Pages

Friday 19 October 2012

Ushobora kwiruka ariko ntushobora kwihisha ubutabera mpuzamahanga

http://www.umuvugizi.com/?p=6853

Ushobora kwiruka ariko ntushobora kwihisha ubutabera mpuzamahanga

Amaherezo ya perezida Kagame kumera nkaya Charles Taylor

Abayobozi b'u Rwanda bageze mu mayira abiri nyuma ya raporo ya Amnesty International, aho uyu muryango utunga agatoki inzeko za gisilikare mu Rwanda ( RDF) mu kwica urubozo, kurigisa no kwica abaturage.
 
Amategeko mpuzamahanga yemeza ko kwica urubozo ari icyaha ndenga mipaka kandi nta gihugu gishobora kwitaza amategeko yacyo kugirango kirengagize inshingano zikubiye muri ayo mategeko.
 
Itegeko nshinga ry'u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 15, ryemeza ko kwica urubozo bihanwa n'amategeko y'u Rwanda. Ibisobanuro kuri aya magambo, ni uko nta muntu n'umwe ugomba kwicwa urubozo, gukorerwa ibibabaza umubiri, cyangwa ngo akorerwe ibikorwa by'ubugome, ibikorwa bidakwiye kugirirwa ikiremwaumuntu, cyangwa bimutesha agaciro.
 
Aya mahame anakubiye mu mategeko y'Uburayi ashinzwe uburenganzira bw'ikiremwa muntu mu ngingo ya 3, ibuza igihugu cyangwa umuntu ku giti cye kwica urubuzo ikiremwa muntu. Ntawe ushobora rero kwitwaza impamvu iyo ari yo yose kugirango ahonyore uburenganzira bwa muntu. Amategeko y'Uburayi agenga uburenganzira bwa muntu yongeraho ko imikorere ya Police yo gutoteza abantu nayo ishobora gufatwa nko kwica urubozo, akanabuza igihugu kwohereza umuntu ukekwaho icyaha icyo ari cyo cyose mu gihugu gifite igihano cyo kwica mu mategeko yacyo. 
 
Kugirango tumenye neza amaherezo ya Perezida Kagame, ni byiza kubanza kumenya uko amategeko mpuzamahanga akora. Urugero ni uko uwahoze ari Perezida wa Chili, Augustino Pinochet, yahamagajwe n'inkiko zo muri Espagne n'umucamanza Baltasar Garzon kw'itariki ya 10 ukwakira 1998, ariko nyuma y'iminsi 6 gusa yahise atabwa muri yombi mu mugi wa London. Nubwo yaje kurekurwa na Leta y'Ubwongereza muri werurwe 2000, yakomeje kugaraguzwa agati n'inkiko z'iwabo kugeza aho yitabiye Imana, muri 2006.
 
Umuryango mpuzamahanga n'Abacamanza benshi b'i Burayi bamaze gufata ingamba zo guca umuco wo kudahana, batitaye ku mipaka y'ibihugu. Ibi kandi bizajya bikorwa ku bantu bose bahonyora uburenganzira bwa muntutu ndetse n'abahoze ari abakuru b'ibihugu, na none hatitawe ku mategeko yabo bishyiriyeho. Urugero nuko ejo bundi Perezida Kagame bari bamukaciriye Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za America kubera gushinjwa guhanura indege yari itwaye aba Perezida babiri, uw'Uburundi n'u Rwanda. Nubwo ubucamanza bwa Oklahoma bwanze kumva urubanza mu mizi yarwo, hitwajwe ubudahangarwa bwaba Perezida w'u Rwanda, ubucamanza ntibwigeze bumugira umwere. 
 
Igitangaje nuko ubucamanza bw'u Rwanda buyobowe na Tharcisse Karugarama, bukomeje kwirengagiza mwene ibi byaha no kurengera inyungu zabwo bwite, n'inzego za gisilikare zishe urubozo abaturage. Ibi bikaba bikubiye mu mvugo y'uwahoze ari umuvugizi w'igisilikare, Jill Rutaremara, byo gushishoza hatitawe ku mategeko, nk'aho ubushishozi busimbura amategeko.
 
Nkuko twatangiye tubivuga, nta gihugu na kimwe cyemerewe kwica urubozo n'ubwo cyaba kitarasinye ku masezerano mpuzamahanga yo kutica urubozo. Nta muntu rero ushobora kwitwaza umwanya wa Leta ariho kugirango afashe, cyangwa yice urubozo; ubikoze abibazwa nk'umuntu ku giti cye cyangwa urwego ahagarariye. Ibi bikubiye mu manza zagiye zicibwa muri Nuremberg mu Budage, nyuma y'intambara ya kabiri y'isi yose. Ibi byagombye kubera Kagame isomo, ko bishobora gutinda, ariko ko ntawe ushobora guhagarika ubutabera mpuzamahanga. 
 
Abayobozi bari mu butegetsi bica buri kintu gihumeka bitwaje ububasha bafite, nibamenye ko umunsi umwe bazabiryozwa. Umucamanza Robert Jackson wayoboye imanza za Nuremberg avuga ko ubutabera ari inkingi yo kurwanya no kwigobotora ubutegetsi bw'igitugu. Iri hame ry'imanza za Nuremberg ni isomo ku bicanyi bose, ariko by'umwihariko Perezida Kagame ukomeje kworeka imbaga, dore ko nta buhungiro, ntaho kwihisha ubutabera mpuzamahanga asigaranye.
 
Ibikubiye muri ri hame nuko ibyaha bikorwa n'abantu bitari baringa, abakora ibyo byaha bagomba kubiryozwa kugirango bibere abandi isomo. Nta muntu n'umwe uri hejuru y'amategeko, kabone n'iyo yaba umuyobozi w'igihugu cyangwa umusilikare; nta n'umuntu ugomba kwihisha inyuma y'umwanya afite kugirango akore amarorerwa yo guhonyora uburenganzira bwa muntu. Biri no mu nyungu za buri gihugu mu gukumira no guhana abantu bakora ayo mahano, haba mu bihe by'amahoro cyangwa mu bihe by'intambara.
 
Nta gushidikanya rero ko Perezida Kagame azashyikirizwa ubutabera kugirango yisobanure ku marorerwa yagiye akorera abanyarwanda, abaturanyi ba Congo, n'ahandi, nk'uko byagendekeye mugenzi we Augustino Pinochet. Ntibitangaje rero kuba Kagame yaratangiye kwigira ikinani, ariko ikigaragara nuko iminsi ye ibaze. Umuryango mpuzamahanga urimo kwotswa igitutu n'abaturage bazi neza imikorere ya Kagame na Leta ye ya RPF. Barasaba gusobanurirwa impamvu imisoro batanga yigira mu mifuka y'abategetsi b'igitugu, bica urubozo abaturage babo. Kagame na we araraye, ntiyiriwe kuko ntiyari akwiye kwibagirwa ibyabaye kuri mugenzi we Charles Taylor wa Liberia, cyangwa abandi banyagitugu bahoze ku ibere rya Amerika n'Abanyaburayi.

Perezida Kagame agomba kumenya ko atazabazwa gusa ibyo yakoze, azabazwa n'ibyo atakoze kugirango arinde abanyarwanda, kwica cyangwa kurebera abasilikare be bica abantu, akoresha inkiko ze uko yishakiye mu gufunga abantu bose bafite ibitekerezo bitandukanye n'ibye, cyangwa n'ibya RPF. Ibi byose ni byo Perezida Kagame azisobanuraho umunsi yavuye ku butegestsi.

Ruganzu Vicent,
Sydney, Australia.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development