Pages

Saturday 6 October 2012

Ninde uzabohora u Rwanda?

http://www.umuvugizi.com/?p=6739

Ninde uzabohora u Rwanda? 

FPR yazunguye MRND !!

Hashize iminsi nibaza aho igihugu cyacu cyavuye, n'aho kigana muri iki gihe, ndeba ibyo FPR yabwiraga abaturage ubwo yarwanyaga ingoma ya MRND, nkareba n'uburyo yubatse akazu karenze kure ako ku ngoma ya Habyarimana, ibi byose bigatuma nibaza uzabohora u Rwanda ingoma z'ibitugu zarwokamye, aho azaturuka.

Kimwe na MRND, FPR yikubiye ibyiza byose by'igihugu, ibyari akazu k'abashiru bisimburwa n'akandi kazu kagizwe n'abantu babarirwa ku mitwe y'intoki, barimo Jeannette Kagame, Gen Jack Nziza, hamwe na minisitiri Musoni James wabaye ikigirwamana, akaba yarakunze gukoreshwa mu guca intege abarwanashyaka ba FPR bari kw'isonga mu kubohoza igihugu, ndetse akaba ubu yarahawe umuyoboro wo gusahura umutungo wa Leta. 

Inkota yo kurimbura abarwanashyaka ba FPR

Kugeza ubu abari kw'isonga mu kwicwa n'agahinda kubera uburyo ishyaka rya FPR riyoboye igihugu muri iki gihe, ni bamwe mu barishinze, dore ko agatsiko kayobowe na perezida Kagame, akoresheje abamotsi be aribo Gen Jack Nziza hamwe na Minisitiri Musoni James, kagiye kamunga iryo shyaka, ari na ko kigizayo bamwe mu banyamuryango b'imena bari bafitiye igihugu akamaro, bakabasimbuza abana bameze nk'ibitambambuga, batazi n'impamvu zatumye ishyaka rya FPR rishingwa. Ibi bikaba biri mu rwego rwo gusibanganya amateka ya Nyakwigendera Fred Gisa Rwigema n'izindi ntwari bafatanyije mu gushinga ishyaka rya FPR Inkotanyi.

Mu rwego rwo gusenya ishyaka rya FPR kugirango ryitirirwe perezida Kagame n'umumotsi we Musoni James, ubu urimo kwitoza kuzamusimbura ku mwanya  w'umukuru w'igihugu, byabaye ngombwa ko basenya abakambwe batangije iri shyaka. Iri senya rikaba ryaratangiriye kuri Pasteur Bizimungu wahoze ari umukuru w'igihugu, Mazimpaka Patrick, Bihozagara Jacques, usigaye  ukora akazi k'ubworozi, Dr Rwamasirabo Emile, Dr Kaberuka Donald, Rujugiro Ayabatwa Tribert, Mzee Kalimba Haruna,  Gen Sam Kanyemera Kaaka,Col Musitu , Col Dodo Twahirwa , Gen Kayumba Nyamwasa, warasiwe muri Afurika y'epfo muri 2010 akimara guhunga na n'ubu bakaba bakimuhiga, Kabandana Mariko ugiye kuborera muri gereza, Butera Bosco baciriye i Shyanga, Kamire Karamaga, Dr Murigande Charles baciriye mu Buyapani, Sarah umugore wa David Rwiyamirira, Karega Vincent na we bigijeyo akaba akorera muri Afurika y'epfo, Dr Kabayija Ephraim ubu usigaye ukora akazi k'ubworozi, Mutsindashyaka Theoneste bafunze bakanateza  utwe cyamunara, Prof Munyanganizi Bikoro bafunze babeshyera  ko yibye kandi yarazize  kunenga uburyo Gen Nkunda yafunzwe mu buryo budasabanutse, Col Joshua Mbaraga, Gen Charles Muhire wazize kunenga uburyo RDF yari iyobowe n'amabandi nka ba Gen Kayonga Charles hamwe n'umusinzi Gen Ceaser Kayizari, Christine Umutoni wazize gushimira igihugu cya Uganda ko cyareze neza abanyarwanda bari barahahungiye, Brig Gen Frank Rusagara wigijweyo kubera ubwenge bwe, Linda Bihire wazize kuba atarunvikanaga n'ikigirwamana Musoni James, Rose Mary Museminari wazize kutumvika na Musoni James, Davina Mirenge wazize madame Jeannette Kagame, Rosette Rugamba wazize Jeannette Kagame, Conso Rusagara wazize madame Jeannette Kagame, Dr Himbara David wazize Madame Jeannette Kagame, Kalisa Mupende wazize madame Jeannette Kagame na Musoni James, Ambasaderi Mukanyange, Ambasaderi Ngoga Pascal, Col Ben Karenzi, Col Jacques Nsenga, Col Kamiri, Col Mulisa John Bosco, Col Semana , Brig Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba, ACP Denis Karera, CGP Andrew Rwigamba, Ambasaderi Ben Rugagazi, Sam Nkusi, Kalisa Alfred wazize ubusambo bwa Kagame akanamufunga kugirango arye utwe, ubu akaba yariyumanganyije kugirango arebe ko yaramuka kabiri, Ambasaderi Kayitana, Innocent Nyaruhirira wananiwe kwibira neza Jeannette Kagame muri King Fayscal Hospital, akava no mu gihugu adasezeye, ubu akaba yikorera akazi k'ubuvuzi mu Bubiligi, Nkongori John, Minisitiri Protazi Musoni wasenywe na Musoni James kubera inyota yari afite yo kumusimbura ku mwanya wa minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Gen Frank Mugambage wasenywe na Musoni James, n'abandi benshi ntashobora kurondora.

