Pages

Wednesday 21 August 2013

Uganda: Baburijemo gutahana ku ngufu umusirikare ashakishwa n'u Rwanda


Uganda: Baburijemo gutahana ku ngufu umusirikare ashakishwa n'u Rwanda

21 Ukwa munani, 2013 - 17:56 GMT
Bashatese gutwara ku ngufu uwushakwa na leta y'u Rwanda

Leta ya Uganda iravuga ko yaburijemo igikorwa cyo gutahura ku ngufu mu Rwanda umusirikare wahoze ari mu basirikare barinda bya hafi umukuru w'igihugu cy'u Rwanda.

Uganda ivuga ko imodoka yari itwaye Joel Mutabazi yahagaritswe igihe yerekezaga ku kibuga cy'indege.

Ministri ushinzwe impunzi muri Uganda ivuga ko leta ya Kigali itigeze ibanza kubaza leta ya Uganda cyangwa se HCR ku birebana n'itabwa muri yombi ry'uwo mugabo.

Uganda kandi ivuga ko mu gihe idashyigikiye abakora ibyaha, ngo ntishobora kwemera ko bafatwa hadakurijwe amategeko.

Joel Mutabazi yigeze kandi kugira ibibazo by'umutekano mu mwaka ushize, igihe abantu batamenyekanye bageragezaga kumurasa.

Icyo gihe polisi ya Uganda yahise imushyira muri hoteli imirindira umutekano.

Uno munsi ku mugoroba, niho abantu bambaye nk'abasirikare ariko byaje kumenyekana ko ari abapolisi, baje kuri iyo hoteli baramufata bamushyira mu modoka baramutwara.

Bageze ku kibuga cy'indege ngo bamujyane mu Rwanda, babujijwe n'abashinze ubuhunzi muri Uganda kuko ifatwa rye ritari rikurikije amategeko.

Joel Mutabazi yahise asubizwa i Kampala, ubu akaba acumbikiwe n'igipolisi.

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development