Pages

Friday 26 October 2012

Rwanda: Inzego z’ubutasi za Perezida Kagame zashimuse umucuruzi zimujugunya muri Nyabarongo ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa

http://www.umuvugizi.com/?p=6924

Inzego z'ubutasi za Perezida Kagame zashimuse umucuruzi zimujugunya muri Nyabarongo ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa

Maneko Mukuru Gen Karenzi Karake mu bikorwa byo ugushimuta abaturage.

Amakuru agera ku Umuvugizi aturuka mu nzego z'ubutasi za Perezida Kagame, yemeza ko izi nzego, mu cyumweru gishize, zashimuse umusore ukora akazi k'ubucuruzi witwa Tabura Sebirezi Callixte, uzwi cyane kw'izina rya Pappy, ubwo bamusangaga iwe ku gipango atashye. Umwe mu bagize izi nzego z'ubutasi za Kagame yamutunze imbunda yo mu bwoko bwa pistoli, abandi bamukura mu modoka ku ngufu, bamushyira mu yabo yo mu bwoko bwa «double cabine», bajya kumujugunya mu mugezi wa Nyaborongo.

Iki gikorwa kikaba cyarakozwe na maneko za Kagame zageraga kuri enye, zose zitwaje imbunda zo mu bwoko bwa ma pistol . Umwe muri aba bicanyi ba Kagame yavuye mu modoka barimo, atwara iya Tabura Sebirezi Callixte, kugeza magingo aya ikaba itaraboneka.

Nyirabayazana w'ibi byose nuko umuryango wa Tabura wagizwe abanzi b'igihugu nizo nzego z'iperereza , ubwo zahaga bamwe mu basore baturuka muri uyu muryango misiyo yo kugambanira bagenzi be, bakabyanga.

Kubera uwo mutima w'urwango n'ubutindi, inzego z'ubutasi za Kagame zihimuye kuri uyu musore uturuka muri uwo muryango, bityo zimujugunya mu mugezi wa Nyabarongo zimupfutse amaso, ariko Imana iza gukinga ukuboko, dore ko mu mazi yari yajugunywemo yaje gufatwa n'igiti ashobora kwirwanaho, ava muri uwo mugezi, abicanyi ba Kagame bakaba bari bamusize aho bibaza ko bamwishe.

Andi makuru atugeraho yemeza ko kubera ikimwaro inzego z'ubutasi za Kagame zagize, dore ko uwo zashakaga kwica atapfuye, zahisemo kumuhamagaza kwitaba mu nzego z'ubutasi za gisirikare (DMI), Special Intelligence no muri NSS, izi nzego zose zimubaza ibibazo bya agashinyanguro .

Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on Oct 25 2012. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development