http://www.umuvugizi.com/?p=6853Ushobora kwiruka ariko ntushobora kwihisha ubutabera mpuzamahangaAmategeko mpuzamahanga yemeza ko kwica urubozo ari icyaha ndenga mipaka kandi nta gihugu gishobora kwitaza amategeko yacyo kugirango kirengagize inshingano zikubiye muri ayo mategeko. Itegeko nshinga ry'u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 15, ryemeza ko kwica urubozo bihanwa n'amategeko y'u Rwanda. Ibisobanuro kuri aya magambo, ni uko nta muntu n'umwe ugomba kwicwa urubozo, gukorerwa ibibabaza umubiri, cyangwa ngo akorerwe ibikorwa by'ubugome, ibikorwa bidakwiye kugirirwa ikiremwaumuntu, cyangwa bimutesha agaciro. Aya mahame anakubiye mu mategeko y'Uburayi ashinzwe uburenganzira bw'ikiremwa muntu mu ngingo ya 3, ibuza igihugu cyangwa umuntu ku giti cye kwica urubuzo ikiremwa muntu. Ntawe ushobora rero kwitwaza impamvu iyo ari yo yose kugirango ahonyore uburenganzira bwa muntu. Amategeko y'Uburayi agenga uburenganzira bwa muntu yongeraho ko imikorere ya Police yo gutoteza abantu nayo ishobora gufatwa nko kwica urubozo, akanabuza igihugu kwohereza umuntu ukekwaho icyaha icyo ari cyo cyose mu gihugu gifite igihano cyo kwica mu mategeko yacyo. Kugirango tumenye neza amaherezo ya Perezida Kagame, ni byiza kubanza kumenya uko amategeko mpuzamahanga akora. Urugero ni uko uwahoze ari Perezida wa Chili, Augustino Pinochet, yahamagajwe n'inkiko zo muri Espagne n'umucamanza Baltasar Garzon kw'itariki ya 10 ukwakira 1998, ariko nyuma y'iminsi 6 gusa yahise atabwa muri yombi mu mugi wa London. Nubwo yaje kurekurwa na Leta y'Ubwongereza muri werurwe 2000, yakomeje kugaraguzwa agati n'inkiko z'iwabo kugeza aho yitabiye Imana, muri 2006. Umuryango mpuzamahanga n'Abacamanza benshi b'i Burayi bamaze gufata ingamba zo guca umuco wo kudahana, batitaye ku mipaka y'ibihugu. Ibi kandi bizajya bikorwa ku bantu bose bahonyora uburenganzira bwa muntutu ndetse n'abahoze ari abakuru b'ibihugu, na none hatitawe ku mategeko yabo bishyiriyeho. Urugero nuko ejo bundi Perezida Kagame bari bamukaciriye Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za America kubera gushinjwa guhanura indege yari itwaye aba Perezida babiri, uw'Uburundi n'u Rwanda. Nubwo ubucamanza bwa Oklahoma bwanze kumva urubanza mu mizi yarwo, hitwajwe ubudahangarwa bwaba Perezida w'u Rwanda, ubucamanza ntibwigeze bumugira umwere. Igitangaje nuko ubucamanza bw'u Rwanda buyobowe na Tharcisse Karugarama, bukomeje kwirengagiza mwene ibi byaha no kurengera inyungu zabwo bwite, n'inzego za gisilikare zishe urubozo abaturage. Ibi bikaba bikubiye mu mvugo y'uwahoze ari umuvugizi w'igisilikare, Jill Rutaremara, byo gushishoza hatitawe ku mategeko, nk'aho ubushishozi busimbura amategeko. Nkuko twatangiye tubivuga, nta gihugu na kimwe cyemerewe kwica urubozo n'ubwo cyaba kitarasinye ku masezerano mpuzamahanga yo kutica urubozo. Nta muntu rero ushobora kwitwaza umwanya wa Leta ariho kugirango afashe, cyangwa yice urubozo; ubikoze abibazwa nk'umuntu ku giti cye cyangwa urwego ahagarariye. Ibi bikubiye mu manza zagiye zicibwa muri Nuremberg mu Budage, nyuma y'intambara ya kabiri y'isi yose. Ibi byagombye kubera Kagame isomo, ko bishobora gutinda, ariko ko ntawe ushobora guhagarika ubutabera mpuzamahanga. Abayobozi bari mu butegetsi bica buri kintu gihumeka bitwaje ububasha bafite, nibamenye ko umunsi umwe bazabiryozwa. Umucamanza Robert Jackson wayoboye imanza za Nuremberg avuga ko ubutabera ari inkingi yo kurwanya no kwigobotora ubutegetsi bw'igitugu. Iri hame ry'imanza za Nuremberg