Urw'ikirenga rwemeje ko ruzaburanisha ikirego cya Green Party kuko rubifitiye ububasha
Yanditswe: 9/09/2015 saa 10:56:05 |Yasuwe incuro: 6832
Urukiko rw'ikirenga rw'u Rwanda rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza ishyaka Green Party riregamo Leta y'u Rwanda gushaka guhindura itegekonshinga; ibintu bigaragara ko binejeje iri shyaka rihanganye no kudakora kuri iri tegeko risumba kandi ribumbatiye andi yose.
Ni nyuma y'uko mu iburanisha riheruka uru rubanza rwari rwasubitswe ngo urukiko rufate umwanzuro ku mpaka zishingiye ku iburabubasha(kutagira ububasha), aho abunganira Leta y'u Rwanda bavuga ko rudafite ububasha bwo kuburanisha imanza zirebana n'ihindurwa ry'amategeko n'itegekonshinga ririmo.
Ishyaka Creen Party ryo ariko ryari ryavuze ko urukiko rw'ikirenga rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego cyaryo.
Icyemezo
Ubwo rwatangazaga icyemezo cyarwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 9Nzeri 2015, urukiko rw'ikirenga rwavuze ko n'ubwo nta rundi rukiko rwahawe inshingano zo kuburanisha imanza zibangamiye itegekonshinga, bidakuraho ko inkiko mu gihugu arizo zifite ububasha bwo kuburanisha ibi birego, kandi ko urukiko rw'ikirenga arirwo rusumba izindi zose mu gihugu.
Urukiko rw'ikirenga rwatangaje ko uru rubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi ku itariki 23 Nzeri uyu mwaka.
Dr.Frank Habineza umuyobozi w'iri shyaka rirega Leta yavuze ko yishimiye ko Urukiko rw'Ikirenga rwakiriye kandi rwumvise ishingiro ry'ikirego cyabo kuko ngo n'ubusanzwe mu Rwanda nta rukiko rwihariye ruriho rurengera Itegeko Nshinga.
We avuga ko kuba Perezida wa Republika yaremeje ishyirwaho rya komisiyo yo gusuzuma ibya 'referendum' ngo ari ikimenyetso ko hari umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga cyane cyane ingingo ibuza umukuru w'igihugu kurenza manda ebyiri.
Me Epimaque Rubango wari uhagarariye Leta muri uru rubanza ubwo abanyamakuru bari bamwegereye ngo agire icyo avuga kuri iyi mikirize, yavuze ko nta cyo afite cyo kuvuga kuko ubu atsinzwe kuri iki kiciro.
Yagize ati "Muragira ngo tubyakire gute, iyo umuntu yatanze ibitekerezo bye mu murubanza, aba atekereza ko wenda bishobora kwemerwa n'urukiko, iyo urukiko rutabyemeye wemera icyemezo cy'urukiko tubyakiriye neza nk'icyemezo cy'urukiko."
N'ubwo bimeze bitya ariko inzira yo kuvugurura itegekonshinga ishyaka Green Party rishaka kuburizamo yo igeze kure.
Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda yamaze gutora itegeko rishyiraho komisiyo igomba kuyifasha kuvugurura itegekonshinga, kandi umukuru w'igihugu yamaze kurisinya rinasohoka mu igazeti ya Leta yo kuwa 31 Kanama uyu mwaka.
Elysee Nzashima-imirasire.com
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://amakurunamateka.blogspot.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment