Pages

Saturday 27 October 2012

N’ubwo umuco wo gutabara usa nk’uwacitse mu bayobozi b’u Rwanda ariko umuryango wa Turatsinze waratabawe

http://www.therwandan.com/ki/nubwo-umuco-wo-gutabara-usa-nkuwacitse-ariko-umuryango-wa-turatsinze-waratabawe/

N'ubwo umuco wo gutabara usa nk'uwacitse mu bayobozi b'u Rwanda ariko umuryango wa Turatsinze waratabawe

turatsinze1

Nk'uko tubikesha urubuga Umuseke ku wa 25 Ukwakira 2012, ni bwo umurambo wa nyakwigendera Turatsinze Theogène washyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo nyuma yo kwicwa n'abagizi ba nabi ku wa 12 Ukwakira 2012, aho yari atuye mu mujyi wa Maputo mu gihugu cya Mozambike.Imihango yo gusezera kuri nyakwigendera yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu munsi i Kagugu, habaho igitambo cya misa muri paroise ya Regina Pacis i Remera ahavugiwe amagambo atandukanye ku buzima bwa nyakwigendera.

Nubwo haguye imvura nyinshi kandi ari ku munsi w'akazi, ntibyabujije abantu batari bacye kuza gusezera uyu mugabo wayoboye Banki itsura amajyambere y'u Rwanda BRB.

Nk'uko urwo rubuga rukomeza rubivuga ngo Orlando Madumane umuvugizi wa Police ya Maputo yatangaje ko bamaze kumenya bamwe mu baba baragize uruhare mu rupfu rwa Thèogene Turatsinze n'ubwo ngo ntawe barata muri yombi kugeza ubu.

Umurambo we wagejejwe mu Rwanda kuwa kuwa 23 Ukwakira nyuma yo gusezerwa n'abantu b'i Maputo barimo Joachim Chissano wahoze ari perezida wa Mozambike n'umufasha we, umufasha wa wa Perezida Armando Guebuza wa Mozambike, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'uw'Igenamigambi ba Mozambike ndetse na Ambasaderi w'uRwanda muri Mozambike ufite icyicaro muri Afurika y'Epfo Karega Vincent.

Urupfu rwa Théogène Turatsinze rukomeje kuba urujijo, ariko umuhango w'ishyingurwa rye witabiriwe n'abantu benshi bo mu rwego rwo hejuru mu buyobozi bw'u Rwanda ku buryo umuntu atabura kwibaza impamvu mu gihe kudatabara bimaze kuba umuco mu buyobozi bw'u Rwanda. Iri tabara rigaragaza ko hari amabwiriza yatanzwe ngo abantu batabare ku bwinshi. Wenda ba bandi babajije Lt Gen Kayumba ngo kuki atibajije impamvu batamutabaye yapfushije umubyeyi we ubu noneho batanze amabwiriza yo gutabara. N'ubwo nta gihamya cy'uwahitanye Théogène Turatsinze ariko iri tabara ryibutsa umuhango w'ihambwa rya Félicien Gatabazi i Butare wari witabiriwe n'abayobozi ba FPR ari bo bari bamaze kumuhitana.

Mu bikonyozi byari bihari twavuga:

-James Kabarebe, ministre w'Ingabo
-James Musoni, ministre w'ubutegetsi bw'igihugu
-Senateri Bernard Makuza
-Protais Mitali, ministre w'umuco
-Martin Ngoga, umushinjacyaha mukuru
-Fred Ibingira, umugaba mukuru w'inkeragutabara
-Jack Nziza, umunyamabanga uhoraho muri ministeri y'ingabo
-N'abandi

Umurambo ugeze mu kiriziya i Remera

Umuryango wa Turatsinze na bamwe mu bayobozi b'u Rwanda

Uwo musaza ufite inkoni ni se wa Turatsinze

Senateri Makuza Turatsinze Bernard aha umugore wa nyakwigendera bazina we umupira w'ikipe ya 2020 yigeze gukinamo

Umugore wa nyakwigendera yagaragaraga nk'ubabaye cyane

James Kabarebe, Ministre w'ingabo

Ministre James Musoni ashyira indabo ku isanduku ya nyakwigendera, (Jack Nziza n'ubwo adakunda ko bamufotora aragaragara kuri iyi foto (ubanza i bumoso)

Fred Ibingira na Martin Ngoga nabo bari bahari

Jenerali James Kabarebe, Jenerali Alex Kagame na Jenerali jack Nziza (aragaragara akaboko gusa ntabwo akunda amafoto!)

Sebukwe, umugore, na Se wa Turatsinze

Photos DAVE/Umuseke.com

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development