira  Madame Victoire Ingabire, kuba urubanza rutagendera ku mategeko agenga imiburanishirize y'imanza, no kuba Urukiko Rukuru rwiha uburenganzira bwo kwakira  ibirego by'ibikorwa byabaye itegeko ribihana ritarajyaho, ibyo byose bigaragaza ko Urukiko Rukuru rwashyize inzitizi mu rubanza rwa Madame Victoire Ingabire.


N'ubwo ubutegetsi bwa Pahulo Kagame bwateganyaga ko urubanza rwa Madame Victoire Ingabire rujya mu rwego rw'imanza zisanzwe, byagiye bigaragara kenshi ko ubutegetsi bwivanze muri ruriya rubanza.


Kuba  umutangabuhamya  Michel Habimana, wari waje gushinjura Madame Victoire Ingabire, ahohoterwa mu buroko, avoka we umuburanira adashobora kumugeraho, kandi urukiko rutabizi, ibyo byatumye Madame Victoire Ingabire ava mu rubanza ku mugaragaro kw'italiki ya 16 Mata 2012. Michel Habimana yaje gusobanurira urukiko ibyamubayeho, n'ukuntu icyumba yarimo cyajagajazwe. Mu gusaba kugira icyo ageza ku rukiko, Madame Victoire Umuhoza yasobanuye ko ibyabaye kuri Michel Habimana birenze urugero, ko hari inzitizi nyinshi zagaragaye mu rubanza rwe, ko nta kizere afite ko abatangabuhamya bandi bazahabwa urubuga bahabwa n'amategeko bwo gushinjura uregwa. Yafashe rero icyemezo cyo kutazongera kwitaba urukiko, kubera ko abona nta butabera ashobora kubona mu Rwanda; kubera ko ubucamanza bubogamye kandi butigenga.


Ibyaha Madame Victoire Ingabire, umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, aregwa, birimo guhungabanya umutekano wa Leta, kubiba amacakubiri, n'ingengabitekerezo ya Jenoside, byagaragaye ko ari umugambi w'ubutegetsi wo kumucecekesha burundu, kubera ko atavuga rumwe n'ubutegetsi.


Mu by'ukuri, uru rubanza ni urwa politiki.


Madame Ingabire Victoire arazira ko yatinyutse kuvugira ku butaka bw'u Rwanda ko ubutegetsi bwa Pahulo Kagame burenganya rubanda ibi birenze urugero, ko hagomba ubwiyunge mu Banyarwanda, ko hifuzwa ubutabera  burengera abiciwe bose, ko kandi abantu bose bagize uruhare mu bwicanyi bwabaye, babiryozwa. Ubutegetsi rero bugamije gutera ubwoba abandi Banyarwanda bafite igitekerezo cyo guhaguruka nka Madamu Victoire Ingabire, bakiyemeza guhangana n'ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR. Ubutegetsi buragaragaza ko butemera na gato kugirana imishyikirano n'amashyaka atavuga rumwe nabwo, mu miyoborerere y'igihugu.


Kuri FDU-Inkingi, biragaragara ko ubutegetsi bwa Kigali butazigera bufungura ku bwende bwabwo urubuga rwa politiki. Nyuma y'imyaka ibiri n'igice irenga ishyaka ryacu FDU-Inkingi ryatse kwemerwa nk'ishyaka ryemewe mu gihugu, kugeza magingo aya, ubwo burenganzira bukaba butaratangwa, biragaragara ko ishyaka ryacu ritazigera ryemerwa n'ubutegetsi bwa Prezida Pahulo Kagame. Kuva Leta icira Madamu Victoire Ingabire igihano gikomeye cyo gufungwa, kandi yariyatashye yimirije imbere kwandikisha ishyaka no kwiyamamariza mu mwanya wa Perezida y'igihugu, ubutegetsi bwa Perezida Pahulo Kagame buragaciye ku mugaragaro kandi ku buryo budasubirwaho, ko inzira ya demokarasi, inzira y'ubutabera, ukwishyira ukizana n'ubwiyunge ku Banyarwanda, ntacyo bububwiye na gato. Tukaba dusaba abantu bose bakunda amahoro kandi bifuza ko imihererekane y'ubutegetsi mu Rwanda yagenda mu nzira ya demokarasi, ko bamagana iyi mikirize y'urubanza.