ni isomo ku bicanyi bose, ariko by'umwihariko Perezida Kagame ukomeje kworeka imbaga, dore ko nta buhungiro, ntaho kwihisha ubutabera mpuzamahanga asigaranye. Ibikubiye muri ri hame nuko ibyaha bikorwa n'abantu bitari baringa, abakora ibyo byaha bagomba kubiryozwa kugirango bibere abandi isomo. Nta muntu n'umwe uri hejuru y'amategeko, kabone n'iyo yaba umuyobozi w'igihugu cyangwa umusilikare; nta n'umuntu ugomba kwihisha inyuma y'umwanya afite kugirango akore amarorerwa yo guhonyora uburenganzira bwa muntu. Biri no mu nyungu za buri gihugu mu gukumira no guhana abantu bakora ayo mahano, haba mu bihe by'amahoro cyangwa mu bihe by'intambara. Nta gushidikanya rero ko Perezida Kagame azashyikirizwa ubutabera kugirango yisobanure ku marorerwa yagiye akorera abanyarwanda, abaturanyi ba Congo, n'ahandi, nk'uko byagendekeye mugenzi we Augustino Pinochet. Ntibitangaje rero kuba Kagame yaratangiye kwigira ikinani, ariko ikigaragara nuko iminsi ye ibaze. Umuryango mpuzamahanga urimo kwotswa igitutu n'abaturage bazi neza imikorere ya Kagame na Leta ye ya RPF. Barasaba gusobanurirwa impamvu imisoro batanga yigira mu mifuka y'abategetsi b'igitugu, bica urubozo abaturage babo. Kagame na we araraye, ntiyiriwe kuko ntiyari akwiye kwibagirwa ibyabaye kuri mugenzi we Charles Taylor wa Liberia, cyangwa abandi banyagitugu bahoze ku ibere rya Amerika n'Abanyaburayi. Perezida Kagame agomba kumenya ko atazabazwa gusa ibyo yakoze, azabazwa n'ibyo atakoze kugirango arinde abanyarwanda, kwica cyangwa kurebera abasilikare be bica abantu, akoresha inkiko ze uko yishakiye mu gufunga abantu bose bafite ibitekerezo bitandukanye n'ibye, cyangwa n'ibya RPF. Ibi byose ni byo Perezida Kagame azisobanuraho umunsi yavuye ku butegestsi. Ruganzu Vicent, |
Friday 19 October 2012
Ushobora kwiruka ariko ntushobora kwihisha ubutabera mpuzamahanga
-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”
-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».
-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.”
-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS
-
▼
2012
(689)
-
▼
October
(233)
- Rwanda : Victoire Ingabire 's Trial Chronology
- Rwanda: 8 years for Victoire Ingabire
- UK rethinking budget support to Kagame’s Rwanda
- Implicated in Congo crimes, Rwanda’s Gen. Kagame h...
- Rwanda should give opponents political space not p...
- Ingabire’s daughter: “You get used to it”
- Opposition leader Victoire Ingabire sentenced to e...
- Documentary: Victoire Ingabire vs Paul Kagame
- Rwanda's Big Sham: The Political Trial And Convict...
- RWANDA NATIONAL CONGRESS (RNC) CONDEMNS KAGAME'S R...
- Rwanda: Ensure appeal after unfair Ingabire trial
- Reactions to the sentencing of Rwandan opposition ...
- Reactions to the sentencing of Rwandan opposition ...
- RWANDA NATIONAL CONGRESS (RNC) CONDEMNS KAGAME'S R...
- Rwanda: Ensure appeal after unfair Ingabire trial
- Rwanda's Big Sham: The Political Trial And Convict...
- Fw: *DHR* HRW-Rwanda : Une peine de huit années d’...
- Rwanda: Ntaganda yemera ko yakoreshaga telefoni mu...
- Rwanda: l'opposante Victoire Ingabire condamnée à ...
- Rwanda: Le verdict vient de tomber, brutal et sans...
- Rwanda: Nk’ uko twari tubitegereje, uyu munsi Mada...
- Rwanda: 8 year prison sentence for Political priso...
- Rwanda: A brutal and uncompromising verdict: Today...
- Message à Mr Paul Kagame re: Victoire Ingabire Umu...
- Rwanda: demain, la prisonnière politique Victoire ...
- Rwanda : le jugement de l’opposante Ingabire, « mo...
