Pages

Friday 30 August 2013

Ni impamo se? Abanyarwanda bagiye gushinga Free Rwandan Army na Transitional National Council?



Ni impamo se? Abanyarwanda bagiye gushinga Free Rwandan Army na Transitional National Council?

rwanda
Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko bamwe mu batavuga rumwe na Leta y'u Rwanda bafatanije n'abanyamahanga bakurikiranira hafi ibibazo by'u Rwanda, barimo gutegura ishingwa ry'igisirikare cyahuriramo abahoze mu ngabo za kera (FAR), abahoze muri APR/RDF, abari muri FDLR n'indi mitwe iri muri Congo aha ntabwo twakwibagirwa n'abari muri RDF ubu. Si igisirikare gusa kuko ngo hashobora gushingwa urwego rwa politiki rwahuriramo abatavuga rumwe na Leta ya FPR bose.
Iki gikorwa ubu ngo kirimo gutegurwa mu ibanga rikomeye aho abagitegura barimo kugenda begera abantu bamwe na bamwe babagezaho icyo gitekerezo.
Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko bamwe mu banyapolitiki n'abasirikare b'abanyarwanda bari mu buhungiro, no mu gihugu imbere ndetse n'abanyamahanga bagize icyo gitekerezo mu rwego rw'uko batewe impungenge n'ingabo z'amahanga zishobora gutera u Rwanda zikarufata. Izo mpungenge zishingiye kukuba ingabo zifite discipline igerwa ku mashyi nk'iza Congo zakwinjira ku butaka bw'u Rwanda zikayogoza igihugu.
Ikindi ni uko nyuma yo kubona ko ibihugu byinshi by'amahanga bishobora gufata icyemezo cyo guhirika Perezida Kagame kuko amaze kurambirana no kuba icyorezo mu karere. Rero ibyo bihugu bikeneye abanyarwanda bafite gahunda nzima babafasha guhirika Kagame ndetse urugamba rukanoroha mu gihe izo ngabo zafatanya n'abanyarwanda.
Abo banyapolitiki n'abasirikare batekereje ku kibazo cyijyanye n'uburyo Kagame ashobora guhagurutsa abanyarwanda ngo barwanye ababateye, aha niho amashyaka ya opozisiyo n'abanyapolitiki bagira uruhare rwo kumvisha abanyarwanda ko batagomba kujya inyuma ya Kagame, abahoze muri APR/RDF nabo bakavugana na bagenzi babo babanye babashihsikariza kwipakurura Kagame ndetse ingabo z'abanyarwanda zikajya aba ari zo zishyingwa umutekano w'uduce tubohojwe ndetse zikanaherwaho mu kubaka igisirikare cy'igihugu gihuriwemo n'amoko yose.
Indi ntwaro Kagame bavuga ko ashobora gukoresha ni ugushaka guteranya amoko yikinga inyuma y'ubwoko bw'abatutsi abumvisha ko bagiye gutsembwa, iki kibazo ngo cyizweho neza ku buryo ngo hateganywa uburyo izo ngabo zagirwa n'abanyarwanda b'amoko yose kandi bazwi ndetse n'abanyapolitiki b'amoko yose bakagira uruhare mu guhumuriza abanyarwanda bamwe baterwa ubwoba n'ihirima rya Kagame.
Ikibazo cy'ubutabera nacyo ngo kizitabwaho, ariko abategura iki gikorwa ngo bahuriza ku gitekerezo cyo kutazihanganira abazishora mu bwicanyi bitwaje impamvu iyo ariyo yose baba abarwanya Kagame baba abamushyigikiye.
Ngo hateganywa ko hashingwa ikimeze nka Leta y'inzibacyuho yahuriramo abatavuga rumwe na Leta ya FPR cyaba kigizwe n'abanyarwanda b'amoko yose kigakorera hanze y'igihugu kikaba ari cyo cyayobora igihugu mu gihe ubutegetsi bwa FPR bwaba buhirimye mu gihe haba hategurwa inama rusange y'ukuri n'ubwiyunge yashyiraho itegeko-nshinga ry'agateganyo yakurikirwa n'inzibacyuho yasozwa n'amatora rusange.
Abo banyapolitiki n'abasirikare bafite impungenge z'uko hadashyizweho igisirikare abanyarwanda bose bahuriyeho (Free Rwandan Army) n'urwego rwa politiki (Transitional National Council) ibihugu byahirika Kagame bishobora gushyira abanyarwanda bose mu gatebo kamwe nk'ingaruzwamuheto bityo bigatera uburakari bw'abaturage bwatera akajagari mu gihugu. Indi mpungenge n'uko ibyo bihugu bishobora kwimika undi munyagitugu ukorera inyungu zabyo gusa ntakorere inyungu z'abanyarwanda.
Iki gikorwa n'ubwo kirimo gutegurwa ngo hari impungenge z'uko bishobora kugorana kumvikanisha abarwanya FPR batumva ibintu kimwe ndetse n'uko hari abari muri opozisiyo bakorera Kagame bashobora gushaka kuburizamo iki gikorwa. Ariko harateganywa kwaka ubufasha ibihugu bikomeye byo mu karere byafasha mu biganiro hagati y'abatumvikana ndetse hakabaho igitutu ku bagerageza kunangira banga ubwo bufatanye.
Amakuru tutarabonera gihamya aravuga ko inzego z'iperereza za bimwe bihugu bikomeye zaba ziri inyuma z'iki gitekerezo kuko hari benshi bamaze kurambirwa Kagame ariko bakaba batinya ko mu ihirima rye ibintu byaba bibi cyane.
Ben Barugahare
The Rwandan

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development