Ubutegetsi bwa Kigali, yego bumaze gushyira ku kagozi Madamu Victoire Ingabire rumucira igihano cy'igifungo kiremereye, ariko buribeshya ntibushobora kuvutsa Abanyarwanda ukwizera Madame Victoire Ingabire yabibye mu Banyarwanda, azanakomeza kubera urumuri.


N'ubwo bigaragara ko ubutegetsi bw'i Kigali bushyira imbere ingufu, bugamije kurwanya igitekerezo cyose kigamije gukemura mu bwumvikane ibibazo bya politiki, FDU-Inkingi ntizagwa muri uwo mutego. Inzira y'ingufu no kumena amaraso ntizigera iba inzira ya politiki yacu. Ni ubutegetsi bwa Kigali buzayidushoramo, sitwe tuzayihitamo. N'ubwo Perezida Pahulo Kagame yagaragaje kenshi ko adatinya kumena amaraso kugirango akomeze politiki ye y'igitugu, FDU-Inkingi irahamya ko akaga Abanyarwanda bagize karenze kamere; amaraso yamenetse ni menshi. FDU-Inkingi iharanira ko isimburana ry'ubuyobozi bw'igihugu bukorwa binyuze mu nzira y'imishyikirano. FDU-Inkingi irasaba Perezida Kagame kwemera mu mutuzo imishyikirano n'andi mashyaka ya politiki arwanya imitegekere mibi y'igihugu yagize akarima ke.


Niyo mpamvu FDU-Inkingi ihamagariye Abanyarwanda ku buryo buranguruye kwima amatwi ingamba zose zizakoreshwa n'ubutegetsi na ba rutwitsi batazatinda kwigaragaza, buririye kuri iyi mikirize iteye isoni y'uru rubanza n'uku gufunga urubuga rwa politiki, ngo barohe mu ntambara Abanyarwanda kugira ngo bagume cyangwa bajye ku butegetsi. Nyabuneka Banyarwanda mushishoze, inzira y'intambara no kuvusha andi maraso, ku bantu bazi Leta ya Kagame, ni yo mahirwe ye. Si inzira yo kubohora abaturage twe dushobora guhitamo ku bwende bwacu kuko tuzi ko yagumisha Abanyarwanda ku ngoyi igihe kirekire aho kubagarurira agaciro.

Igihe cy'impindura y'ubuyobozi bw'igihugu cyageze. Prezida Pahulo Kagame ari mu mayira abiri kandi niwe uzagena inzira ahitiyemo abanyarwanda. Ashobora guhitamo inzira y'imishyikirano n'amashyaka ya politiki atavugarumwe na Leta ye kugira ngo tugenere hamwe imiyoborere y'ubuyobozi bw'igihugu: icyo gihe azaguma ku butegetsi. Ashobora na none guhitamo gukurura Abanyarwanda mu ntambara. Ni amahitamo ye, ariko amenye ko icyo gihe we na hehe n'ubuyobozi bw'igihugu.


Intabaza yavuze, Mwidishyi!


Bikorewe i Lausanne mu Busuwisi, tariki ya 30 Ukwakira 2012.


Dr. Nkiko Nsengimana
Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi

__._,_.___
Activités récentes:
-----------------------------------------------------------------------

FONDATION BANYARWANDA est un forum libre.  Ses membres se trouvent au Rwanda et sur tous les continents. Ses objectifs : informer, faciliter des débats et des contacts entre citoyens sans aucune discrimination ethnique ou autre. Les échanges entre les membres doivent  être caractérisés par le respect mutuel et la tolérance. 
NB : Tous les messages publiés sur ce forum n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
RUTAYISIRE Boniface
Propriétaire et Modérateur
Tél. : 00 (32)488 25 03 05             
E-mail : b2003n@yahoo.fr
http://fr.groups.yahoo.com/group/fondationbanyarwanda


-----------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development