Hafi 98% by'abavuzwe hejuru bagiye basenywa na Perezida Kagame akoresheje ikigirwamana cye Musoni James hamwe n'umwicanyi we mukuru Gen Jack Nziza. Ibi bikaba byaraciye intege ku buryo bugaragara ishyaka rya FPR, akaba ari na yo mpamvu risigaye rihuzagurika kubera kutagira abajyanama muri politiki, dore ko ahari intwari hasimbuwe n'ibisambo ndetse n'abamotsi badafite icyo bamariye igihugu, uretse guhora babyinira Kagame, bityo abantu benshi bakaba bibaza aho ako gatsiko katagirwa inama, kaganisha igihugu cyacu.

Icyari igisirikare cy'igihugu cyarasenywe ku buryo ubu u Rwanda rutagifite igisirikare cya nyacyo. Icyagombye kuba igisirikare cy'igihugu cyabaye abarinzi ba perezida Kagame n'umwicanyi we Jack Nziza wumva ko abasirikare b'abanyabwenge bagomba gusenywa cyangwa bakirukanwa. Ibi byose akaba abikora agamije kuzasigara ari we wenyine uvugwa cyangwa ufite imbaraga mu gisirikare cya RDF.

Ibyari umutungo w'igihugu n'ishyaka rya FPR ubu byabaye umutungo bwite wa perezida Kagame, akaba akoresha ako gatsiko ke kagizwe na Musoni James hamwe na Nshuti Manasseh  kumusahurira bashora umutungo wa Leta hanze y'igihugu. Ikindi nuko umutungo w'igihugu bawumariye muri za cyamunara bakunda gukoresha mu kiswe «privatisation», ari na ko uwo mutungo bawushyira mu maboko y'amasosiyete ya Kagame bwite. Ibi bikaba ari ubusahuzi simusiga ku buryo abantu bibaza uzagaruza uwo mutungo w'igihugu uwo ari we,  dore ko gikomeje gusahurwa nk'aho kitagira ba nyira cyo.

Abahanga twavuganye basanga ubusahuzi bwa FPR burenze kure cyane ubwa MRND, dore ko Leta ya MRND yari itaramenya gusahura mwene aka kageni, nk'uko perezida Kagame abikora, nk'aho afite uwo basiganwa. Abandi twavuganye bemeza ko kubera ubujura perezida Kagame yakoresheje Musoni James hamwe no kwirenza abanyamuryango b'imena ba FPR, ari uko ashaka kuzamwimika ku mwanya w'umukuru w'igihugu kugirango bakomeze kuyobora igihugu nk'akarima kabo.

Kugeza ubu iyo umuntu arebye mu bihugu bya Afurika, haba muri Tanzaniya, Afurika y'epfo cyangwa muri Uganda, usanga FPR ari yo yonyine yakoze  «revolution» itagira abayirwaniriye. Mu bayirwaniriye ba nyabo, abenshi bishwe uruyongoyongo, abandi barafunzwe, abandi bararumanga, aba nyuma bakaba ari abahunze igihugu kugirango bakize amagara yabo. Ibi bikaba ari kimwe mu bimenyetso simusiga by'uko ingoma ya Kagame n'abagaragu be irimo kuzunga muzunga, ikaba igeze no mu marembera.

Gasasira, Sweden
editor @umuvugizi.com

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development