- Blood stains Rwanda's seat in the UN
- “Time is nothing when there is determination” Vict...
- Joseph Kabila: «Perdre le Congo, c'est perdre l'Af...
- Victoire Ingabire intwali, Victoire the Brave Woma...
- Rwanda: The Courageous Lady Revealing Kagame's Bru...
- Understanding the reason why Victoire Ingabire is ...
- Nyakubahwa perezida Kagame, gira impuhwe!
- Rwanda: Tomorrow, political prisoner Ingabire will...
- Rwanda: Two members of FDU-Inkingi abducted, 3 oth...
- Uburyo ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ari yo ya...
- Rwanda: Gukunda igihugu no kwihesha agaciro nyabyo
- N’ubwo umuco wo gutabara usa nk’uwacitse mu bayobo...
- Rwanda: The Genocide Ideology law
- The Intrinsically Defective 'Rwandan Despot Leader...
- Documentary: Victoire Ingabire vs Paul Kagame
- Kambale Musavuli explains what US citizens could d...
- Kagame gukatira Ingabire igifungo bishobora kuzamu...
- RWANDA: Political prisoner INGABIRE verdict postpo...
- Uganda mulls peacekeeping missions after U.N. Cong...
- Re: Working Groups and terminated Sanctions Commit...
- Victoire Ingabire: Umuti w'ibibazo byugarije u Rwa...
- What is going on in Rwanda?
- New South Africa envoy to Rwanda launches business...
- Kayumba Nyamwasa refugee status case goes to S.A. ...
- Has Torture Ever Been a Secret in Rwanda?
- Rwanda: Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda n’abakirisi...
- Rwanda: Inzego z’ubutasi za Perezida Kagame zashim...
- Rwanda: The Catholic Church and its followers have...
- Imelda Marcos of Rwanda: Jeannette Kagame has enri...
- Imelda Marcos w’u Rwanda: Jeannette Kagame amaze ...
- Rwanda : Agaciro : cotisation patriotique "volonta...
- Bruxelles:le Prix Sakharov aux Iraniens J.Panahi e...
- Rwanda: Inzego z’ubutasi za Perezida Kagame zashim...
- Kabila confronts Rwanda, Uganda over M23 rebels
- New inquiry: UK Aid to Rwanda
- Inzara mu Rwanda
- Victoire Ingabire's lawyer says her trial will not...
- Rwandan military used electric shock to force conf...
- Rwanda Gains Seat at the UN Security Council, But ...
- The Ingabire Trial: Rwanda's Contempt of Court?
- Obama to renew sanctions against those involved in...
- Re: *DHR* RWANDA: FUNDAMENTAL HUMAN RIGHTS AND THE...
- EU alarmed over DR Congo violence - Africa | IOL N...
- Rwanda’s role in DRC conflict questioned as UN ele...
- RADIO-ITAHUKA: MANIFESTATION YO GUSHYIGIKIRA MADAM...
- Le Rwanda au Conseil de Sécurité de l’ONU : Kagamé...
- Uganda may stop mediating in Congo over U.N. accus...
- Rwanda: The Infamous Agaciro Fund
- Defiant Rwanda calls West's bluff on aid
- (VIDEO) US Foreign Policy: President Obama's Stron...
- Iain Edwards: Victoire Ingabire's trial will not e...
- CANADA IN THE WARS IN CENTRAL AFRICA: Genocide and...
- Le Canada Dans les Guerres en Afrique Centrale: Gé...
- RDC: l'ONU menace implicitement Kigali de sanction...
- DRC: Patrick Mbeko on the admission of Rwanda to t...
- Brussels : Saturday 20 Oct, hundreds at #FreeVicto...
- Audio: Stress Testing Rwanda
- Rwanda: Assessing Risks to Stability
- UN Security Council condemns ‘any and all outside ...
- RDC : le Conseil de sécurité condamne le M23 et ex...
- Pétition: Mobilisation internationale pour la libé...
- Petition: Call for International mobilization to f...
- RWANDA: FUNDAMENTAL HUMAN RIGHTS AND THE RIGHTS AN...
- RDC: Le CS veut imposer des sanctions aux dirigean...
- UN/Rwanda/RDC: Le Conseil de Sécurité a exprimé so...
- Etats Unis: Obama veut soigner la « Romnésie »
- U.N. Steps Up Pressure on Rwanda
- Ushobora kwiruka ariko ntushobora kwihisha ubutabe...
