Pages

Tuesday 30 October 2012

Rwanda: Ntaganda yemera ko yakoreshaga telefoni muri Gereza ya 1930

http://www.izuba.org.rw/i-779-a-34681.izuba

Ntaganda yemera ko yakoreshaga telefoni muri Gereza ya 1930

photo
Ntaganda Bernard ubu ufungiye muri gereza ya Mpanga (Ifoto/Mbanda J.)

Ntaganda Bernard wakatiwe igifungo cy'imyaka 4 nyuma yo guhamwa n'ibyaha birimo ibyo kugirira nabi ubutegetsi buriho; yaranzwe no kwigaragambya ari muri Gereza Nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930; aho yajyaga ahitamo kwiyicisha inzara.

Byagiye bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye ko Ntaganda ahohoterwa muri gereza kugeza ubwo abanyururu bagenzi be bataga amazirantoki ku masahani ariraho.

Ibi byatumye ubuyobozi bw'amagereza mu Rwanda bumwimurira muri gereza ya Mpanga (avuye muri Gereza Nkuru ya Kigali 1930).

Mu cyumweru gishize; ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasuye Bernard Ntaganda muri gereza ya Mpanga maze avuga uko abayeho mu myaka ibiri n'igice amaze afunzwe.

Ntaganda Bernard yagize ati; "Navuga ko ubu ndaho ariko bitandukanye nuko nari mbayeho muri PCK[1930]; nari mbayeho nabi cyane; navuyeyo nigaragambije kuko abantu bitumaga ku masahani yanjye; hari abantu nabonaga ko bari bashinzwe kumbuza amahoro;…"

Ntaganda avuga ko nubwo afunzwe ariko akwiye guhabwa agaciro nk'umunyapolitike; avuga ko yimuriwe muri gereza ya Mpanga atabimenyeshejwe ndetse n'umuryango we utabizi.

"Nazanywe mu modoka nkaho ndi amakara; ntabwo bamenyesheje ko bagiye kunzana hano ngo nanjye mbimenyeshe umuryango wanjye."


Bernard Ntaganda n'ubwo avuga ko adasurwa n'abavandimwe be; ubwe yivugira ko asurwa na nyina umubyara n'abarwanashyaka ba PS Imberakuri.

Ati "Abavandimwe baranyanze; ngemurirwa n'umukecuru kandi arashaje no kugera hano buri cyumweru avuye i Kigali biramugora; abarwanashyaka baransura; bansigira amafaranga ariko ntacyo amariye kuko nta kantine ubu dufite."

Ubusanzwe iyo usuye imfungwa; ushobora kumusigira amafaranga mu buyobozi bwa gereza; akajya afata icyo ashaka muri kantine ya gereza ariko nta mfungwa cyangwa umugororwa wemerewe gutunga amafaranga.

Ubuyobozi bwa gereza ya Mpanga buvuga ko ikibazo cya kantine kigiye gukemuka kuko isoko ryamaze gutsindirwa ku buryo izatangira gukora vuba.

Bisengimana Eugene yagize ati; "Ikibazo cya kantine kirahari ariko kigiye gukemuka; tuzasinyana amasezerano n'uwatsindiye isoko mu cyumweru gitaha [iki turimo]".

Ntaganda yakoreshaga telefoni kandi afunzwe

Ubusanzwe nta mfungwa yemerewe gutunga telefoni cyangwa ngo agire ubwisanzure budateganywa n'amategeko ya gereza ariko Ntaganda Bernard yemera ko muri Gereza Nkuru ya Kigali yakoreshaga telefoni akavugana nabo ashaka nubwo yari acunzwe cyane.

"Telefoni nakoreshaga nabaga nayikodesheje kandi abantu birindaga kuyimpa kuko batinyaga gufatwa; gusa inite imwe nayishyuraga amafaranga 5.000; ntabwo yari iyanjye bwite".

Ntaganda uvuga ko yigeze guhohoterwa n'umuyobozi wa gereza ya Kigali ubwo yari ahafungiye; ngo yaba yaragerageje gukubita umucunga gereza ubwo yari aje kumusaka. Inzego z'iperereza zari zamenye ko afite telefoni muri telemusi ndetse ngo yaje kuyifatanwa.

Umuyobozi mukuru w'urwego rw'imfungwa n'abagororwa Generali Rwarakabije Paul avuga ko yajyaga [Ntaganda] abifashwamo n'imfungwa ndetse n'abacunga gereza babaga basohotse hanze.

Rwarakabije yagize ati; "Nibyo twarayimufatanye; ni igihe yari afungiwe muri rusange; yabifashwagamo n'abagororwa bajyaga gukora imirimo hanze ndetse n'abacunga gereza. Telefoni ntabwo yemewe kuko ishobora gukoreshwa mu gucura ibyaha n'abandi bantu bari hanze."

Ntaganda Bernard yakatiwe igifungo cy'imyaka ine; akaba asigaje umwaka umwe n'igice akarangiza igihano yahawe n'urukiko.

Yahamwe n'icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo; kwangisha abaturage ubutegetsi buriho na zimwe muri gahunda za Leta; gukora imyigaragambyo atabiherewe uruhushya ndetse n'amacakubiri yagaragaye mu mvugo ze; arimo ko ngo "Gacaca ari agatsiko k'abahezanguni; ngo Gacaca iziza abantu uko basa" n'ibindi bigaragaza amacakubiri; kimwe n'ijambo yavuze yerekeza mu matora ari ryo "tura tugabane niwanga bimeneke".

Iyo uganiriye na Ntaganda aho ari muri gereza; usanga ntacyo yahindutseho cyane kandi avuga ko adashobora kureka politike; nubwo yabihaniwe n'inkiko; ntiyemera ko ibyo yahaniwe ari ibyaha bihanwa n'amategeko; kuri we abona yarazize kuba atavuga rumwe n'ubutegetsi.

Ntaganda yagize ati; "ubundi se nazize iki; nakoze ikihe cyaha? Rwose ninsohoka nzakomeza gukora politike."

Nubwo Ntaganda Bernard avuga ko amerewe neza muri gereza ya Mpanga ugereranyije nuko ngo yafatwaga nabi muri Gereza Nkuru ya Kigali (1930); avuga ko yifuza gusubizwa muri Gereza Nkuru ya Kigali kuko umukecuru we aribwo yajya amusura mu buryo bworoshye.


Contact email: fred.muvunyi[at]izuba.org.rw

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development