Pages

Sunday 25 August 2013

PEREZIDA PAUL KAGAME MU NAMA N'ABAKURU B'INGABO YATAYE UMUTWE


PEREZIDA PAUL KAGAME MU NAMA N'ABAKURU B'INGABO YATAYE UMUTWE

 

PK1Perezida Paul Kagame mu nama na bakuru b'Ingabo nyuma yogupfusha ingabo zitagira ingano muri DRC, Perezida yataye umutwe kubera ibibazo bituruka hirya no hino birimo uruzinduko rwa Canada rwahagaritswe ndetse niyirukanwa ry' Impunzi zari zituye muri Tanzania, Paul Kagame yibaza ko bibangamiye umutungo w'igigihugu.

Perezida Paul Kagame yavuze ko atazashyira amaboko hasi atarwanye, ubundi yavuze ko atazategerereza umwanzi I Rwanda, ahubwo ko azajya asanga umwanzi hakurya y'u Rwanda. U Rwanda ruri mu kangaratete bitewe nuko ntawutwumva muriki gihe, ati ibintu turimo biragoranye kuko Tanzania iramenesha abanyarwanda ndetse naberekeza Uganda bakimirwa, ibyo bikaba bivuga ko bagomba gutaha mu Rwanda, ati inzara ishobora kuvuka muribi bibazo turimo irahangayikishije. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ibi yabibwiraga abayobozi bakuru b'Ingabo bigaragara ko bananiwe kandi batabona neza icyerekezo cy'iyi ntambara, nimpamvu ituma barwana. Kagame yababwiye mu magambo akarishye ko bagomba kwemera gutanga ikiguzi cyose bibasaba, ariko umugi wa Goma ugafatwa. Umwe mu bayobozi b'Ingabo yagize ati afande umugi wa Goma wuzuye ingabo z'Amahanga kandi zifite ibikoresho bikomeye, ati cyereka natwe nyakubahwa utwemereye gukoresha indege. Iyo Kagame avuze ikiguzi, abanyarwanda bagombye guhita bumva icyo ashaka. Ubundi Undi mu Basilikare bakuru yavuze ko bateye Goma hapfa abaturage benshi ati kandi kurwana twiyita M23 ntibyoroshye ninayo mpamvu dupfusha abasilikare benshi, ati Nyakubahwa nifuza ko twarwana nabo kumugaragaro kuko nimpamvu irahari kuko aduyi ari hakurya haliya kandi twese turabizi.

Ubundi Perezida Paul Kagame yagaragaje gutega amatwi bidasanzwe, kuburyo yamaze akanya atavuga yumva abasilikare gusa, ariko bamwe mu ba jenerali nta nubwo bumva icyatumye Paul Kagame ahahamuka cyane akagira impungenge. akimara kumva ko Congo yamaze kusinyana amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikari na Angola ndetse na Afrika y'epfo, yahise akubita agatima ku ntambara ya 1998, uburyo ingabo za Angola zabakubitiye i Kitona zikabanoza. Afite ubwoba rero ko nubu zigiye kuza, kandi akaba aziko ikibuga cy'indege cya Goma kizakoreshwa cyane mu gutwara ibikoresho n'abasirikari.

Ikibazo cyo gufata Goma cyatwaye igihe kinini muri iyo nama, ariko impungenge zikomeye ni ukumenya ikizakurikira? Hari umujenerali tutari buvuge izina kubera impamvu z'umutekano we, wabajije ikibazo mu ijwi ryo hejuru agira ati:  » Goma twayifata, alright, what next? Are we going to Kinshasa too »?

Iki kibazo rero cyuko bazifata bamaze kwinjira Goma nicyo cyakuruye umwuka mubi nuburakari kuri Kagame, ubwo yari amaze kubona ko ingabo zitari tayari kurwana igihe kirekire muri congo!!

Yahise afata ijambo yitsa umwuka nkuko akunda kubigenza iyo yabishe, agira ati « reka mbabwire, igihugu cyubikiriwe n'umwanzi ukomeye kandi njyewe nkuko nanabibabwiye kuva cyera, sinshaka kurekura igihugu ngo gisubire mu maboko y'imbwa »!! (Ubwo nyine  imbwa ziba zivugwa ni abahutu) yakomeje agira ati: « ndasaba buri wese ko agomba kugenda akibaza akanatekereza vuba cyane ku kigomba gukorwa, kandi buri wese aze kumenyesha ku giti cye ambwire umwanzuro yafashe, sinshaka za mvugo zanyu zidasobanutse aho tuba twicaye umwe yavuga ikintu, undi agahubuka hirya, ngo nanjye nuko mbibona, oya. Buri wese aze kumpamagara »!!

Urebye inama yarangiye nta mwanzuro ugaragara ufashwe uretse ko bagomba gutegereza no gukurikiza amabwiriza yose ari buve ku mugaba mukuru w'ikirenga ari nawe waruyoboye iyo nama!!! Mu nama havuzwe no ku kibazo cya General Makenga wanze kongera kwigaragaza, kubera arwaye cyane, ariko ikibitera cyane nuko nyuma y'ifatwa rya Bosco Ntaganda, yavumbuye umugambi wo kumuhitana agasimbuzwa na Laurent Nkunda, kugira ngo barebe ko bashobora kwinjiza abanyamurenge mu ntambara, doreko kuri ubu bitandukanyije nayo!! Laurent Nkunda ngo afite inshuti nyinshi mu Banyamulenge, ariko se ibyo Kagame yamukoreye akeka ko izi nshuti zitabibona!

Ubu Gen Makenga nubwo yohererezwa ubufasha bwose, ariko nta musirikare w'u Rwanda wemerewe kwegera ibirindiro bye kubera kutabashira amakenga! Ikindi nuko bahise bemeza ko hagomba koherezwa abandi basirikari bo gufasha ku rugamba i Kibumba. Amakuru agera ku nyenyeri aravuga ko abo basirikari bagera ku 2000 baraye bambutse, bakaba bayobowe na LT Col Joseph Karegire. Ikibazo cy'abasirikari baguye ku rugamba cyabaye nkikirengagizwa, ariko abakomeretse bo ubu bafite ibibazo bikomeye cyane. Aho bashyizwe mu bitaro nta bitanda bihagije, kubera ko ari benshi cyane, nta n'amaraso yo gutera abakomeretse cyane bagatakaza amaraso menshi.

Andi makuru aravuga ko, urugendo Paul Kagame yari yateguye kugirira k'umugabane w'Amerika, rwagombaga gutangira mu cyumweru gitaha, rwajemo kidobya, kubera ko igihugu cya Canada kitamushaka ku butaka bwacyo. Ubwo igisigaye n'ukureba uko yarwana intambara ya Congo, agategereza tariki ya 9 Nzeli, 2013, ubwo azajya mu nama rusange y'umuryango w'abibumbye izabera i New York.

I Goma naho, abakozi b'abongereza bahakoreraga bazinze utwagushye barataha, kubera ikibazo cy'umutekano muke uharangwa, cyane cyane ibisasu bimaze iminsi bihaturikira birashwe n'ingabo z'u Rwanda. Ngayo nguko, ibya FPR na Paul Kagame bikomeje kuba urusobe.

 


No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development