- Government chief whip Andrew Mitchell finally resigns
- Rwanda: Isomwa ry'urubanza rwa Ingabire ryasubitswe
- Rwanda on the Security Council: Enabling a Dictato...
- Kabarebe, Rwanda and Congo's killing fields
- BBC News - Andrew Mitchell resigns over police com...
- UNSC condemns M23, expressed deep concern by neigh...
-
▼
October
(233)
Popular Posts
-
DR Congo accuses Apple of using 'blood minerals' from war-torn east Paris (AFP) – The government of the Democratic Republic of Cong...
-
http://sfbayview.com/2017/04/god-squares-off-with-the-devil-in-syria-and-rwanda/ God squares o...
-
Mukomere. Iri tangazo ntiryari ngombwa, cyane cyane ko ridasobanura ikibazo nyamukuru gikomeje kugibwaho impaka kubera ubuhamya bwa Sixbert ...
-
http://www.pambazuka.net/en/category.php/features/94279 FEATURES 'Under no circumstances...
-
Umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo yasabye ubuhungiro mu Bufaransa - VERITAS INFO NEWS Umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo ...
-
A propos de Bojana Coulibaly: " Je suppose que l'on devient ce pour quoi on travaille…" "La fiction aurait probablement ...
-
http://www.policymic.com/articles/17095/rwanda-gains-seat-at-the-un-security-council-but-they-may-not-deserve-it Rwanda Gains Seat at the UN...
-
http://www.veritasinfo.fr/m/article-122583298.html Itangazo ry'inama ya 2 yahuje amashyaka...
-
URUBANZA RWA ONANA : MUSANGAMFURA SIXBERT YENEYE MU MATEKE. https://www.youtube.com/live/x-fKV-A06Bk?si=73uFCp3rhIvTmTn3 ### "Be cour...
-
Cameroon bans any talk about 91-year-old President Biya's health | Reuters Cameroon bans any talk about 91-year-old President Biya'...
WebMD Health Channel - Sex & Relationships
Love Lectures
How We Made It In Africa – Insight into business in Africa
David DeAngelo - Dating Questions For Men
Christian Carter - Dating Questions For Women
Women - The Huffington Post
Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development
Useful Links
- Africa Works
- Africa Development / Afrique et Developpement
- Africa Desk
- Africa Portal
- International Politics From the Margins
- Democracy in Africa
- Africa in Transition
- African Arguments
- Observatoire de l’Afrique
- International African Institute
- African Studies on H-net
- Royal African Society
- African Studies Association UK (ASAUK)
- African Studies Association (ASA)
- How we made it in Africa
- All Africa
- The Africa Report
- Think Africa Press
- Africa Desk
- African Studies Internet Resource at Columbia University
- African Studies Resource at Columbia University Libraries
- The Nordic Africa Institute
- The African Studies Centre at Leiden University
- African Studies Center at University of Pennsylvania
- Institute of African Studies at Carleton University
- Yale Council on African Studies
- Institute of African Studies at Emory University
- African Studies Program at University of Wisconsin
- Center for African Studies at the University of Florida
- African Studies at Johns Hopkins University
- African and African Diaspora Studies at Boston College
- African Studies Center at Boston University
- African Studies Program at Ohio University
- African Studies Centre at Michigan State University
- Harvard’s Committee on African Studies
- Institute for African Studies at Columbia University
- African Studies Centre at University of Bradford
- Africa Regional Interest Group at Durham University
- Centre of African Studies at SOAS
- Centre of African Studies at University of Edinburgh (UK) :
- Centre for the Study of African Economics at University of Oxford
- United Nations. ReliefWeb
- Institut de recherche pour le developpement
- Global Issues That Affect Everyone
- Africa Files
- Centre for the Study of Human Rights
- Institute for Holocaust and Genocide Studies
- Harvard University Committee on Human Rights Studies
- Institute for the Study of Human Rights
- Montreal Institute For Genocide and Human Rights Studies
- Cohen Center for Holocaust & Genocide Studies
- Center for Holocaust and Genocide Studies
- The Center for Human Rights and Genocide Studies
- Strassler Center for Holocaust and Genocide Studies
- International Institute for Genocide and Human Rights Studies
- The Stanley Burton Centre for Holocaust and Genocide Studies
- The Genocide Studies Program
- Institute for Anthropological Research in Africa
- The Association of African Universities (AAU)
- The British Institute in Eastern Africa
- The Africa Research in Sustainable Intensification for the Next Generation (Africa RISING)
- Forum for Agricultural Research in Africa
- About Africa Research Online
- Africa Research Institute
No comments:
Post a Comment