Pages

Monday 19 August 2013

Umusirikare mukuru Liyetena Koloneli mu ngabo za Tanzaniya ukomoka mu Rwanda ngo yaba yatorokeye mu Rwanda n'amabanga menshi!


Nyuma y'aho Kagame na Kikwete batangiriye iteranamagambo, urubuga Mpekuzihuru ruratangaza ko Abatanzaniya benshi batangiye kwibaza ku mutekano w'igihugu cyabo babihereye ko abanyarwanda benshi bari mu nzego z'ubutegetsi n'iza gisirikare.

Umunyarwanda umwe ngo wari warihishe mu ngabo za Tanzaniya ufite ipeti rya Liyetena Koloneli yaba amaze iminsi atorokeye i Kigali n'amabanga menshi. Mpekuzihuru iremeza ko uyu musirikare ngo amaze iminsi ataza ku kazi kandi ngo nta mpamvu.

Urubuga  Mtanzaniya narwo mu cyumweru gishize rwasohoye inkuru yitwa " Kagame yishingikirije iki?". Uru rubuga ngo rukaba rwarabwiraga Leta ya Tanzaniya ko hari intasi nyinshi za Kagame zihishe mu nzego z'ubutegetsi n'igisoda by'iki gihugu. Rwakomeje ruburira Tanzaniya ko nitareba neza izisama ijuru ryayiguye hejuru!

Amakuru ava muri Tanzaniya akaba avuga ko uyu musirikare  bagenzi be ngo bari bamaze iminsi bamukurikiranira hafi ku buryo nta kibazo kubura kwe byaba biteye. Umwe mu basoda waganiriye n'uru rubuga Mtanzaniya nawe yemeje ko gukurikiranira hafi uyu mwofisiye byatumye amabanga ya gisirikare adasoka.

" Nibyo koko, uyu mwofisiye amaze iminsi ataza ku kazi... iki kibazo cy'uko yariho akusanya amabanga ya gisirikare ngo ayashyire leta ya Kigali ndakeka ko cyatewe imboni hakiri kare n'ababishinzwe mu gisirikare."

Umuvugizi w'igisirikare cya Tanzaniya Meja Erick Komba, kuri telefoni yeigendanwa,  nawe yirinze kugira icyo atangaza avuga ko iki kibazo kitoroshye agomba kubanza kukivuganaho n'abamukuriye mu gisoda.

" Si ukubera ko nanga guha amakuru abenegihugu, iki kibazo kirakomeye ni uko mwebwe mutumva uburemere bwacyo. Kuki abasirikare benshi batoroka ntimubivuge! Ni ibisanzwe, hari abatorokera mu Rwanda n'abandi dufunga. Nimureke mbanze mvugane neza n'abankuriye maze muzaze ejo  ku wa mbere tuvugane mu biro byanjye."

Ibinyamakuru byinshi muri Tanzaniya biremeza ko Kagame yohereje za maneko nyinshi mu nzego z'ubutegetsi n'ubwa gisirikare muri Tanzaniya. Aha twabibutsa ko hari abasirikare ba RDF bamaze iminsi batorotse igisoda cya Kagame bashyize  hanze imigambi mibisha Kagame afitiye ibihugu bituranye n'icye. Ntimwibagirwe n'ubuhamya ba basore b'abanyarwanda baherutse guhunga urugamba muri RDC, batanze kuri BBC yerekeranye n'imigambi ya Kagame mu gutera Tanzaniya na RDC. Uyu musirikare ashobora kuba yafashwe na Tanzaniya hakurikijwe ayo makuru yatanzwe n'abo banyarwanda, bikaba bigaragara ko n'abandi benshi bazafatwa mu minsi iri imbere.

Mu gihe tukiri kuri iyi nkuru, twabibutsa ko Kagame ngo yaba yaranohereje abandi basoda 3000 muri RDC bo kuzagaba ibitero muri za Lubumbashi, Kinshasa na Kisangani mu gihe Goma yafashwe na RDF. Mu cyumweru gishize 2000 muri bariya bari bamaze gufatwa na Leta ya RDC.  Urubuga rwanyu Shikama rurakomeza kubakurikiranira ibiriho bibera muri RDC na Tanzaniya tutibagiwe no mu Rwanda.

 

Nkusi Joseph

Shikama.fr

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development