Pages

Saturday 27 October 2012

Kagame gukatira Ingabire igifungo bishobora kuzamuzanira ibihe bikomeye atigeze abona kuva yafata ubutegetsi

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2012/10/27/kagame-gukatira-ingabire-igifungo-bishobora-kuzamuzanira-ibihe-bikomeye-atigeze-abona-kuva-yafata-ubutegetsi/

Kagame gukatira Ingabire igifungo bishobora kuzamuzanira ibihe bikomeye atigeze abona kuva yafata ubutegetsi

kagame-vs-ingabire.gif

Mu gihe hasigaye iminsi itagera kuri ine ngo ubucamanza bwa Kagame bwanzure urubanza aburana na Ingabire mu Rukiko Rukuru rwa Kigali urubanza rwamaze amezi menshi ruburanwa rukaba rumaze hafi umwaka n'igice rutangiye, abarebera ibintu hafi baremeza ko Kagame ashobora kuzakatira Ingabire igifungo kirekire gishoboka kugirango arebe ko yamwikiza, ariko hari abemeza ko natamukatira igifungo cya burundu ashobora kuzamukatira imyaka myinshi kugirango akomeze yisararange mu kibuga cya politiki ntawe umuvuguruza.

N'ubwo benshi babona ko uru rubanza ruzarangira nk'uko iz'abandi banyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'igitugu bwa General Kagame zarangiye ariko baranemeza ko ingaruka z'uru rubanza rwakomeje gutinzwa ku bwende n'urukiko zishobora kuzaba mbi ku butegetsi bwa Kagame. Impamvu rero bavuga ibyo ni uko bemeza ko Ingabire ntaho ahuriye na bariya banyepolitiki bandi bagiye bakatirwa kandi bigaragara neza ko ibyaha bagiye baregwa ari ibihimbano Leta ya Kagame yabageretseho ngo ibakure mu kibuga cya politiki. Kuri Ingabire abantu bemeza ko ariwe munyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi washoboye guhungabanya ubutegetsi bwa Kagame kugeza n'aho yangwa n'abahoze ari inshuti ze magara nk'Ubwongereza na Leta Zunze ubumwe z'Amerika ndetse bikaba byaranagaragaye ko uyu mutegarugori abaturage bamushyigikiye ari benshi n'ubwo ishyaka ayoboye ryangiwe kwandikwa ngo rikorere mu bwisanzure.

Ikindi abantu bakomeje kuvuga ku rubanza rwa Ingabire ni uko bemeza ko Kagame adashobora kumurekura ngo bitewe n'uko amutinya dore ko ngo n'umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga ngo yigeze kubibwira uyu munyapolitiki wigaragaza nk'uwazonze Kagame aho ngo yamutangarije ko ifungwa rye ryaturutse kukuba leta itari igishoboye gukomeza kugenzura abaturage anemeza ko ngo yari amaze kubigarurira. Nyamara kuba leta ya Kagame yarafunze Ingabire biragaragara ko imbuto yabibye yakuze ndetse benshi bakaba badatinya kuvuga ko n'umusaruro wayo watangiye kugaragara kuko Kagame asigaye yarahawe akato n'amahanga ndetse n'abanyarwanda batari bake ngo bakaba bashobora kubimugaragariza ku mugaragaro ko batamukunda n'ubwo bahita bazimizwa n'inzego z'ubutasi z'igisirikari cya Kagame.

Ikatirwa rya Ingabire kandi biranavugwa ko rishobora kuzakurikirwa n'ibihe by'umwuka mubi bitewe n'uko hari abanyarwanda benshi baba abari imbere mu gihugu n'abari hanze, baba abari mu butegetsi bwa Kagame, ababuhozemo n'abatarigeze babubamo, baba abakuru n'abato. Ibi kandi ngo binagaragarira mu buryo bitabiriye kumusura aho afungiwe kugeza n'aho abayobozi b'amagereza bafatiye icyemezo cyo gukumira iryo surwa ngo ryagaragaraga nk'uburyo bwo gukomeza guha morale Ingabire kuko ngo abamusuraga biyongeraga uko bwije n'uko bukeye ndetse bakanamuherekeza mu rukiko aho aburanira imanza z'amahugu yashowemo na Kagame kugirango arebe ko yamwikiza.

Ikindi kigaragaza ko iryo katirwa rishobora kuzakurikirwa n'ibihe bikomeye ku Rwanda ni uko ngo uyu mutegarugori w'umunyapolitiki washoboye guhangana n'ubutegetsi bwa Kagame yasabiwe n'amahanga gufungurwa kuko ngo yabonaga nta cyaha yagombaga gukurikiranwaho ariko Kagame akaba yarakomeje gusobanura ko ikibazo ari icy'ubucamanza bityo ngo akaba yari ategereje icyemezo cy'ubwo bucamanza ariko bikaba bivugwa ko nyuma yo gukomeza kwinangira Kagame byagaragaye ko Atari umutegetsi ukwiye igihe tugezemo maze asabwa n'abamushyize ku butegetsi (Amerika) kwegura ariko we ahitamo gushoza imvururu muri Kongo ngo ikibazo cyo kwibasirwa n'amahanga gihindure isura bityo ahumekeho kabiri nyamara ikigaragara ni uko igihe kigeze ngo uyu munyagitugu asange abandi banyagitugu nk'uko amateka yagiye abigaragaza. Kagame ababikurikiranira hafi baremeza ko namara gukatira Ingabire azahura n'ibihe atigeze abona ku buryo ndetse no kwirukanwa ku butegetsi bishoboka nk'uko byagenze kuri Ben ali wa Tuniziya na Hosini Moubarak wa Misiri. Ese koko Kagame abaturage nibamusaba kuva ku butegetsi azabyubahiriza nk'uko aherutse kubyivugira? Opening of Judicial Year and Swearing-in ceremony- Kigali 4 October 2012 (32′20" - 33′08"). Ese yaba yari akomeje koko cyangwa yarikiniraga ashobora kuzageza aha Kadafi agasaba intore ze ngo zice udusurira n'amasazi nk'uko Kadafi yasabaga abari inkoramutima ze kwica abo yitaga imbeba n'inyenzi? Aha twibuke ko Kagame yigeze kwivugira ngo nibiba ngombwa isazi azayicisha inyundo ndetse ngo azashaka umuti wica udukoko atere udusurira atwice twe kumunikiriza inzu. Utwo dusurira yavugaga ngo ni abatavuga rumwe na we.

Twakwibutsa ko urubanza rwa Ingabire aburanira mu rukiko rukuru rwa Kigali ruzasomwa taliki 30 Ukwakira 2012 saa tanu z'amanywa.

Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development