Me Bernard Ntaganda wa PS Imberakuri ari mu kaga gakomeye!
Nyuma y'icurwabufuni na buhoro bya nyakubahwa Perezida Fondateri w'Ishyaka PS Imberakuri Me NTAGANDA Bernard aho yagiye asiragizwa mu magereza yo mu Rwanda aho akomeje guhura n'akaga gakomeye aho ategerereje urupfu muri Gereza ya Mpanga, Ishyaka PS Imberakuri riratangariza Abanyarwanda,Inshuti z'u Rwanda
Imberakuri by'umwihariko ibi bikurikira :
*Ingingo ya mbere* :
Nyuma yo kwimurwa shishitabona akurwa muri gereza ya Nyarugenge yimurirwa muyo arimo kujyeza ubu, Me NTAGANDA yahuye n'ubuzima butamworoheye cyane buturutse ku kibazo cy'imibereho mibi yahuriyeyo nayo muri gereza. Kuba Me NTAGANDA Bernard adahabwa uburenganzira nk'ikiremwamuntu nk'uko amategeko
abiteganya, turasanga ari umugambi wimbitse w'abari nyuma y'icyo gikorwa wo kugirango bamwisasire babifashishijwemo na Paul Rwarakabije kugeza ubu ushinzwe amagereza mu Rwanda bityo bazabeshye abanyarwanda n'abanyamahanga ngo yahitanywe n'uburwayi bundi.
*Ingingo ya kabiri :*
Mbere yo kwimura Nyakubahwa Me NTAGANDA birazwi neza ko yitabwagaho n'umubyeyi we w'imyaka 85 bityo bari babizi neza ko uyu mubyeyi uri mu zabukuru atazashobora guhora yikoreye inkono ishyushye ku mutwe ayivana i
Kigali ayijyana i Mpanga cyane ko niyo asindagiye agerayo ibyo kurya byanukiye kumutwe, ibibazo byose byo kumwicisha inzara ubuyobozi bwanga ko agemurirwa kugeza n'aho umukozi ushinzwe abarwayi amuha utuboga two kurya nawe yirukanwa burundu kuri icyo kigo byatumye agira ikibazo kimukomereye cyane kugeza ubu cy'indwara y'igifu dore ko byari byemejwe n'abaganga bo mu bitaro by'umwami Fayisari ko agomba kubona ifunguro ryihariye.
*Ingingo ya gatatu :*
Kwangira Me NTAGANDA ko agemurirwa kandi ko anavuzwa ubwo burwayi bumubereye ingorabahizi bitumye ibi bihe ari mu buriri aho ntawemerewe kumubona, ahon'amazi yo kunywa abona yemwe no koga ntibishoboka, bikaba
biduteye impungenge ko ubu ubuzima bwe buri kugerwa ku mashyi bikaba binashoboka ko umugambi wa Leta wo kumwivugana waba ugejeje igihe cyo gushyirwa mu bikorwa.
*Ingingo ya kane *:
Ishyaka PS Imberakuri rirasaba abo bireba bose kwita kuri icyo kibazo kigakemurwa doreko kuba Me NTAGANDA Bernard asigaje igihe gito agataha afite byinshi byateza igihugu imbere nk'uko yabigaragaje mu bitekerezo bye igihe yasabaga ko kutavuga rumwe na leta bitakwitwa kwigomeka ndetse no kujya impaka ku micungire y'igihugu byaba umuco mu banyarwanda.
Ishyaka PS IMBERAKURI n'ubwo bimeze gutyo rirasaba Imberakuri kudatezuka ku ntego y'URUKUNDO, UBUTABERA n'UMURIMO.
MUZABA MUBAYE IMBERAKURI !
Bikorewe i Kigali kuwa 20/08/2013.
Alexis BAKUNZIBAKE (se)
Visi perezida wa mbere
Contact:0788814906
No comments:
Post a Comment