Pages

Tuesday, 29 September 2015

[haguruka.com] Rwanda: Amagambo umwana wa Ambasaderi Joe Habineza yavugiye muri Amerika yamaganiwe kure

 


Umuhungu wa Joseph Habineza,Jean Michel Habineza, kuri ubu uri mu rugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse kuhavugira amagambo byagaragaye ko atakiriwe mu buryo butari bwiza n'abatari bake.

Mu biganiro mpaka biherutse gutangirwa muri Kaminuza ya Lutheran muri Leta ya California bitegurwa n'Umuryango utegamiye kuri Leta iDebate Rwanda, Jean Michel Habineza uri kumwe n'urundi rubyiruko rwaturutse mu Rwanda yagize ati "Ndibaza ko ari ingenzi guha ubumenyi bwa ngombwa igisekuru kizaza bwazagifasha kwinjira mu kazi bugahindura imiyoborere."

Yakomeje avuga ko benshi mu bayobozi b'igihugu mu Rwanda badafite ubumenyi buhagije mu bya Politike kuko bagiye ku butegetsi ku ngufu, ati "Bitekerezeho, umuntu ava ku rugamba mu ishyamba umunsi umwe ukurikiyeho akaba Perezida."

Uburyo aya magamo ya Jean Michel Habineza yakiriwe ntabwo bwatinze kwigaragaza kuko mu kanya nk'ako guhumbya bamwe batangiye kuyanengera bikomeye kuri Twitter na Facebook, bamugaragariza ko mu byo yavuze yirengagije byinshi.
Jean Michel Habineza
Mu bamunenze hari benshi bagarutse ku byo yirengagije nko kuba hari igice kimwe cy'abanyarwanda bari barahejwe, barahindutse impunzi nyuma yo kumeneshwa mu gihugu.

Muri bo harimo na Perezida Paul Kagame wahunganye n'ababyeyi be akiri muto, aho yemeye guhara ubusore bwe ndetse no gucikiriza amasomo yarimo yiga mu ishuri rya Fort Leavenworth muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akajya gutanga umusanzu we mu kubohora igihugu ubwo ibintu byari bitangiye kujya iwa Ndabaga.

Ku rukuta rwa Twitter, Sonia Mugabo, rwiyemezamirimo ukora ibijyanye n'imyambarire n'imideri yagize ati "Mu bigaragara, amateka y'igihugu cyacu yatumye aba bantu bajya kurwana muri iryo shyamba uvuga. Ibyo wita 'kurwana mu ishyamba umunsi umwe, ukaba Perezida ku munsi ukurikira' nibyo bitumye u Rwanda ruri aho rugeze uyu munsi."

Inkuru ikubiyemo amagambo ya Jean Michel Habineza yasohotse ku rubuga rwa internet rw'ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 'Graphic Pepperdine' kigenzurwa na Kaminuza ya Pepperdine.

Nyuma yaho ishyiriwe ahagaragara, yaje gukurwaho nta gihe kinini imaze. Gusa umwe mu basomyi witwa Kevin Gatete usanzwe ari umunyamategeko ndetse akaba n'impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu yari yamaze kuyitangaho ibitekerezo.

Mu gitekerezo Gatete yatanze yagize ati " Murumuna wanjye, nakwita murumuna wanjye kuko ndi mukuru kuri wowe ndetse kuko nemera kwitwa muto n'abantu bakuru kuri njye."

Yakomeje avuga ko abakuze aba ari abantu babonye byinshi mu buzima bwabo cyane mu gihe abato baba bataravuka.

Yagaragaje ko kuba umuntu ufite ibitekerezo bifatika bitagendera ku mashuri. Ati "Kuba umuntu ufite ibitekerezo bifatika ntabwo bigendera ku mashuri wize, ni ibintu wiga bitewe n'ubuzima wanyuzemo, ntabwo ari mu ishuri gusa ahubwo ni mu burere uhabwa n'ababyeyi."

Yakomeje agira ati "Ntiwibagirwe ko Sankara, Lumumba, Macher : Intwari za Afurika zidashidikanwaho ntabwo bari barize bihambaye. Yewe na Yezu umwana w'umubaji ni uko."

Mu 1990 afite imyaka 33, nibwo Perezida Kagame wari waragizwe impunzi yahaze byose, ubuzima bwiza bw'ubuto n'amashuri ngo abe yaminuza nk'abandi, ahubwo ayoboka inzira y'ishyamba ajya mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Icyo gihe yigaga mu ishuri rya gisirikare ryo muri Leta ya Arkansas muri Amerika, ahara ubuzima buryoshye bwa gisore, yemera ndetse no guhara amashuri ye ayoboka inzira y'ishyamba i Kagitumba mu rugamba rwo kubohora igihugu, aho amasasu yavuzaga ubuhuha.

Kuvuga ko benshi mu bayobozi batize Politiki byaba ari ukwirengagiza nkana amateka y'igihugu banyuzemo batabyiteye. 



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development