Pages

Thursday 4 October 2012

MINADEF Yatanze 1,643,160,972 mu AgDF ingabo zirira ayokwarika

http://www.inyenyerinews.org/amakuru-2/minadef-yatanze-1643160972-mu-agdf-ingabo-zirira-ayokwarika/

MINADEF Yatanze 1,643,160,972 mu AgDF ingabo zirira ayokwarika.

October 4, 2012 By Rwema IT Webmaster 8 Comments

Minisiteri y'Ingabo yesheje umuhigo wo gutanga amafaranga menshi angana na 1,643,160,972 mu kigega Agaciro mu gihe kingana n'ukwezi n'igice gitangijwe. Ariko kandi hagati aho amakuru ababaje nuko zimwe mungabo zigihugu zifunze zizira kwinubira uburyo amafaranga bayabatse kugahato, dore ko ba (paymasters) abashinzwe guhemba ingabo mu ma unit, bemeza ko yakaswe mbere yuko agera ku bo yagenewe. Umwe mungabo twavuganye wasabye ko tutangaza amazina ye yagize ati ntabgo byumvikana ukuntu badukata kumishahara yacu bakabitumenyesha nyuma. Ati dufite abana na famille tugomba kumenya, ati amafaranga yacu ntabgo byumvikana aho bayajana.

Nubwo bwose abayobozi bingabo bemeza ko ngo Uyu muhigo ingabo z'u Rwanda zawesheje nyuma y'ubwitange bwa buri musirikare uko yifite, kandi ingabo zo zemeza ko ziba zisigaye amara masa.

Mu gikorwa cyo gushyikiriza sheki Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Rwangomwa John, Minisitiri w'ingabo Gen. James Kabarebe yavuze ko mu nshingano ingabo z'u Rwanda zifite harimo guteza imbere igihugu.

Gen. Kabarebe yongeyeho ko kuva Ikigega Agaciro cyatangira, ingabo z'u Rwanda zabimenye mbere, ibi ngo byaje kugaragara ko abasirikare bari bagaragaje kwirekura cyane mu gutanga inkunga muri iki kigega, ubwo ukibaza ukuntu ingabo zu'Rwanda zaba zemeje gutanga inkunga zose mugihe kingana nukwezi kumwe n'igice? mugihe numukuru wigihugu President Paul Kagame atari yatanga nigikoroto murikyo kigega.

Gen. Kabarebe yavuze ko umuco Abanyarwanda barimo wo kwimenyereza kwikemurira ibibazo, ingabo z'u Rwanda zawugize akamenyero.

Nk'uko Gen. Kabarebe yabitangaje, mu mwaka 1995-1996 ingabo z'u Rwanda zigomwe umushahara w'amezi icyenda. Ngo iki gihe ingabo z'u Rwanda ziguriye indege z'intambara zo mu bwoko bwa Kajugujugu kandi zagerageje kwiyubakira amacumbi yo kubamo ndetse n'amashuri ya gisirikare harimo ishuri rya Kami, Gako, Nasho, Gabiro, Nyakinama n'ahandi, ariko amakuru dukesha abahoze mungabo zikyo gihe yemeza ko imishahara yabo itabagezeho nkuko byari byaremejwe munama yabaministri ko nyuma yogufata leta bagombaga kubahemba, ahubwo ngo babakase umushahara wamezi icyenda bababwira ko ngo bayaguze imbunda.

Minisitiri Rwangombwa mu ijambo rye muri uyu muhango akaba yavuze ko bitari gushoboka ko ingabo z'u Rwanda zireka kwitabira igikorwa cyo gutanga umusanzu mu kigega Agaciro ati "Kwitanga ukiyemeza kuba ingabo ukiyemeza gutanga ubuzima bwawe ni ikimenyetso kigaragaza gukunda igihugu."

Rwangombwa akaba yijeje abasirikare ko iki kigega kizabyazwa umusaruro ku buryo Abanyarwanda bazakomeza kugira umwete wo gushyira inkunga yabo muri iki kigega.

Yagize ati "Ndizera ko mu gihe gitoya Abanyarwanda bazaba bishimira umusaruro bamaze kwigezaho, abana bacu ntibazahure n'ibibazo by'uko uwabahaga inkunga yayihagaritse."

Kuva hatangizwa ikigega Agaciro mu mpera z'ukwezi kwa Kanama, MINADEF ikaba ije ku mwanya wa mbere mu gushyira umusanzu munini muri iki kigega Agaciro.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development