Pages

Wednesday 16 September 2015

[amakurunamateka] Rwanda: Kiliziya igiye gukora iperereza kuri Rugamba Sipiriyani n’umugore we

 


Kiliziya igiye gukora iperereza kuri Rugamba Sipiriyani n'umugore we

 5 

 2 320

 15/09/2015
Rugamba Sipiriyani n'umugore we Daforoza 


Muri iki cyumweru Kiliziya Gatorika mu Rwanda iratangira ibikorwa by'iperereza  bishyira ku kugira umuhire  nyakwigendera  Rugamba  Sipiriyani  n'umugore  we Mukansanga Daphrose.

Iki cyiciro cy'abahire  ni cyo  kivamo abo  Kiliziya igira Abatagatifu  biyambazwa mu masengesho y'abakirisitu.

Umuyobozi w'Umuryango  w'Abakarisimatiki 'Communauté de l'Emmanuel',  uri muri komite  itegura icyo gikorwa kizaba  kuwa Gatanu, tariki ya  18  Nzeri 2015, yabwiye Izuba  Rirashe ko  ari igikorwa gikomeye muri Kiliziya. 

Francois Ngarambe yagize ati «Ni igikorwa  cy'itangizwa ry'iperere ku  buzima  bwa  Rugamba na Daphrose hagamijwe kubashyira  mu rwego rw'Abahire n'abatagatifu.»

Nibirangira Rugamba n'umugore we bagizwe abahire, bazaba babaye Abanyarwanda ba mbere bashyizwe muri icyo cyiciro mu mateka ya Kiliziya Gatorika.

Uyu muyobozi  wari mu nama  n'ubundi  yerekeye iki gikorwa  nta kanya yabonye ko guhita adusobanurira  uko iki gikorwa kizagenda. 

Gusa biteganyijwe  ko igitambo cya misa gitangiza iri perereza kizaturwa  ku gicamunsi  cyo kuwa Gatanu,  kuri  Katederali  Ste Michel i Kigali.

Mu buhanzi bwe, Rugamba  Sipiriyani, yahimbye indirimbo zisingiza Imana kugeza na n'ubu abakirisitu bakoresha mu gusenga. By'umwihariko muri Diyosezi ya Kigali hari Korali yamwitiriwe ikorera kuri Kiliziya ya Ste Famille.

Umuyobozi wa Korali  Rugamba, Jeanne Kanzayire, yabwiye Izuba  Rirashe ko iki gikorwa giteganyijwe   gikomeye, ati  ariko "Sinakubwira uko bizaba bimeze  ni ubwa mbere nzaba mbibonye."  

Mu mateka ya Rugamba, hagaragazwa ko Mukansanga Daphrose ari we watumye yemera Imana, akayikorera mu buryo butandukanye muri Kiliziya.

Uretse muri Kiliziya, Rugamba Sipiriyani azwi nk'umuhanzi  ukomeye mu mateka y'u Rwanda.

Ntitwabashije kubona  Umuvugizi wa Kiliziya Gatorika  mu Rwanda  ngo tumenye byinshi kuri iki gikorwa  cy'iri perereza  ku  buzima bwa Rugamba.

Rugamba Sipiriyani  yavukiye i Rwamiko mu cyahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, mu mwaka wa 1935.  

We n'umugire we bishwe muri  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 5 

 2 320

 15/09/2015
Share on Facebook 


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://amakurunamateka.blogspot.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development