Pages

Thursday 4 October 2012

Rwanda: Andrew Mitchell yagiriye ubuntu Kagame, amugenera inkunga ihwanye na miliyoni 12 z’ama euro kubera gusa ubucuti bari bafitanye

http://www.umuvugizi.com/?p=6729

Andrew Mitchell yagiriye ubuntu Kagame, amugenera inkunga ihwanye na miliyoni 12 z'ama euro kubera gusa ubucuti bari bafitanye

Umunyagitugu Kagame hamwe na Andrew Mitchell

Andrew Mitchell yirengagije inama y'abo bakoranaga muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga, arangije agenera perezida Kagame inkunga ihwanye na miliyoni 12 z'ama euro, akaba yarahaye aka kayabo umuyagitugu perezida Kagame uzwiho gushora iyi nkunga mu bikorwa by'ubwicanyi.

Umwe mu mpuguke mu bikorwa by'ububanyi n'amahanga ya Leta y'Ubwongereza yabwiye Umuvugizi ko ibyo Andrew Mitchell yakoze byo gusubiza kimwe mu gice cy'inkunga cyari cyarahagarikiwe u Rwanda, byari amakosa ahabanye n'umurongo wa Leta y'Ubwongereza wo guharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu.

Bwana Micthell, umwe mu bajyanama ba David Cameroon, yatunguye bagenzi be bakoranaga, ubwo yafataga icyemezo cyo kongera kugenera inkunga u Rwanda kandi azi neza ko u Rwanda rukomeje guhungabanya umutekano w'igihugu cy'abaturanyi ba Kongo.

Igice kimwe cy'ayo mafaranga cyashyizwe mu isanduku ya Leta ya perezida Kagame, nubwo bizwi neza ko Kagame ashora bene ayo mafaranga mu bikorwa by'ubwicanyi, aho akomeje gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kuyogoza Kongo.

Umwe mu nararibonye ku bijyanye n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu yabifashe nk'umukino ubwo bwana Mitchell yongeraga guha mucuti we perezida Kagame inkunga, nubwo Leta y'Ubwongereza yari imaze kuyihagarika.

Kubera ibyo yakoze atabyemeranyijeho na bagenzi be bakorana muri Leta y'Ubwongereza, byaje gutuma Andrew Mitchell agira umujinya atuka umwe mu bapolisi wamubuzaga kwinjiza igare aho yakoreraga hitwa Downing street.

Ubwongereza buza kw'isonga mu gutera inkunga u Rwanda ihwanye na mirongo ine kw'ijana y'ingengo y'imari, iyi nkunga ikaba ihwanye na miliyoni mirongo irindwi n'eshanu, ariko nyuma ya raporo y'impugucye za Loni igaragaza ko u Rwanda rwashinze rukanafasha umutwe wa M 23, byaje gutuma Ubwongereza buhagarika inkunga yabwo ihwanye na miliyoni 16 z'ama euro, ari nayo mafanga Andrew Mitchell yaje kurekura, nyuma akaza kuyaha mucuti we perezida Kagame.

Iryo hagarikwa ry'inkunga kuri Leta y'Ubwongereza rikaba ryarakurikiraga irindi hagarikwa ry'inkunga ku bihugu by'abatera nkunga, birimo Sweden, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage ndetse n'Ubuholandi.

Mu rwandiko rwanditswe na Andrew Mitchell arekura iyo nkunga Ubwongereza bwari bwarahagarikiye u Rwanda, ari na byo yaje kuzira, yavuze ko yibazaga ko perezida Kagame azakoresha iyo nkunga mu bikorwa byo kurinda inyungu z'abakene bo mu Rwanda, kandi ko Kagame atagombaga gushora iyo nkunga mu bikorwa bihungabanya uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

Gasasira, Sweden.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development