Pages

Friday 30 August 2013

Rwanda-RDC: Ingabo z'Afurika y'epfo zimaze gusenya intwaro nini n'ibikoresho by'intambara u Rwanda rwohereje byo kurinda umupaka warwo na Congo!


Samedi 31 août 2013
 
 
http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/08/helico.jpg
 
 
http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L572xH273/arton40603-b30a1.jpg
Aho umutindi yanitse ntiriva ! Kuri uyu wa kane taliki ya 29/08/2013 ministreMushikiwabo niwe wafashe ijambo maze atangaza intambara,yavuze ko u Rwanda rudashobora gukomeza kwihanganira ubushotoranyi bw'ingabo za Congo ziri kurasa ibisasu k'ubutaka bw'u Rwanda ; nibwo yategetse ingabo gusohora ibimodoka by'intambara n'intwaro ziremereye maze babyereka abaturage barafotora , babinyuza kuri televizisiyo isi yose ibireba sinakubwira ! Kubera ubumenyi buke mu ikoranabuhanga u Rwanda rwifitiye , uko berekanaga izo ntwaro bavugako zigiye kurinda umupaka w'u Rwanda na Congo, niko za ndege zitagira umupiloti (zitwara) zitwa Drones zagendaga zizikurikirana , abasilikare b'igihugu cy'Afurika y'epfo bamenya ubwoko bw'intwaro u Rwanda rugiye kurwanisha dore ko inyinshi Kagame Paul yaziguze muri icyo gihugu , maze bazikorera umupango !
 
Amakuru veritasinfo ikesha ikinyamakuru « voiceofcongo.net » aremeza ko izo ntwaro u Rwanda rwerekanye ko zigiye kurinda umupaka w'u Rwanda na Congo zinjiye kubutaka bwa Congo kuri uyu wa gatanu taliki ya 30/08/2013 mu masaha ya nyuma ya saa sita, zikaba zinjiriye kumupaka wa Bunagana. Zikimara kwinjira kajugujugu z'ingabo z'Afurika y'epfo zahise zizigabaho igitero maze ziziminjiraho urusasu zirazisenya. Icyo kinyamakuru kivuga ko atari intwaro nini z'u Rwanda gusa zasenywe ko ahubwo izo ndege zarashe n'imodoka nyinshi z'amatoyota arimo abasilikare b'u Rwanda ; icyo gitero cy'indege cyashwanyaguje izo ntwaro u Rwanda rwari rwinjiranye cyatumye ingabo za Congo FARDC zishobora kwigarurira akarere ka Cyibumba.
 
Amakuru y'ingabo za Congo zinjiye Cyibumba avuga ko abarwanyi ba M23 bari barigaruriye ako karere ubu bagoswe , akaba ntayandi mahitamo bafite uretse kwishyira mu maboko y'ingabo za Congo FARDC cyangwa bagahungira mu Rwanda. Biravugwa ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu abarwanyi ba M23 bari batangiye guhunga bava muri Kibati aho ubuyobozi bukuru bwabo bwari buherereye !
 
Mu gihe u Rwanda rwavugaga ko rwohereje intwaro zo kurinda umupaka warwo ngo zibuze ibisasu bigwa kubutaka bw'u Rwanda, umuvugizi w'ingabo za Congo Olivier Hamuli yatangaje ko ingabo z'u Rwanda nizinjira kumugaragaro muri Congo, ingabo za Congo nazo ziteguye kwinjira kubutaka bw'u Rwanda (kanda aha usome iyi nkuru kuburyo burambuye).
 
 
Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development